Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Itahe ni ubusa

Uyu mugani ngo “Itahe n’ubusa”, Abanyarwanda bawuca iyo  bashaka kubwira umuntu ubatahije ko intashyo zo mu magambo  gusa zidahagije, ko ahubwo igifite agaciro ari uko bahura  bakamarana urukumbuzi imbonankubone. Uyu mugani usangiye  amateka n’undi ugira uti: “Yagiye burundu”, wasohotse mu  gitabo cy’Ibirari by’insigamigani. Iyi migani yombi yakomotse  ku mubano w’ibanga wari hagati ya Gahindiro Semutakirwa na  Bwiza bwa Mashira ahagana mu mwaka wa 1400 (1356–1386).

Gahindiro Semutakirwa, ni mwene Mibambwe Sekarongoro  Mutabazi. Naho umwami Yuhi Gahindiro iryo zina rya  Gahindiro yaryiswe kubwo kugaruka ku izina rya Gahindiro  Semutakirwa. Naho Bwiza bwa Mashira uwo, yari umukobwa  w’umwami w’i Nduga witwa Mashira. Bwiza ngo yari  umukobwa mwiza utagira uko asa, asabwa na Rugayi rwa  Buzi wari umutware n’igikomangoma mu Burundi. Bukeye  Gahindiro ka Mibambwe, ari we Semutakirwa, Semutabazi,  umwana w’umwami w’i Mbirima na Matovu, aje gusaba  Bwiza asanga byararangiye.

Ariko rero Mashira yanga  kwiteranya na Rugayi, aramumushyingira. Nyamara bikaba  byari ku mugambi wo kuzaha Gahindiro inzira yo kuziba  Bwiza aho azagerera kwa Rugayi, akamwijyanira i Bumbogo.  Bwiza yatashye kwa Rugayi yari yaramaze kuba incuti  magara ya Gahindiro ku buryo bari babiziranye ho ko igihe  kizagera Bwiza agataha kwa Gahindiro.

Rugayi amaze kurongora Bwiza, Gahindiro yohereza  umutwa we witwa Burundu i Burundi kwa Rugayi rwa Buzi  aramubwira ati: “ugende ukeze Rugayi, umuhakweho, ujye  umusetsa; maze numara kubona ubuhake, uzampere Bwiza  izi ntashyo”.

Umutwa araboneza ajya gukeza Rugayi. Ageze  yo baramwakira. Bamubajije aho aturuka, ati: Ndaturuka i  Rwanda”. Rugayi, ati: “Ese wari uhatswe na nde”? Burundu,  ati: “Nari mpatswe na Semutakirwa, hanyuma bambwira  ko uhaka neza kandi ngo ukagira n’ibirunge byinshi, ni ko  kumwimura ndakwisangira”. Abagaragu ba Rugayi bumvise  amagambo ya Burundu baraseka. Burundu yumvise ko  bamuneguye bishima, noneho arushaho guhimbarwa,  arakomeza arabasetsa. 

Atangira kubiganira uko impyisi ijya mu kiraro kurya  inyana, agendesha amaboko n’amaguru bunyamaswa,  babibona bakiyamirira banezerewe. Nuko Burundu agenda  akambakamba no mu nzu kwa Rugayi aho Bwiza ari, Bwiza  abonye atungutse mu nzu kandi yahoze amurungurukira mu  nzugi, arishima araseka cyane.

Burundu amuhereza intoki,  ati: “uraho nyakugira Imana”? Bwiza akubita agatwenge!  Burundu asubira ku irembo aho Rugayi ari n’abagaragu  be. Ariko asubirayo ntacyo abwiye Bwiza, ashaka kubanza  kwimenyereza bose.  

Haciye ho nk’ukwezi, aba amaze kumenyerana na bose, ngo si  ukubasetsa akora iyo bwabaga; ariko ari amaco yo kuzabona  uko avugana na Bwiza. Biba aho, haciye ho indi minsi, Burundu asanga Bwiza mu gikari n’amasimbi apfunyitse  y’intashyo za Gahindiro.

Aramwegera bajya ukwabo, ati:  “Ngizo intashyo za Gahindiro Semutakirwa; ngo Mutahe  cyane, ngo ariko itahe ni ubusa, ritabaye ubusa wamutashye  ho cyangwa na we akagutaha ho”! Bwiza amaze kumva  amagambo Burundu amubwiye, yipfundura urunugi  mu ijosi ararumuhereza, ati: “Ngiyi intashyo uzampere  Gahindiro Semutakirwa Semutambashakwe umwana  w’i Mbirima na Matovu, i Busasangore, i Buvomabagabo,  umutware w’i Bumbogo bwa Gatamba. Bumbogo bwa  Gatamba ni umurenge wa Kigoma na Muyange mu Nduga.  

Nuko Burundu yakira urunigi Bwiza amuhaye. Amaze  kurushyikira ajya aho Rugayi ari, aramubwira, ati:  “Nyagasani ndatashye, ngiye kwirebera umugore n’abana”!  Rugayi, ati: “Ese uzagaruka ryari”? Burundu, ati: “Nimara  kubonana n’umugore n’abana nzaherako ngaruka”.

Rugayi  aramusezerera amuha n’intama ajyana. Buracya Burundu  azindukira ku rugendo agaruka i Rwanda. Ageze kwa  Gahindiro Semutakirwa, bararamukanya. Amujyana ukwe,  amwereka urunigi rw’intashyo ya Bwiza, amubwira n’uko  yamutumye. Ubwo butumwa bushimisha Semutakirwa;  bituma asubiza Burundu kwa Rugayi ikitaraganya n’izindi  ntashyo z’imibavu. Burundu aragenda. Ageze yo, imibavu  y’intashyo arayihisha, ajya kwiyereka Rugayi amumenyesha  ko yagarutse. Rugayi aramushima, ati “koko urabangutse  ntiwanyiciye amasezerano”!  

Burundu amaze kuramukanya na Rugayi, ajya kubwira  Bwiza ko yamuzaniye izindi ntashyo z’imibavu. Undi  arishima cyane, kuko iyo yari yarashatse ntayahabaga muri  icyo gihe; bagombaga kuyigura mu Rwanda. Ubwo amuha  umuntu ujya kuyimuzanira rwihishwa.

Hashize iminsi,  Bwiza arosa; ashaka amadahamo (imbiribiri) ayaha Burundu,  ati: “Ngutumye kuri Gahindiro, Semutakirwa, umwana  w’i Mbirima na Matovu, i Busasabagore i Buvomabagabo, umutware w’i Bumbogo bwa Gatamba; uti ngizo intashyo  mwana wa se na sebukwe, uti ariko itahe ni ubusa; ritabaye  ubusa wamutashyeho”!  

Burundu ahindukira arira inzira kuyimara, ashishikariye  gushyikiriza Semutakirwa intashyo Bwiza amwoherereje.  Arazimushyikiriza, amaze kuzibona arishima cyane. Na none  aha Burundu izindi ngo ashyire Bwiza: amuha amahembe  atatse, n’ubusasa, n’ibyanganga; ati: “Genda kandi ntuzongere  kugaruka mu Rwanda uzagume yo kugeza igihe tugarukanira  twembi na Bwiza; ariko hagati aho nzajya ngutumaho abandi  batwa bene wanyu, kugira ngo menye ibyawe na Bwiza aho  bigeze”! Burundu asubira i Burundi. 

Amaze kugera yo yereka Bwiza intashyo za Gahindiro,  amubwira n’ubundi butumwa. Bwiza amaze kuzibona  arishima cyane kuko zari ibyiza Abarundi batagira.

Nuko  kuva ubwo, Burundu aguma i Burundi mu bunetsi; agumana  na Rugayi n’umugore we Bwiza. Haciye ho iminsi Gahindiro  yohereza undi mutwa guhakwa na Rugayi ariko amwohereza  ari intumwa atumye kuri Burundu, ngo ayimenyeshe aho  ibye na Bwiza bigeze. Umutwa aragenda akeza Rugayi kwa  kundi kwa Burundu; we ndetse agasetsa bitambutse ibya  Burundu. Binezeza Rugayi kuko abonye abatwa babiri bo  mu Rwanda basetsa. Umutwa abonana na mwene wabo,  na we amushyikiriza Bwiza, ati “nguyu mwene wacu, yaje  kubaza aho tugejeje amagambo”! Dore ko Burundu yagiye  ajya kureshya. Bwiza atuma uwo mutwa kuri Gahindiro, ati:  “Ugende umumbwirire, uti uzaze uhetswe wiyita mukuru we  w’umugore, ntibazakumenya”. Umutwa agaruka mu Rwanda  asezeye nka Burundu. Rugayi amuha intama arataha. 

Araza abwira Gahindiro ubutumwa. Abwumvise buramuneza.  Ahera ko akoranya abatwa be n’abagaragu bazajyana; ariko  bake. Abatwa bagenda bamuhetse yitwikiriye akarago  nk’umugore. Bamanuka Amayaga ya Kinazi, bambuka Nyabarongo, bomokana u Bugesera, basingira u Burundi  bwo kwa Rugayi ku kirengarenga. Bahageze basanga Rugayi  yagiye guhiga. Ingobyi bayinjiza mu rugo bayururukiriza  mu kirambi. Gahindiro ajya ku buriri aramukanya na Bwiza.  Bategeka abaheza kugira ngo abonane na mukuru we. Bose  barasohoka, bibwira ko uwo mushyitsi ari mukuru wa Bwiza  w’umugore koko. Nuko Gahindiro aratangira yiganirira na  Bwiza baba iyo! 

Rugayi arashyira arahiguka. Ageze ku irembo abona abatwa  baje bahetse. Ababaza aho baturuka.

Bamubwira ko baje  bahetse muramu we. Yumvise ko yagenderewe na muramu  we arishima. Ajya mu nzu yicara ku rwuririro aramukanya  n’uwiyita muramu we. Ariko bakaramukanya Gahindiro  ahina. Bimaze akanya Bwiza abwira Rugayi, ati: “Turaguheje,  jya ku irembo twigire mu gikari kuganirira yo; kandi  ndagusaba n’uko twiraranira tugashirana urukumbuzi”.  Rugayi arabyemera; ajya ku irembo, Gahindiro na Bwiza  bajya mu nzu yo mu gikari baganirira yo. Ubwo Gahindiro  yagiye yitwikiriye akarago. Birirwa baganirira iyo, bwije  barararana. 

Ku munsi wa kabiri bajya inyuma y’inzu kwota akazuba,  na none Gahindiro asohoka yitwikiriye akarago.

Umuja wa  Rugayi witwaga Nyirabunjagari arabukwa amaboko ye,  arayitegereza asanga ari nk’ay’umugabo! Ku munsi wa gatatu  yongera kuyitegereza, ajyana Rugayi ukwe aramubwira, ati:  “Uriya muntu bita muramu wawe w’umugore, jye nabonye  afite amaboko asa n’ayafoye umuheto”! Rugayi aramutwama,  ati: “Genda; dore ko usa n’umusazi”! Ibyo umuja amubwiye  abita i Burenga ahubwo ajya kubwira Bwiza, ati: “Ndagusaba  kuryamana na muramu wanjye”!

Bwiza, ati: “Sinanga, ariko  ejo uzazindukane n’abagaragu bawe mujye guhiga, tubone  uko tukwitegura muzararane”.

Rugayi aranezerwa, arabyemera. Ararika abahigi n’abagaragu bayirara ku ibaba.

Imisambi ya mbere ihize, bakora ku mbwa,  rubanda rumwoma ho, ntihagira usigara mu rugo, uretse Bwiza  na Gahindiro n’abantu be, na Nyirabunjagari n’abakwobwa  b’abaja.

Rugayi agitirimuka aho, Bwiza bamunagurira mu  ngobyi yaje ihetse Gahindiro. Bashyira nzira shishi itabona,  bambuka Akanyaru, basingira u Mugina wa Jenda na  Kabugondo.

Hagati aho, dore ko nta nkuru ibura kibara,  bati: “Wa mutwa yahekesheje Bwiza ari kumwe n’umugabo  muremure”! Rugayi akomaho agatima, yibuka ijambo rya  Nyirabunjagari umuhigo arawuta yiruka amasigamana,  ageze iwe asanga harihamagara, wa muja ari we urwikunga  mo.

Abwira Rugayi ati: “Burundu na Bwiza bwawe bagiye”!  Kandi aho nakenze icyazanye Burundu mu rugo umu,  akirirwa aseka na Bwiza”! Yamugutwaye Semutakirwa! 

Ubwo Rugayi n’abe bashyira nzira bakurikira ikirari. Bageze  ku Kanyaru babona ingobyi irarembera ku Mugina wa Jenda  na Kabugondo baraheba bituma Rugayi yiyahurira Bwiza  we.

Ubwo rero nibwo ya mvugo yakoreshwaga hagati ya  Bwiza na Gahindiro igira ati: “Itahe ni ubusa ritabaye ubusa  wamutashyeho,” yabaye impamo kuko Gahindiro ubwe  yabanje gutaha kuri Bwiza maze na Bwiza aza gutaha kuri  Gahindiro batahanye mu Rwanda.

Nguko uko uwo mugani  wakwiriye hose; maze umuntu yaba yifuza kubonana n’undi  ati mutahe! Burya na za mpano bajyaga bohererezanya  zabaga zibutsa ibyo kuzatahanaho!

Ni n’aho hakomotse  ijambo“ intashyo”! Ubwo baba bigana Bwiza na Gahindiro  bahoraga bibutsanya kuzatahanaho! Naho iyo bikomeje mu  magambo gusa bikageza ubwo abakunzi bombi bifuza ko  ibyo gutahanaho byajya mu bikorwa, ni bwo umwe atuma ku  wundi ati: “Itahe ni ubusa ritabaye ubusa wamutashyeho”!





Related posts

Insigamigani: Bamuhaye igiti cya Waga

Rutebezamacumu

Insigamigani: Arabica nka Rukoro

Rutebezamacumu

Insigamigani:Agakurikiwe n’Abagabo nti kabasiga

Rutebezamacumu

Leave a Comment