Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Ingoma iraragwa ntiyibwa

Uyu mugani Abanyarwanda bawuca bashaka kumvisha abandi  ko ibijyane n’ubutware atari ibintu umuntu ubyifuza yakwiha  ku mbaraga, ko ahubwo ari ibintu bigenwa n’umurage w’Imana  unyujijwe mu babyeyi. Iyo babonye rero umuntu wamaraniye kujya  ku butware atari we wabugenewe hanyuma bikamwangira, nibwo  bamuciraho umugani bati: “Erega ingoma iraragwa ntiyibwa”!  Wakomotse kuri Musare mu rwimo rwa Mibambwe Sentabyo  wimye mu mwaka wa 1741.

Mibambwe Sentabyo yimiye ahitwa Gasange ku murenge uri  ku nkengero z’amajyaruguru y’ikiyaga cya Muhazi. Bitewe  n’uko ubwiru bwateganyaga ko umwami wese witwa Cyirima  yagombaga kwerekwa umwuzukuru we uzaba umwami;  Sentabyo yari yareretswe sekuru Cyirima Rujugira nyuma aza  no gutegekana na se Ndabarasa ku mugaragaro.

Nubwo ariko ibintu byari bimeze bityo, Sentabyo  akimara kwima habonetse bene se bagera ku icumi  barwanira ingoma. Abamurwanyije cyane barimo uwitwa  Gatarabuhura wahamyaga ko ari we warazwe ingoma.  Byatangiye Gatarabuhura ashyigikiwe n’umutware witwa  Rukari rwa Muhabura wahoze ari umutoni ku ngoma ya  Kigeri Ndabarasa. Gatarabuhura rero afashijwe na Rukari,  bakaba bari bateguye umugambi wo kwica Mibambwe  Sentabyo.  

Uwo mugambi ariko waje kuvumburwa utarashyirwa mu  bikorwa! Gatarabuhura abonye umugambi wabo utahuwe  agira amahirwe yo kubona umwanya wo guhunga maze  yambuka urubibi ahungira mu Gisaka. Rukari we ntabwo  yabashije guhunga ahubwo yarafashwe we n’umuryango we  barabatanga babica babaroshye mu kiyaga cya Muhazi. 

Nyuma gato y’ibya Gatarabuhura, hadutse undi mwene se wa Mibambwe witwa Gasenyi na we arwanira ingoma avuga  ko ari we wayirazwe. Uyu we yahise atsindwa bitaruhanyije  kuko yabuze abamushyigikira na we ahungira mu Gisaka  kwa Kimenyi Getura. Ubwo rero nibwo amagambo Kigeri  Ndabarasa yari yarahanuye kuri Gasenyi yasohoraga! Bitewe  n’uko Gasenyi yari igihararumbo, ise Kigeri Ndabarasa  yari yaramubwiye ko imyitwarire ye itazatuma asazira mu  Rwanda. Yari yaramubwiye ko azapfa atanzwe n’umwami  cyangwa akazagwa ishyanga mu buhungiro!  

Ubwo Gasenyi yatsindwaga agahungira mu Gisaka  akurikiye Gatarabuhura na we watsinzwe akaba ariho  ahungira; byatumye umusizi witwa Musare ahimba igisigo  kitwa: ”Ingoma iraragwa ntiyibwa”. Ubwo yari agendeye ku  mahame yo kwimika avuga ko umwami yibyaraho umwe.  Ubwiru buvuga ko uwo Imana yimitse yishibuka umwami  akaragwa Ingoma, iyo atabyaye ntiyishibuke igashyikirizwa  umuvandimwe akaba umurinzi.  

Ayo magambo y’umutwe w’igisigo cya Musare ni yo  yahindutse umugani abantu bacira umuntu babonye  uhirimbanira ibyo atagenewe hanyuma byamwangira  uwabigenewe agakomeza kubibamo bakagira bati: ”Ingoma  iraragwa ntiyibwa”! Ubwo baba bamugereranya na Gasenyi  na Gatarabuhura bashatse kwiba ingoma batarayirazwe  bikanga kubahira. Ingoma iraragwa ntiyibwa: Ntawiha  icyo Imana itamuhaye.


Related posts

Insigamigani:Arihadika amatunguru

Rutebezamacumu

Insigamigani: Bamugize Karobwa

Rutebezamacumu

Insigamigani: Arimo gishegesha ntavura

Rutebezamacumu

Leave a Comment