Umutware Kamuzinzi Godefroid , wamenyekanye nka Rutemnagusho akagira igisingizo cy’ Intare y’Akanwa.
Umutware Kamuzinzi ka Rusagara yavutse ku ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga, Se umubyara ni Umutware Rusagara rwa Nyirimigabo ya Marara ya Munana wa Nyamihana Gihana cya Cyilima II Rujugira.
Umuryango mugari w’umutware Kamuzinzi
Unyuze ku muzi wa Se, Umutware Kamuzinzi akomoka mu nzu y’ibihangange y’Abanana, ni ukuvuga abakomoka kuri Munana.
Uretse kandi, Umutware Kamuzinzi ni umuhungu w’umutware Nturo (Se wabo) watwaye mu Kabagali I Nyanza, mubyara w’umutware Prosper Bwanakweli wazunguye se mu Kabagali waje no gushinga ishyaka RADER , ndetse na Lazare Ndazaro umwe mu mpirimbanyi za UNAR, wanayoboye ikinyamakuru Unite.
Kuri aba bakurikira hiyongeraho Intore y’Ikirenga yogeye hose Butera bwa Nturo.
Umutware Kamuzinzi yatwaye i Rugerero mu ntara y’u Bugoyi ( Ubu ni mu Karere ka Rubavu), mu gihe cy’ubukoloni bw’Ababiligi, guhera muw’i 1938 kugeza 1954.
Bugoyi yari intara yari igizwe na Rugerero,Nyakiriba,Nyamyumba,Busumba,Marumba,Busoro,Rwamigaga,Rega,Munanira,Kigarama,Gahondo,Mukondo,Nkama,Rubavu,Rusongati,Mudende,Nyaruteme,Kinyanzovu,Cyanzarwe,Kigeyo,Rusiza na Kanana.
Ahagana mu w’i 1943-1944, Ubwo u Rwanda rwari rwibasiwe n’inzara yitwa Ruzagayura, yayogoje igihugu cyose ndetse igahitana abatari bake
Mu ntara ya Bugoyi aho Umutware Kamuzinzi yatwaraga iyi nzara yiswe Rudakangwimishanana, Rugaragazabadakekwa na Nyirahuku.
Muri icyo gihe Umutware Kamuzinzi yagize uruhare mu gukangurira Abanyarwanda guhinga ndetse ababuza guhora basiragira kuri za Misiyoni ngo barajya gusenga.
Kubera ko wasangaga abaturage baharaye cyane guhora ku nsengero na za Misiyoni yakoresheje ibihano birimo ikiboko ndetse no gucibwa ihazabu kugirango abaturage yari ayoboye bayoboke imirima bahinge.
Hagati aho ndetse muri icyo gihe yafashaga abakoloni b’Abaligi mu ntambara ya kabiri y’Isi, ibi byaje kuba imbarutso y’uko ahabwa umudari w’ishimwe wahawe abakoranye umurava mu gufasha abakoloni ” effort de guerre colonial “, harimo Umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa; Umutware Joseph Rwubusisi, Assistant agricole Venuste Kayuku; Assistant administratif Évariste Rutayisire; Assistant Médical Servilien Karabaranga bamwe mu bihaye Imana n’abayobozi b’ibigo byacukuraga amabuye y’agaciro.
Kubera imitegekere ye no kutumvikana n’abihayimana ku mitegekere y’abaturage n’iyobokamana, Umutware Kamuzinzi yashatse amayeri yo kumenya amakuru yo mu bapadiri bera n’abapasitori bamuvugagaho.
Mu kubigeraho yakoreshaga bamwe mu baturage yayoboraga bari abayoboke ba Kiliziya n’andi matorero.
Umwe mu bamamazabutumwa b’abapasiteri yagiranye na bo ubwumvikane buke ni Pasiteri Talbot G. Hindley.
Uyu yari umupasiteri muri Diyosezi y’Abaporoso ya Shyira. Icyo gihe Pasiteri Talbo yashinjaga Kamuzinzi gufata abarimu be akabakoresha ku munsi bagombaga kugirana ho inama n’ubuyobozi bw’itorero.
Nyuma y’aho uwo mupasiteri amuregeye, Kamuzinzi yisobanuye avuga muri aya magambo ” Murandega ko nkoresha abayoboke banyu akazi. Abapadiri na bo barabishyigikiye ibyo mubibaze abategetsi kuko ari bo batanze iryo tegeko. Muravuga ko mfata nabi abantu banyu ? mbahora iki ? ubwo nakubitaga ibiboko umunani abantu muri Rwondo mukeka ko nabahoraga ubusa ? Nari nahawe amabwiriza yo kubikora. Abayoboke banyu barasonewe ? ”
Ayo magambo Kamuzinzi yayavugaga azi neza ko udakoze ibyo abategetsi b’abakoloni bashaka byakugwaga nabi. Urugero ni Umutware Francois Rwabutogo watwararaga Ubuganza bw’epfo wanyazwe inka 10 azize ko atakanguriye abaturage guhinga.
Muw’i 1949, Kubera umurava yagiraga mu gukangurira Abanyarwanda gukora, Kamuzinzi yabaye umwe mu baherekeje umwami Mutara III Rudahigwa ari bo: Umutware w’u Buhanga-Ndara,Umutware Michel Kayihura w’i Nyaruguru (muri icyo gihe) ndetse n’umunyamabanga w’Umwami Pascal Ngoga mu rugendo yagiriye ku mugabane w’Uburayi.
Aba bose bahawe umudari w’ishimwe uzwi nka ” la croix de chevalier de l’ordre de Léopold II ” uhabwa abanyacyubahiro bagiranye umubano mwiza n’Ubwami bw’Ububiligi.
Muw’i 1954, Nyuma y’imyaka 16 atwara mu ntara y’u Bugoyi Umutware Kamuzinzi yavuye ku ntebe y’Ubutware asimburwa n’Umutware Kayihura Michel wahoze atwara Nyaruguru.
Mu kwezi k’Ugushyingo 1959, Ubwo imiryango myinshi y’Abatutsi yari itangiye kumeneshwa bikaviramo benshi guhunga.
Mu rwego rwo kuramira amagara ye, Umutware Kamuzinzi yahungiye mu gihugu cya majyaruguru ya Congo , mu mujyi wa Goma yakiriwe n’Umwami w’Ingoma ya Bukumu Butsitsi Kahembe II Benoît.
Kubera ibikorwa yakoze mu gihe mu Rwanda hagaragaraga ingaruka z’inzara ya Ruzagayura na Shiku, bamwe mu bahanzi bamushyize mu bihangano byabo.
Umutware Kamuzinzi yumvikana mu nanga zinyuzwa mu bitaramo nyarwanda ku maradiyo yo mu gihugu.
Mu mwaka w’i 1981, Umutware Kamuzinzi yatashye mu inkuba kwa Gasani na Shyerezo.