Imparirwa-kurusha nimuvuze impundu
Abagiye kwambikana impeta
Mubambarire impumbya
Uyu musore w’inseko isusurutsa
Nk’umuseke wiseguye agasusuruko
Duherukana tuyahetse
Nazindukanye amazinda
Niba ntibeshye hari ku mpeshyi
Mu bicu by’iwacu bimaze gucika
Amarembo ari imirambo
Rusoka idusekurana imisonga
Intimba itubyina mu mubyimba
Ifumbi idutimbagura igihumbi
Duhinda umushyitsi w’agahinda
Tuyaga amanyagwa y’amaganya
Imihogo yananiwe guhogora
None turahuye ngo aduhoze.
Nshuti y’inshongore ikwiye ishimwe
Ubwo ushinguye ukarushinga
Intego y’abo ugwa mu ntege ikakubera intero
Ukarimba reka tukuririmbe
Kuko mu buhanzi uri umuhanga
Ukaba wanganza mu nganzo
Ndakora inanga mu mirya nyinginge
Ndi intamati ntintamaza
Igisigo cyisuke kidasigana
Nkuvuge mu mivugo n’ibyivugo
Nguhimbe uhimbarwe
Wagaragaje ubugabo uri ingaragu
Ntiwaba ikigwari ibigwi urabigwiza
Turahuruye ngo duhiganwe kubwizihiza.
Umugeni Rurema yakugeneye
Uramutumurikiye dusanga ari urumuri Imitima isubira mu gitereko
Igituza cyuza ituze
Tubonye asa neza turanezerwa
Turamukebutse ntacyo tumukema
Umugore w’icyeza ni urucyerereza
Uko ateye ni igitego
Muri abakwe bakwiranye
Iyamuremye ntiyamuremaje
Mbere ko tubanza kujya mu manza
Uwamureze ni ahabwe inka y’ubumanzi.
Icyoko kiramukanye umucyo
Abambari baberewe n’imyambaro
Icara ku ntebe wirebere amarebe
Urere ibibero urore ibirori
Ubone imibyimba igoroye ibyano
Ayo mashashi ashashagirana
Ashayaye imishuni inyosha imishanana
Badidibuze banacinye n’akadiho
Iyo misambi ivune sambwe
Twumve imirindi iturutse mu mirundi
Y’intore zikindikije inkindi
Zikarage zicunde amayugi
Zigwe mu nka zigwire umugara
Zigerekeho ingorabahizi
Ingoma zivuge urwunge
Ingeri zirangurure umwirongi
Witegereze igitaramo.
Murarwubake mukomeze inkike
Urugo rugare rugwize urugwiro
Amazimano azire kuzima
Ibyansi ibihumbi bihore ku ruhimbi
Mu kirambi hasaswe imisambi
Ikambere hategurwe imitako
Abashyitsi nibashyika bashyirwe igorora
Abaramukazi baharamukiye kuramukanya
Habe isangano y’urungano
Urucanda rucanemo ntawe urucunaguza
Abangavu bakine n’imitavu
Abasore basurane baseka
Abasaza babisikane bakina igisoro
Abagore bahagorobereze
Abagabo n’abagabe bazihagabire
Abacurabwenge bacurange Candari
Igicuku cyicure igicaniro kigicanye
Mukarutamu ntatebe gutamiriza urugore
Umubyeyi ahembwe imbyeyi
Mwonse uburiza tubature amariza
Ubuheta bube umuheto
Bucura acukane umuco
Ibyo byiza mubihe utuzina twiza
Mubongerereho n’utubyiniriro
Mubasasire mubasiga ibisage
Mubaheke mubavugiriza ubuhuha
Mubabikire mubaririmbira ibihozo
Musimbize ayo masimbi
Abo bato bayaga itoto
Mureke batete batobe utwondo
Urubyaro rubyiruke rubyibushye
Bashobore kuzishitura no kuzishora
Babe abashumba bashisha abashimusi
Baziragire mu rwuri ruzira urwiri
Bihangane be kurangara
Uburanga bube ari bwo bubaranga
Ab’amagambo babagarambe
Bakure bakuza abakuru
Bagire ubwiza bwuje ubwuzu
Basugire basagambe
Twese ntawe usigaranye igisekuru
Kandi kwa Gitore ntawabaye gito
Abo batoni wakuyeho kuba intore
Bari abantu bagira ubuntu
Bakitwa “biganza bigaba amariza”.
Umunsi uciye ikibu
Abahinzi batuye ikivi
Inka ziri hafi kwinikiza
Abasangwa bagiye kuvuga imisango
Abasanzire batange umusanzu
Abenshi baravuga ijambo
Bamwe baraguha inyambo
Zirisha hakurya y’inkombe
N’izagishe inyuma y’ishyamba
Ibi byose si amashyengo
Ni umuco karande
Wakomeje kurandaranda
Udashobora kuranduka
Wahindutse umuhango
Uturuka kuri Gihanga
Tukawurusha amahanga
Tuwunywera igihango
Uba gahuzamiryango
Dusubire dusurane
Twisungane dusangane
Kandi dusabire urwa Gasabo.
(Umuvugo wahimbiwe Placide Kalisa ku bukwe bwe) 1 Kanama 1998