Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Ino si inturo ni imburabuturo

Aya magambo yabaye umugani abantu bayakoresha iyo binubira  aho batuye bitewe n’uko batahabonera ibyo bashaka cyangwa  baharwarira, maze byo kuhagaya bakagira bati: “Ino si inturo ni  imburabuturo”. Uyu mugani hari aho usangiye amateka n’undi  ugira uti:“Yariye Karungu”wasohotse mu gitabo cy’Ibirari  by’insigamigani”. Wakomotse ku mugabo witwa Mushoranyambo  ku ngoma zo hambere. 

Nk’uko byanditswe mu gitabo cy’Ibirari by’Insigamigani;  umugabo Mushoranyambo iyi mvugo ikomokaho, ngo  ni na we bita Rugarukiramfizi, wa wundi uvugwaho  ubusambo bw’agahebuzo. Yari atuye ku Gasharu ubu  hasigaye hitwa i Mburabuturo ya Kigali. Biba aho biratinda,  bukeye Rugarukiramfizi arapfa, apfa azize ubusambo  bwe. Asiga umugore we Nyirakamugore n’umukobwa we  Nyirabishangari, n’umushumba wabo Rwujakararo.  

Rugarukiramfizi yapfuye ari umutunzi wavugwaga cyane;  ariko muri ubwo butunzi bwe ntagire abagaragu kubera  ubusambo; ni cyo cyatumye apfa asize umushumba umwe  waragiraga amashyo atagira ingano.

Nuko haciyeho iminsi wa mushumba Rwujakararo na we  arapfa. Nyirakamugore n’umukobwa we Nyirabishangari,  basigara muri izo nka bonyine. Bakaba ari bo bakuranwa  kuziragira. Umwe yaba yaragiye nka none, undi agasigara ku  rugo. Babikora batyo; ariko bibagora.

Mu Rwampara hakaba umugabo Karungu, bamubwira ko  muka Rugarukiramfizi ashaka umushumba umuragirira inka.  Arahaguruka ajya gukeza Nyirakamugore i Mburabuturo;  amusaba amata y’ubushumba, dore ko yari umushumba  rwoma. Nyirakamugore abyumvise arishima kuko abonye  inshungu yo kumugabanyiriza ingorane. Karungu amaze  kubona ubuhake, asubira mu Rwampara kuzana umugore we Nyiraneza (umukobwa w’ineza isa n’umuyange: igisingizo  cye cy’ingeso nziza). 

Karungu na we ngo yari igisambo gutambutsa Rugarukiramfizi  utararushwaga. Bukeye abantu b’i Mburabuturo bamaze  kubimenya bati: “Uyu si umushumba wa Nyirakamugore,  ubanza ari umugabo we wazutse.

Yimuka mu Rwampara  n’umugore we, basanga Nyirakamugore ku Gasharu, abaha  inka cumi z’imbyeyi z’intizo. Karungu amaze kuzishyikira  aha Nyiraneza itegeko: ati: “Ujye unywa amacunda gusa,  naho ikivuguto n’inshyushyu bibe ibyanjye”. Nyiraneza  yemera ubusambo bw’umugabo we, anywa amacunda,  ikivuguto n’inshyushyu abiharira Karungu.

Bukeye Karungu  yongera kumubwira, ati: “Dore tumaze kubona amavuta,  na yo ntukayakoreho ni ayanjye”. Nyiraneza abyemera  ariko agononwa. Bukeye agenderera abandi bakobwa bo ku  Gasharu, bayaga urukobwa; abatekerereza urupfu yapfuye,  abandi baramuseka; bamwe bamwemeza ko azajya arunga  bagasangira. Arita mu gutwi arataha.

Bugorobye Karungu acyura inka arinikiza arazikama. Zihumuje  ajya mu nzu, umugore aramugaburira; amuhereza indosho na  we yenda indi barasangira. Karungu aramureba ntiyamubuza,  ariko arya ajiginywa; ku mutima, ati: “Nzaguharika”!  Bukeye Karungu ntiyazuyaza ajya kurambagiza umugore  ku Kacyiru; ahasanga umugore w’ikirongore witwaga  Nyirakamagaza. Aramusaba, aramuhabwa, aratebutsa  barashyingira. Nyirakamagaza ageze kwa Karungu  amugabanya inka na Nyiraneza. Amutegeka ko atagomba  kurya ku birunge. Nyirakamagaza we yemera amategeko;  ariko akajya abirya rwihishwa.  

Bukeye Karungu arabimenya; ahimba amageza yandi.  Abwira Nyirakamagaza ati: “Kuva ubu nzajya ndya  ibirunge bikonje ni byo bingwa neza”! Guhera ubwo  umugore yarangiza kurunga agasanga umugabo mu nka  akamusigarira ho ngo ashokere.

Undi agaca ruhinganyuma akajya kwiba bya birunge akabirya umugore yatahuka  agakubitwa n’inkuba akayoberwa uwamwibye akumirwa.  Karungu yacyura akabura ibirunge akamutonganya,  bakarara ku nkeke. 

Nuko biba akamenyero, Nyirakamagaza amaze gushoberwa  atangira kugenzura umwiba. Bigeze mu mashoka y’inka,  atuma umwana, ku mugabo we ngo amubwire ko agiye  kureba iwabo bamuhururije ko barwaye (ariko ubwo  yaramushukaga). Umwana amaze kubwira ise, Karungu  ashyira nzira ajya kurya ibirunge by’akamenyero asanganywe.

Ageze imuhira asanga umugore yamwihishe. Asumira  urwabya rw’ ibirunge akoramo araroha. Nyirakamagaza  aramubaza, ati: “Ubwo uragira ibiki”? Karungu aramwara,  aterura urweso rwarimo ibirunge, arucinya umugore  rumusandariraho.

Nyirakamagaza ararakara ararubira, afata  Karungu amushinga amenyo ku mazuru arashingishira,  arashikura aracira; amusiga na bya birunge; induru  arayidehera rubanda barahurura, basanga Karungu yacitse  amazuru avirirana n’ibirunge byamuhindanyije! Inkwekwe  bayivaho bariyamirira, bati: “Nyirakamagaza yariye Karungu;  yamuriye amazuru amujijije ibirunge yamwibye”! Aho ni na  ho havuye umugani uvuga ngo “yariye Karungu” bashaka  kuvuga ko umuntu yarakaye akarubira.

Naho iby’imvugo igira iti: “Ino si inturo ni imburabuturo” byo  byari byaraje mbere bikomotse kuri Rugarukiramfizi. Kubera  iyo ngeso y’ubusambo, Rugarukiramfizi yari yarananiranywe  n’abantu bo mu Buganza aho yahoze atuye. Niko kuhava aza  gutura mu Bwanacyambwe ku musozi wa Gasharu.

Ubwo  Amaze kuhatura, umugore we abura amavuta yo kurunga,  yajya kuyaguza mu baturanyi be, bakamushwishuriza;  bakanga kuyamuguriza. Rugarukiramfizi abyumvise, ati: “Ino  si inturo ni imburabuturo”. Nyuma rero amaze gupfa azize  ubusambo bwe, nibwo Karungu na we yazaga kuhatura  ari umushumba w’inka zo mu rugo rwa Rugarukiramfizi. 

Karungu na we aza afite ubusambo bw’ibirunge busumba ubwa Rugarukiramfizi ari nabwo bwamuviriyemo gucika  izuru arumwe n’umugore we.

Abantu rero ubwo babonaga amakuba abo bakunzi b’ibirunge  bombi bagiriye aho ku Gasharu; baravuze bati koko hahantu  habereye Rugarukiramfizi na Karungu “imburabuturo”!  Nguko uko izina rya Mburabuturo”ryahahamye biturutse  kuri Mushoranyambo.

Ubusanzwe i Mburabuturo ni hariya  mu mujyi wa Kigali hubatse Kaminuza. Mbere y’iryo zina  hahoze hitwa ku Gasharu. Ni yo mpamvu kugeza ubu  habaye iciro ry’umugani, abantu baca iyo bashaka kuvuga ko  batishimiye aho batuye.

Ubwo baba bigana Rugarukiramfizi  wananiwe ku Gasharu akavuga ati: “Ino si inturo ni  imburabuturo”!   


Related posts

Insigamigani: Ageze mu gahinga ka Yihande

Rutebezamacumu

Insigamigani: Arareba nk’Uruhango zireba Masaka

Rutebezamacumu

Insigamigani: Amagambo ahariwe Nankana

Rutebezamacumu

Leave a Comment