Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Ingoma uyirira inkuna ejo igakiza nkunzi

Uyu mugani ugira uti: “Ingoma uyirira inkuna ejo igakiza nkunzi“  bawuca iyo babonye umuntu wagokeye ubusa, ahihibikanira  ibizakiza abandi! Uyu mugani usangiye isoko n’undi ugira  uti:“Yarushye uwa Kavuna, wasohotse mu gitabo cy’Ibirari  by’Insigamigani. Imvano y’iyi migani yombi ni umugabo witwa  Kavuna ka Mushimiye, wo ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga;  ahasaga umwaka wa 1500 (1547–1578). 

Yuhi Gahima akimara gutanga, habonetse abarwanira  ingoma banga uwayirazwe ari we Ndahiro Cyamatare. Mu  bamurwanyije harimo ibikomangoma Juru, Bamara, Bwimba  na Mutezi. Naho ibikomangoma Binama, Gacu na Karangana  bo bari bashyigikiye Ndahiro Cyamatare. Abamurwanyaga  rero bimitse Juru aba ari we uba umwami wabo. Nyuma  y’intambara ikaze, Ndahiro ntabwo yabashije kuyobokwa  n’igihugu cyose ahubwo uturere tw’i Burasirazuba bwa  Nyabarongo twategetswe na Juru naho Ndahiro ategeka  uterere tw’u Rwanda tw’i Burengerazuba bwa Nyabarongo.  Nubwo ibintu byari bimeze uko, hari abantu bakomeye bo  muturere Juru yimyemo bari abayoboke ba Ndahiro. Abo ni  nka Minyaruko watwaraga u Busigi akaba yari umuvubyi,  umwiru Mugobe mwene Ngwije w’Umunyiginya wo mu  nzu y’Abakobwa akaba yari atuye mu Museke wa Rubingo  kuri Jali.  

Minyaruko ni we wohereje intumwa kuri Ndahiro imubwira  ko Juru yenda gutaha urugo rwe rw’i Gitambi cya  Mugambazi. Ndahiro rero yahise yohereza igitero mu ibanga  bigeze nijoro gihitana Juru ari muri iyo minsi mikuru. Juru  akimara gupfa bahise bimika Bamara mwene se wa Ndahiro  ariko we Cyamatare ntiyabasha kumutsinda.  

Kubera izo ntambara n’abavandimwe be, ni byo byatumye  Ndahiro aba uwa mbere watuye mu bihugu by’urukiga.

We yimutse mu Bumbogo no mu Nduga, ajya gutura i Cyingogo.  Amaze kuhatura, abaho baramukunda cyane, kuko ngo  yagiraga ubuntu busesuye. Hari abatwa benshi, baramuyoboka  kubera intama Abanyacyingogo bamurabukiraga akazibihera  bakarya. 

Bamaze kwishimira ubwo buntu Ndahiro abagirira, bambuka  Nyabarongo bajya kumuratira bene wabo bo mu Nduga bari  batuye ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga (ahahoze ari  Komini Nyamabuye), bababwira ko Ndahiro ari umunyabuntu  cyane; bati: “Muzaze tumubashyire namwe mwirebere”!  Abatwa b’i Nduga baranga baranangira, bati: “Ntabwo twajya  i Cyingogo bagira urugomo”! Ariko havamo umutwa umwe  witwa Mushimiye, yiyemeza kujya yo, ajyana n’umuhungu  we witwaga Kavuna. Bageze i Cyingogo babwira Cyamatare,  bati: “Dore uyu mutwa mwene wacu n’uyu muhungu  we, tubagushohoje ho uzabaduhakire nka twe”. Ndahiro  arishima cyane kuko abonye abantu baturutse mu Nduga  bamugana. Arabahaka ubwo akajya abaha intama, bitinze  abagabira inka bombi. 

Mushimiye n’umuhungu we bamaze kugabana, bayobora  inka zabo bazijyana iwabo ku Kivumu. Abanyakivumu  babonye inka Mushimiye n’umuhungu we bagabanye kwa  Ndahiro, baratangara; inkuru yogera ku Kivumu isakara  i Nduga yose isingira u Bwanamukari, bati: “Ndahiro mu  Cyingogo arahaka neza”. Inkuru imaze kugera mu Rukoma  hakaba umugabo witwaga Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na  Ruzege, ayisamira hejuru. Arahaguruka ajya guhakwa na  Ndahiro. Ageze yo, ati: “Nje kuguhakwaho ndakuyobotse,  kandi n’akarere k’i Nduga ntuyemo kose ndakakuyoboye!  Ndahiro aranezerwa, kuko abonye abantu batatu b’i Nduga  bamwizeyeho ubuhake: Mushimiye, Kavuna na Mpyisi.  Ahera ko agabira Mpyisi inka y’imbyeyi aramubwira, ati:  “Iyi nka nguhaye, hera ko uyijyana iwanyu”.

Mpyisi ashorera inka ye, ayigejeje i Gihinga abanyanduga  barahurura; baza kureba ingabane ya Mpyisi. Inkuru y’uko  Ndahiro ahaka neza irushaho kwamamara. Ubwo Cyabakanga  cya Butare i Nyamweru (mu Bumbogo) arabyumva; yari  afite urugo ku Rugogwe rwa Runda na Gihara, ahera ko  akora impamba ajya i Cyingogo. Ageze yo abwira Ndahiro  ko aje kumuhakwaho. Undi yishimira ko abantu b’i Nduga  bakomeza kwiyongera baza kumuhakwaho; ahera ko amuha  inka z’imbyeyi ebyiri. Azigejeje iwe i Runda, inkuru noneho  iba ikimenamutwe; abatwa b’i Nduga bahurura bajya kurya  intama mu Cyingogo, abahutu n’abatutsi bihutira gusanga  uwo munyabuntu waribuwe.  

Bamaze kuhagwira, ibintu byaho byinshi birononekara;  abanyakingogo bararakara batezuka kuri Ndahiro ajya  gutura mu ngo ze zo mu Nduga. Hagati aho ariko umwami  w’u Bunyabungo Nsibura afatanyije n’umwami w’u Bugara  bariho bitegura gutera u Rwanda bagira ngo bihorere kuko  Yuhi Gahima se wa Ndahiro Cyamatare yari yarateye u  Bugara arabwigarurira. Naho Nsibura yateye u Rwanda  ahorera se Murira Muhoyo wari warishwe na sekuru wa  Cyamatare ari we Mibambwe Sekarongoro Mutabazi na  we wari wateye u Bunyabungo agira ngo ahorere nyina  Nyabacuzi wishwe atwikiwe mu inzu aho i Bunyabungo.  Icyo gihe Mibambwe yari yarahungiye yo, igihe Abanyoro  batera u Rwanda bakarwigarurira imyaka ine. 

Hagati aho Ndahiro Cyamatare yari yimukiye ku Mukingo  wa Mwanabiri hafi ya Gatagara na Ruhango mu Nduga.  Ari aho i Mwanabiri, nibwo abahanuzi bitwa Ubukara  bamubwiye ngo“gishisha impfizi i Karagwe”! Ubwo bari  bamuhanuriye ko agomba kohereza umuhungu we Ndori  kwa nyirasenge i Karagwe kugira ngo abe ariho azaturuka  aje kwima ingoma ya se. Ibyo babimubwiye bicaye ku  musambi ushashe ku rutare aho ku Mukingo wa Mwanabiri.

Iyo nama y’Ubukara yarubahirijwe Ndori yoherezwa i  Karagwe naho Kibogo mwene Ndahiro asigara mu Rwanda.  Ubwo rero nibwo uwitwa Kavuna yagizwe intumwa igomba  kujya ihuza abiswe Abaryankuna (abarwanashyaka ba Ndori)  na Ndori wari i Karagwe.  

Kugira ngo abanzi batazasanga Ndori kwa nyirasenge  Nyabunyana bakamwica; Abaryankuna n’ab’aho Ndori  yahungiye bari barumvikanye ku ijambo ry’ibanga ku buryo  uwariyoberwaga bamenyaga ko ari umwanzi bagahita  bamwica, mu gihe uwarimenyaga bamenyaga ko atumwe  n’Abaryankuna. Dore ikibazo umuntu uzanye ubutumwa i  Karagwe yagombaga gusubiza: Nyabunyana yaramubazaga  ati: “Harya duherukana hehe”? Undi yagombaga gusubiza  ati: “Duherukana ku karago gashashe ku ibuye ryera”. Ubwo  yabaga agaragaje ko atumwe na bantu bari ku Mukingo wa  Mwanabiri aho bakoreye inama bicaye ku karago gashashe  ku rutare.  

Nyuma y’ibyo ubwo Ndahiro yabonaga ko Bamara agiye  kumutera aturutse mu Burasirazuba afatanyije n’abo  banyamahanga baturutse mu Burengerazuba; yanze ko  amaraso ye amenekera mu Nduga, ahitamo kwambuka  Kibirira ajya mu Kingogo aho yari afite urugo. Intambara  yarabaye maze Ndahiro aza kugwa mu muheto w’ ingabo  za Nzira zari ziyobowe na Mukongoro.

Aho bamutsinze  bamwicishije inyundo ni ho hiswe i “Rubi rw’inyundo”na  ho aho batsinze nyina n’abagore be bababambye ni ho hiswe  mu “Miko y’abakobwa”. Ndahiro rero yapfuye amaze kugira  abanyamabanga benshi ari bo biru: mu Nduga hari Mpande  ya Rusanga, i Cyotamakara cy’i Buhanga; Karangana mu Kona  ka Mashyoza; Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege; mu  Bumbogo hari Cyabakanga cya Butare, i Nyamweru; n’abatwa  b’abanyabushingo bo kwa Bwojo bwa Mabago, umutwa w’i  Kanyinya (we yari amaze kwiyahura yumvise ko Ndahiro  yapfuye).

Minyaruko asigarana na mwene Yuhi Gahima witwaga Bamara, yabyaye ku nshoreke, n’umuhungu we  Byinshi, bari batuye ku Kimisagara ya Kigali; ako gace k’u  Bwanacyambwe bakigiramo abahinza, ab’aho barabayoboka  kuko ari bene Yuhi Gahima, na yo i Nduga yose iyoboka uwitwa  Mateke w’Umusinga.  

Nuko biba bityo, hanyuma bitinze, mu Nduga hacana  amapfa: haba icyorezo cy’inzara! Abanyanduga batangira  kwinuba, bavuga ko Mateke ari we wateje amapfa mu  Gihugu.

Ubwo Mateke yari afite imfizi y’intama n’ikivumu  cy’umutabataba yateyeho imana: byari ibimenyetso  by’ubuhinza bwe. Abanyanduga bamaze kuremba bagira  umujinya baramutera baramwica, intama ye barayica, intebe  y’ubuhinza barayimena, ikivumu barakirimbura. Bihurirana  n’igicu, imvura itangira kugwa, Abanyanduga babigira  ihame ry’uko ari we wayicaga.

Abatwa baboneraho, bati:  “Induga yari ikwiye Ndahiro cyangwa inkomoko ye (ubwo  bavugiragamo Ndori); babivugira i Buhoro bwa Nyundo ya  Bunyogombe hafi yo mu Ruhango kwa Kibogo cya Ndahiro.

Havamo umwe, ati: “Uwabimenyesha abagaragu b’ibyegera  bya Ndahiro”; undi, ati: “Iyi nkuru uwayibwira Mpande  ya Rusanga”! Ubwo wa mutwa Kavuna yari aho; ati:  “sindushye ndashonje”! Bamuha impamba arahambira  ajya kubwira Mpande ya Rusanga. Amutekerereza uko  Mateke yapfuye, uko ikivumu cye cyaguye n’uko intama  ye yapfuye n’intebe ye ikameneka.

Mpande arishima cyane,  ati: “Iyi nkuru uwayibwira Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga  na Ruzege”. Kavuna, ati: “Sindushye ndashonje”. Mpande  amuha impamba, arahambira n’i Gihinga; abwira Mpyisi  kwa kundi. Mpyisi, ati: “Uwabibwira Karangana mu Kona  ka Mashyoza”. Kavuna, ati: “Sindushye ndashonje” Bamuha  impamba arahambira, ashyira nzira no kwa Karangana  mu Kona ka Mashyoza asohoza ubutumwa. Karangana na  we, ati: “Uwabimenyesha Bwojo bwa Mabago”.

Kavuna,  ati: “Sindushye ndashonje”! Bamuha impamba ajya kwa  Bwojo bwa Mabago, umutwa w’i Kanyinya ka Yanza; na we  amugira nk’aba mbere, amwohereza kwa Cyabakanga cya  Butare i Nyamweru. Na we amwohereza kwa Minyaruko ya  Nyamikenke i Busigi.

Minyaruko, ati: “Iyi nkuru uwayibwira  Ndori ya Ndahiro i Karagwe k’Abahinda”. Kavuna  akaryankuna ati: “Sindushye ndashonje”! Kurya inkuna ni  ukurigata imvuvu z’urwanga rw’isari rwumiye ku munwa  kubera umunaniro n’inzara n’inyota. Nuko kwa Minyaruko  bamuha impamba, Kavuna arahambira ajya i Karagwe  k’Abahinda.

Ageze yo abwira Nyabunyana ko Ndori u Rwanda rumwifuza  kuko ari inkomoko ya Ndahiro. Nyabunyana aranga, ati:  “Musaza wanjye uko bamugize ndakuzi, sinakwiyoherereza  umwana ngo bamugire nka se”! Ndori yumvise ko Nyabunyana  yanze aya Kavuna ararakara; abwira nyirasenge ko agomba  gutahukana na Kavuna. Nyirasenge amujyana mu gikari  ahiherereye bajya inama. Bakiri mu muhezo, Kavuna aromboka  ajya kubumviriza amabanga. Baramubona; Nyabunyana ati:  “Yatwumvise azatuvamo, noneho ntimukijyanye”! Bacura  inama yo kumusibira amayira. Bamaze kuyinoza, Ndori ahera  ko abunduka agaruka mu Rwanda.

Ndori ageze mu Rwanda agira amahirwe imvura irashyana  ikomeza kugwa, imyaka irera haba ubukungu; rubanda  bateruriraho ijambo ngo: “Haje Ndori ya Ndahiro”; riba  akarande n’inkunga yo gukomera mu Rwanda kw’abami  b’Abanyiginya.

Ni na ho muka Minyaruko yakurije kwita  Ndori “Ruhanga ntazira”; kuko ngo Ndori yavugiye ku  myugariro uwo mugore akabyara, inka zikabyara n’inkoko  zigaturaga; ni ho kandi kuvuba byaturutse ngo umwami  ni we utuma imvura igwa; biba inkomoko yo kwemeza ko  Abasigi bo kwa Nyamikenke bazi ubwiru bw’imvura; kuko  Ndori ava i Karagwe ari ho yabanje kuba, kandi Minyaruko  akaba yari umwiru w’icyegera cya Ndahiro mu bandi  banyamabanga, ari bo biswe abiru ubwami bumaze gukomera mu gihugu, biba umuhango wabo n’abana babo kugeza  ku ndunduro y’ubwami mu Rwanda.

Ngaho aho ubwami  bw’Abanyiginya bwashingiye imizi buhereye kuri Ruganzu  Ndori bugakurakuzwa n’umuhungu we Mutara Semugeshi,  Muyenzi wa Kaburabuza, ni we wasasanuye imihango y’ibwami n’ubuhake n’ibihe, afatanije n’Abaryankuna  basigaye (abanyamabanga ba sekuru Ndahiro) nka Mpande  ya Rusanga n’abandi.

Ubwo Kavuna akaryankuna we yari yarapfuye; kuko Ndori  na nyirasenge bari baramugambaniye, kugira ngo atazagaruka  mu Rwanda akarukozamo ibirenge kandi yarabibye ubwiru;  ariko mu ipfa rye ntiyari abizi. Mu maza ye, yageze ku Kagera  asanga baramusibiye amayira; abasare banga kumwambutsa  arashoberwa.

Amaze kubura epfo na ruguru, umuheto we  awushyira ku ivi arawuvuna awirohana mu ruzi ariyahura.  Nuko Ndori amaze kubundura u Rwanda agororera abandi  banyamabanga ba se ikuzo ryo kwitwa Abaryankuna.

Ibyo  biba ishimwe ry’uko bajyaga bahererekanya ubutumwa bwo  kumugarura, bohera Kavuna aho rukomeye hose; baryegurirwa  nk’aho ari bo barigendeye umutaga bakarirarira ijoro, bikabatera  umuruho nka Kavuna byahobagije ajya i Karagwe gutarura  mwene shebuja. 

Aho ni ho rubanda rwakomoye uwo mugani, ngo: “Ingoma  uyirira inkuna ejo igakiza nkunzi” (umutoni).

Ubusanzwe  inkuna ni urwanga rwo ku munwa rwarundi ruza iyo  umuntu yananiwe yishwe n’inyota n’inzara maze agatangira  kurubobeza n’uducandwe kugira ngo arukure ku munwa! 

Kurya inkuna rero ni ukurya urwo rwanga bitewe n’inzara  n’inyota bivanze n’umuhohoto! Ni yo mpamvu bavuga ko  Kavuna yaririye ingoma inkuna bitewe n’uko yahihibikaniye  Ndori nyamara hakagororerwa abandi! 

Kuva ubwo rero Abanyarwanda iyo babonye umuntu  uhihibikanira ikintu ejo kigakindirwa undi (kigahabwa undi mu mwanya w’uwakiruhiye), bagira bati: “Ingoma uyirira  inkuna ejo igakiza nkunzi”! 
 

Related posts

Insigamigani: Adukuye aho Binama yakuye u Busanza

Rutebezamacumu

Insigamigani: Yagiye Burundu

Rutebezamacumu

Insigamigani: Gukunda utagukunda ni nk’imvura igwa mu ishyamba

Rutebezamacumu

Leave a Comment