Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Ni agahomamunwa

Uyu mugani umuntu awuca iyo ashobewe n’ishyano rimugwiririye  akananirwa kurisobanura. Ubwo nibwo wumva agize ati: “Ni  agahomamunwa”! Uyu mugani usangiye isoko n’undi wasohotse  mu gitabo cy’Ibirari by’Insigamigani ugira uti: ”Ino si induru ni  impomamunwa”! Iyi migani yombi yakomotse ku bahungu bo mu  mutwe w’ingabo witwa Urukatsa, ahakabakaba mu mwaka wa 1750. 

Ibyo byabaye ku ngoma ya Gahindiro akiri muto; se wabo  Semugaza yanganye na Baryinyonza na Nkebya; bamuregaga  ko ashaka kurwanira ingoma nyamara Semugaza ari we wari  umaze kunesha Ibigina byashakaga kwica Gahindiro bikima  ingoma.

Igihe kimwe ibwami bari batuye i Gihara; nibwo Semugaza  yanganye na Nyiratunga bemezaga ko Semugaza ashaka  kwica Gahindiro akima ingoma. Ibwami baje kubyemera  nk’ukuri bashaka ukuntu bazafata Semugaza ngo yicwe  ariko bakamutinya kubera ingabo ze. Icyatumaga bamugirira  ishyari, ni ukubera ubutwari yagaragaje arwanira Gahindiro  ukubiteyeho n’ubutoni bw’uko Nyiratunga yari nyina wabo.

Yaba Baryinyonza yaba Nkebya ntawigeze atinyuka kurega  Semugaza ku buryo butaziguye. Ahubwo barabiziguye  batamika umugabekazi uwitwa Kabano bamubeshyera ko  akorana n’abantu bo mu mahanga kugira ngo bazamuhe  uburozi bwo kwica Gahindiro.

Ariko Nyiratunga ntabwo  yahise abyemera kugeza ubwo haje kuboneka ikimenyetso  wagira ngo ni simusiga gikomotse ku mutego bateze Rubaba. 

Umunsi umwe Rubaba yaje ibwami gutira uruhu  rw’urutoni kugira ngo ajye guterekera ise Ndabarasa  bararumutiza.

Abo banzi be bifashishije abaja ba Rubaba  biba rwa ruhu baruzanira ba Baryinyonza maze bohereza  abantu babo ninjoro bajyanye rwa ruhu bajya gucuragura  ibwami. Ba bandi bariho bakina uwo mukino bahita  biruka bahata rwa ruhu. Uruhu bahise barumenya bukeye  Rubaba aratangwa bavuga ko ari umurozi koko. Ntabwo  yashoboraga kubyiziguraho kuko rwa ruhu yari yatiye  rwabonetse ko ari ikimenyetso simusiga.

Ubwo noneho cya kirego cyaregwaga Kabano cy’uko ari  umurozi cyari kibonye imbaraga kuko yari inshuti magara ya  Rubaba. Ni yo mpamvu Nyiratunga yahamagaye Semugaza  amusobanurira ati: “Burya koko Kabano ni umurozi ariko  ntabwo wari ubizi ndetse nzi neza ko ntaho uhuriye na byo”.  Ni ko kumumwaka ngo yicwe.

Semugaza ati niba Kabano  ari umurozi nta wundi waba warabimwigishije atari njye  kuko se Kazenga akimara gupfa Kabano ari umwana yahise  arererwa iwanjye. Kubera izo mpamvu mpisemo kwitwa  nanjye umurozi. Ibyo yabivuze kuko yari azi abahimbye ibyo  birego by’ubugambanyi abo ari bo.

Ariko ibyo byose byabaye  Semugaza baratangiye kumureba nabi ariko bakamutinya.  Ubwo rero yari amaze kubagaragariza uruhande rwe bashaka  uko yazafatwa ariko nabwo birabayobera. Semugaza na we  ntiyigeze ahita atekereza ko batekereza kumwica.  

Hakaba umugaragu wa Semugaza witwaga Rukubita rwa  Ruzimizi wihinduye inshuti y’ibwami ababeshya ko yanganye  na Semugaza agira ngo abone uko abatata maze ibyo bavuze  kuri Semugaza byo kumwica akaza akabimubwira maze  Semugaza akabihakana avuga ko ibwami ntacyo bamutwara kandi bazi ukuntu yabarwaniye. Ibwami bageze n’aho  baha Rukubita inka umunani ngo abagenzereze Semugaza  bazamufate.

Rukubita rero yazanye za nka azereka Semugaza  aramubwira ati: “Dore ko utumva izi si inka bampaye kugira  ngo nzatume ufatwa”! Nabwo Semugaza arabihakana ariko  hagati aho umugabekazi akaba yaciye Kabano mu Rwanda. 

Semugaza akibyumva ajya ibwami kubaza icyatumye Kabano  acibwa mu Rwanda. Semugaza akinjira mu nzu umugabekazi  yarimo, agakoni ke karamucika kagwa ku ngoma yari hafi aho  irivugiza! Umugabekazi wari wabonye neza ko ari Semugaza  ati: “Uwo ni nde wishwe n’ingoma yo gatsindwa”! Ubwo  Nyiratunga yari avuze amagambo y’imitsindo yo kugira ngo  Semugaza azicwe n’ibwami nk’uko babishakaga. 

Semugaza akimara kumva ayo magambo abaza umugabekazi  ati: “Icyo gitutsi ni njye ugitutse mukecu? Ndagiye ngiye  kukirwarira mu Kiburara na Nyakayaga”! Umugabekazi  arijijisha ati: “Ntabwo nari namenye ko ari wowe”. Ubwo wa  mugabo Rukubita na we yari aho yumvise ibyo umugabekazi  abwiye Semugaza na we abwira Semugaza ati: “Nyiramaso  yerekwa bike ibindi akabyirebera”! Rukubita ni we wadukanye  uwo mugani.

Ubwo yari ashatse kubwira Semugaza ko  ntacyo yamuhishe ku byerekeranye n’uko ibwami bashakaga  kumwica, ariko we akanga kubyemera kugeza ubwo we  ubwe abyiboneye noneho akaba ariho yemera ko yanzwe  koko.

Semugaza yafashe icyemezo cyo gucika ariko abanza kwaka  uruhushya abashuka ko agiye guterekera ise Ndabarasa mu  rugo rwe rw’i Mamfu ahahoze ari muri Muhura.

Ubwo rero  abanzi be bari babonye amahirwe bitewe n’uko bifuzaga ko  Semugaza agwa mu cyaha cyo kwangana n’ibwami dore  ko n’ubwo yari atangiye kwigomeka. Ariko mbere y’uko  umugabekazi amuha uruhushya yamusabye umuhungu we  Ruyenzi kugira ngo agume hafi ye. Nyiratunga yashakaga  ko Ruyenzi aba nk’ ingwate kugira ngo Semugaza azatinye kugira ikibi yakorera ibwami kandi umuhungu we ari ho ari!  Semugaza yaramumwemereye. 

Semugaza yahise afata ingabo ze n’inka ze agenda yerekeje  mu Mutara! Bamaze kwambuka Nyabarongo ba banzi be  batwika ikiraro cye (inzu ye y’ibwami). Semugaza akibyumva  yohereza intumwa ibwami ati: “Nimunyoherereze umwana  wanjye bitabaye ibyo ndahita nza kumwitwarira ku ngufu  nyinshi”. Ibwami batinye ko barwana n’Urukatsa bemera  kumwoherereza umwana we Ruyenzi.

Hagati aho ariko  ibwami baje kwohereza intumwa kuri Semugaza zimusaba  kwiyunga bakibagirwa ibyahise ntiyabyitaho bikomereza  urugendo bagana mu Ndorwa aho bageze banesheje ingabo  nyinshi zababuzaga guhunga.  

Bagitunguka ku Muvumba mu Mutara; hakaba akagabo  gakubise amaso Urukatsa maze kavuza induru! Bavuga ko  ako kagabo kari imandwa y’inkonjo yavaga gusega.

Muri uko  kuvuza induru ubwo ikiganza cyari kigeze ku munwa; umwe  mu ngabo z’ Urukatsa witwa Munanira yarekuye umwambi  arasa inyuma y’ikiganza, maze umwambi urahuranya,  uca mu kanwa utunguka mu irugu! Nibwo Urukatsa  rwiyamiraga ruti: “Noneho ino si induru ni impomamunwa”!  Babivugiye ko urushyi rwafatanye n’umunwa kubera ko  umwambi wahomeranyije urushyi n’umunwa.  

Kuva icyo gihe kugeza ubu; umuntu ugize amakuba  atabasha gusobanura, bakayagereranya n’amakuba iyo  mandwa y’inkonjo yagize ubwo amagambo n’induru  byayo byarangizwaga n’umwambi wahomeranyije ikiganza  n’umunwa! Uwo mwambi utunguranye ni wo wabaye  agahomamunwa! Agahomamunwa: Akaga cyangwa ishyano  ritunguranye ritabasha gusobanurwa.

Related posts

Insigamigani: Ingoma iraragwa ntiyibwa

Rutebezamacumu

Insigamigani: Incyuro mbi yasubije Nkundiye iwabo

Rutebezamacumu

Insigamigani: Aho guhakwa n’umugore wamwinjira

Rutebezamacumu

Leave a Comment