Inyamibwa
Image default
Uncategorized

Insigamigani: Ni amabwire

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wemera amagambo  adashingiye ku muhamya wabonye ibintu, ahubwo agashingira ku  mpuha. Iyo rero bashatse kumwumvisha ko adakwiye guha agaciro  bene ayo magambo, nibwo wumva bagize bati: “Ayo ni amabwire”!  imvano ya wo ni umugabo w’Umuhondogo witwa Mabwire ku  ngoma ya Cyilima Rugwe, ahakabakaba mu mwaka wa 1300 (1295– 1325).  

Abahondogo bari ubwoko bw’ibikomangoma by’i Bugesera,  bakaba ari bo bavagamo abami babwo kera butaraba ubw’u  Rwanda. Umwami w’i Bugesera uwo ari we wese wimye  yitwaga Nsoro, nk’uko mu Gisaka bamwitaga Kimenyi; mu  Ndorwa bakamwita Gahaya. Rimwe rero Nsoro Bihembe  wo mu Bugesera aterwa n’umwami w’u Rwanda Cyirima  Rugwe, aramunesha, u Bugesera buyoboka u Rwanda.  Bamwe mu bikomangoma by’Abahondogo banga kuyoboka,  n’abayobotse bayoboka bagononwa. Abenshi bari Abanyage,  abandi bakunze kuyoboka basigara mu byabo, biba aho.

Bukeye Abahondogo bamaze gusumbirizwa bigira inama  yo kuyoboka Rugwe. Batoranya umwe muri bo witwaga  Mabwire, bati: “Genda uyoboke uduhakirwe”. Bati ariko  uzabanze uce kuri Nyanguge kuko muziranye. Nyanguge  uwo yari umugore wa Rugwe wahukanye na Nsoro.

Mabwire  ashyira nzira n’i Kigali kwa Rugwe. Ageze yo ahasanga  abandi Bahondogo bayobotse bamushyikiriza Nyanguge.  Bamwe bari ba sebukwe abandi bari abagabo babo, akiri  kwa Nsoro. Mabwire abonana na Nyanguge aramubwira  ati: “Twashize twishwe n’ubutindi n’inzara, none ndagusaba  kunshyikiriza Rugwe nkamuhakwaho ariko nawe  ubimfashijemo”. 

Nyanguge aramubwira ati: “Jya ku kiraro, nimara kubonana  na we ndagutumaho uze”. Mabwire asubira muri bene  wabo aho bacumbitse yigumira ku kiraro ategereje ko  Nyanguge aza kumutumira. Burashyira burira, bwira  ntacyo amubwiye.

Bukeye ku gasusuruko intumwa iraza  ngo naze yitabe maze ajyana na yo. Bageze ibwami basanga  Rugwe ari kumwe n’umugore we Nyanguge. Intumwa iti:  “Nguyu uwo mwantumye ndamuzanye”. Mabwire akoma  yombi ati: “Nyagasani nyir’u Rwanda, abagome barapfuye,  abandi baracitse, none twebwe abasigaye tuje kugusaba ngo  utwunamureho icumu ry’inzara n’ubutindi byaturembeje”!  

Rugwe amaze kubyumva abaza Nyanguge ati: “Uyu mugabo  na benewabo mbagenze nte”? Nyanguge, ati: “ubu se  wabura uko ubagira! Bari mu gihugu cyabo, bafite ibintu  byabo byose ni wowe ubifite, ubwo se wababurira ikibamara  inzara”? Rugwe yemera inama Nyanguge amugiriye; aca  iteka ko ; Abahondogo iyo bava bakagera bahawe umuriro.  Ategeka abatware yagabiye u Bugesesera, ko Umuhondogo  wese uri mu Bugesera ahabwa inka z’imbyeyi icumi  z’umuriro. Ati: “Nzashaka icyo mbaha nyuma”.

Mabwire  asubira mu Bugesera ajyanywe n’intumwa yo kubahesha  izo nka Rugwe yategetse. Barishima, bashimira Mabwire.  Intumwa na yo ikwira mu batware aho bari hose mu  Bugesera, igenda ivuga ubutumwa bwa Cyirima Rugwe  iri kumwe na Mabwire. Ubwo Abahondogo bahabwa inka  Rugwe yategetse, intumwa irikubura irataha, ijya gusohoza  ubutumwa bw’uko ibintu byatunganye. 

Haciye iminsi, abanzi b’Abahondogo baza i Kigali kubarega  ko bashaka kwimika umwami uzungura Nsoro. Rugwe  abanza kubyanga bitewe n’amagambo yaganiriye na Mabwire  wari wamuhamirije ko Abahondogo bayobotse Rugwe  bidasubirwaho.

Abo banzi b’Abahondogo babwira Rugwe  bati: “Ayo ni aya Mabwire, menya neza ko Abahondogo  bashaka kwisubiza igihugu cyabo”! Bitewe n’uko abo banzi  b’Abahondogo batinyaga ko Mabwire yagaruka kwa Rugwe  agasobanura neza ko Abahondogo barengana; babwiye Rugwe  bati:“ Reka kumva Mabwire arakubeshya”! Bamaze kubivuga  batyo Rugwe ararakara, abaza abo banzi b’Abahondogo ati:  “Abahondogo mbagire nte”? Bataramusubiza ati: “Nako ndabatanze”! Abanyabugesera b’abatoni bari aho baranga,  babwira Rugwe bati: “Wibatanga ahubwo banyage byose. Nuko  Rugwe aremera, Abahondogo baranyagwa, baracukurwa.  

Cyirima wari waremeye ibyo Mabwire yamubwiraga ariko  nyuma abanzi bakaza kubateranya bakamubuza kongera  kumva amagambo ya Mabwire; ni ho hakomotse ijambo  “amabwire” no “kumva amabwire”! Ibyo byatumye umuntu  wakira ibyo bamubwiye byose atabanje gushishoza bavuga  ko yumva amabwire! Ubwo baba bamugereranya na Cyirima  wahoze yumva Mabwire. Amabwire rero ni amagambo ya  Mabwire. Kumva amabwire: Guha agaciro amagambo y’  impuha.  

Leave a Comment