Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Ibintu byacitse

Iyi mvugo tujya twumva igira iti: “Ibintu byacitse” ikoreshwa iyo abantu bashaka kumvikanisha ko ishyano ryaguye, ibintu bikaba nabi cyane. Ni imvugo ifite inkomoko ku byabereye mu ntambara yo ku Rucunshu mu kwezi k’Ugushyingo mu mwaka wa 1896.

Icyo gihe ibwami bari bacumbitse i Rukaza ku musozi witwa Rucunshu (ni nko mu birometero bitanu uvuye mu majyepfo ya Kabgayi ubu hakaba ari mu murenge wa Shyogwe).

Aho i Rukaza umwami Rutarindwa n’umugabekazi Kanjogera bari bahacumbitse by’igihe gito bakaba bari mu rugo rwa Rwatangabo rwa Nzigiye. Icyo gihe bari bagitegereje ko urugo rw’ibwami bariho bubaka i Rwamiko munsi gato ya Shyogwe rwuzura kugira ngo babe ariho bajya gutura.
Imbarutso y’intambara yabaye inzuki zasandaye zikinishijwe n’umutwe w’ingabo z’Abatwa witwa Urwiririza. Muri icyo gihe, impande zombi zari zimaze iminsi zihora ziteguye kurwana, ku buryo abantu bari basigaye batemberana intwaro.

Ubwo rero abantu basakuzaga bahungaga izo nzuki abandi bazitera ingata bavuga ngo turura; nibwo abo kwa Kabare bikanze ko batewe maze bahurura basanganiye igitero! Bahageze babona ni abahunga inzuki!

Ubwo abo kwa Rutarindwa na bo babona ko abo kwa Kabare babateye bityo ingabo zo ku mpande zombi zibona zihanganye! Ubwo rero nibwo uwitwa Bigirimana bya Barahira ya Mitari nyirarume wa Rutarindwa yahuruye mu bandi abona ingabo ku mpande zombi zihagaze zirarebana!

Arabarora ati: “Ese sha ko muhagaze! Ati nimuze muba mwambuye ba nyoko”! Bigirimana amaze kuvuga atyo bamwe birasa ubwo n’abandi birasa ubwo! Urugamba rurarema, abarwanira Mibambwe Rutarindwa basatira inzu y’umugabekazi Kanjogera inshuro ebyiri ariko banga kuyitwika kuko Rutarindwa yari yababujije avuga ko nta nkongi ashaka ko ahubwo ashaka ko babafata mpiri. Muri uko kuneshwa inshuro ebyiri Kanjogera yari agiye gusogota inkota Musinga ngo narangiza na we yiyahure maze Kabare aramubabuza.

Muri icyo gihe uruhande rwa Musinga rwaje gutabarwa na Rwamanywa rwa Mirimo Umwega w’umuhenda, waje ayoboye ingabo zitwa Abatanyagwa zikaba zari ziturutse mu Budaha zije zitabaye Rutarindwa ariko Kabare araziyobya maze zitera uwo zaje zitabaye kandi zirwanirira uwo zaje ziteye.

Izo ngabo zateye abarwaniriraga Rutarindwa icyorezo kibi, zirabashushubikanya zibageza ku ngoro ya Rutarindwa zirayigota! Ibyo byatumye umwami n’abamurwaniraga babona ko byabarangiriyeho, binjira mu nzu barifungirana maze Rutarindwa hamwe n’umugore we Kanyonga, abahungu be batatu na benshi mu bayoboke be bitwikira mo. Uretse abantu bahiriyemo, hakongokemo n’ibindi bintu byinshi byari kujya mu nzu ndangamurage w’u Rwanda.

Aha twavuga nk’umwenda w’umwami Mazimpaka wari waravuye i Burayi; imbunda ya Rwabugiri, zimwe mu ngoma z’ingabe ari zo Icyumwe n’indi yitwa Butare! Ibyo byose byarahiye birakongoka kugeza umuriro ucitse maze byose bihinduka ivu!
Kuva icyo gihe iyo ibintu bibaye nabi baravuga ngo“ibintu byacitse”! Burya baba babigereranya n’ibyacikiye ku Rucunshu bikongowe n‘inkongi y’umuriro waje kuzima umaze gukongora amazu n’ibiyarimo byose kugeza bicitse! Ibintu byacitse: Ishyano ryaguye.

Related posts

Insigamigani: Arishyura inka ya Nyangara

Rutebezamacumu

Insigamigani: Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana

Rutebezamacumu

Insigamigani: Amata y’i Rurembo yishyurwa amaraso

Rutebezamacumu

Leave a Comment