Inyamibwa
Image default
Ibitabo

Igitabo – Inganji Karinga

INGANJI KARINGA ni igitabo cyanditswe na Musenyeri Alexis KAGAME kiza ku murikwa mu w’i igihumbi magana cyenda mirongo ine na gatatu (1943).

Ni igitabo cyiza cyane cyanditse mu Runyarwanda (Ururimi nyarwanda), kivuga ku ngabe zaranze ingoma zabayeho i Rwanda yibanda cyane ku ingoma ngabe KARINGA.

Musenyeri Alegisi KAGAME

Basomyi, iki gitabo cyiswe INGANJI KARINGA, kije mu murongo wo kuva i muzi iby’Ingoma ngabe zaranze ubwami bw’igihugu cyacu ndetse n’amateka yaranze ubuzima bw’abagaragiye izi ngoma.

Ingoma y’ingabe ni ukuvuga ingoma yerekana ubwami bw’igihugu. iz’i Rwanda ni enye: Ingabe ihatse u Rwanda, ikagaragaza umwami yonyine ni Karinga.

Ingabekazi yayo ikaba Cyim’Umugizi. Ijambo Cyim’umugizi risobanura risobanura “Igihugu cyima Umwami ukigira, akakirema,akakibamo Nyamugira-ubutangwa”.

Mbere y’uko habaho Karinga, Ingabe y’u Rwanda yitwaga RWOGA, yaremwe na GIHANGA NGOMIJANA, iza kunyagwa n’abanyabungo, igihe Umwami w’u Rwanda NDAHIRO II CYAMATARE yatanze i Rubi rw’i Nyundo.

Muri iki gitabo, muzasangamo imibare izwi nkiy’ururimi rw’ikilatini ikurikiye izina ry’Umwami yerekana uko abami bitiranwa bagiye bakurikirana.

Abami ndetse n’abapapa bo muri kiliziya gatolika bandikwaho bene iyo mibare, kuko mbere yo kwima baba barahoranye izina ryabo rya rubanda, bamara kwima rero bakagira irindi zina rishya, riba ryaragizwe n’abandi mbere ye.

Igitabo INGANJI KARINGA nicyo gifatwa nk’urufatiro cyangwa intango y’Amateka y’igihugu cy’u Rwanda.

Kugira ngo Musenyeri Alegisi KAGAME ashobore kucyandika, byatewe n’uko Umwami MUTARA III RWUDAHIGWA yamuhaye uburenganzira bwo kuganira n’abiru bari bagaragiye ingoma, baka musobanurira ibyo yanditse muri iki gitabo, aha niho yahangiye itorero yise ” Les editions royales ” ryari rigamije gushyigikira no gutera inkunga imishinga yose yo gushyira amateka y’u Rwanda mu bitabo.

Twizera ko iki gitabo kizagirira akamaro imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda, kuko ari ivomo rya bose mu nzego zose.

Nta gushidikanya ko kizabera abakuru urwibutso rw’amageza n’amizigure ya naka na nyiranaka ba baboneye izuba; abarezi n’urubyiruko bi ka za babera isoko y’umurage musekuruza n’intango idakama.

Nk’uko umuhanga, inararibonye Musenyeri Alegisi KAGAME yabivugaga ” Basomyi ni mugwire “

PAKURURA IKI GITABO UNYUZE HANO

Leave a Comment