Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani:  Inkovu icitse irushya abavuzi

Uyu mugani bawuca iyo bashaka kumvikanisha ko ikibazo kivukiye  mu kindi bitoroshye kugikemura. Ubwo nibwo bagira bati: “Inkovu  icitse irushya abavuzi”. Wakomotse ku musizi Ntibanyendera ku  ngoma ya Mibambwe Sentabyo wimye mu mwaka wa 1741.

Mibambwe Sentabyo yimye ingoma asimbuye se Kigeri  Ndabarasa. Ndabarasa rero akaba ari umwami watuye mu  Ndorwa kuva yayitsinda ku ngoma ya se Cyirima Rujugira, maze n’aho yimiye akomeza kuba ariho yiturira. Bitewe rero  n’uko yatinze mu Ndorwa akajya asimbukira mu Rwanda  rimwe na rimwe; byateye umutima uhagaze abiru kuko  batinyaga ko yazagwa mu mahanga maze iby’imihango  y’ubwiru ijyanye no kumushyingura bikagorana! Icyatumaga  abiru bagira impungenge ni uko n’ubundi icyo gihe Ndabarasa  yari ageze mu zabukuru dore ko yanimye ingoma akuze.

Bukeye abiru batuma umusizi witwa Musare kujya  kubwira Ndabarasa ko igihe kigeze cyo kuva mu mahanga  akagaruka mu Rwanda. Ubwo Musare yagiye mu Ndorwa  atura Ndabarasa igisigo cyitwa: Mbwire Umwami uko abandi  bami bantumye. Muri icyo gisigo Musare yabaye nk’ushyira  amagambo mu kanwa k’abami ba kera basaba umuhungu  wabo kugaruka ngo bamwakirane ibyishimo nyuma y’ishya  ryinshi yagize mu ntambara ze.

Ariko kandi muri icyo gisigo  Musare yanamubwiriyemo ukuri kw’ibyari byamujyanye  by’uko agomba kuza mu Rwanda kugira ngo yitegure gutura  umusezero (mu irimbi ry’abami) w’ i Munanira! Munanira  ni agace kamwe ko ku marimbi y’abami y’i Rutare aho  bashyinguraga abami bitwa Mutara, Cyirima na Kigeri.  Ubwo kandi Ndabarasa yasobanukiwe neza ko Musare aje  kumubwira ngo aze mu Rwanda yitegure kuba ariho atangira  (apfira). 

Ndabarasa akimara kumva ubutumwa bwa Musare, yahise  atanga itegeko ryo gufata Musare bakamugumana ariko  batamushyize ku ngoyi kugira ngo na we abone uko ahimba  igisigo cyo gusubiza abamutumye. Ndabarasa yifashishije  umusizi witwa Bagorozi maze ahimba igisigo cyitwa Batewe  n’iki uburake? Muri icyo gisigo, havuzwemo amazina y’abami  bagiye batura mu bihugu bigaruriye bityo na Ndabarasa  akaba ari uko yabigenje: ati none ubwo batewe n’iki uburake  (uburakari)? Musare yahise arekurwa maze ategekwa  gufata mu mutwe icyo gisigo kugira ngo ajye kukibwira  abamutumye kuva mu Ndorwa akagaruka mu Rwanda.  Musare atarava aho yahise amusubiriza mu kindi gisigo  yahise ahimbira aho kitwa: None ko wamaze ubuhingwa!

Muri icyo gisigo Musare arabwira Ndabarasa ko agomba gutaha  agakorerwa ibirori byo kwishimira insinzi ye bitewe n’uko  umurimo wamujyanye yawurangije. 

Hagati aho umwami yiyemeje gutaha mu Rwanda ariko  Musare akamubanziriza kugira ngo ategure kuzamwakira.  Nyamara ariko Ndabarasa ntabwo guhaguruka yerekeza mu  Rwanda byamushobokeye, bituma Musare na we aguma  iruhande rwe. Ibyo byatewe n’uko hagati aho Ndabarasa  yarwaye akaremba. Ubusanzwe Ndabarasa yari afite  indwara y’imitsi bavuga ko ikomoka mu mibonano  mpuzabitsina. Iyo yabaga yariwe cyane, abavuzi bari bafite  ukuntu bamukuramo umutsi umurya maze uburibwe  bukoroha. N’ubwo biyemeje kumukuramo umutsi umurya  ariko noneho bategeka Musare kuba ari we ubikora! 

Ubwo Musare yakoraga icyo gikorwa cyo kumukuramo  umutsi; ahari inkovu hahindutse igisebe, maze kirabyimba  bimuviramo urupfu! Abanyarwanda bahishe Abanyandorwa  iby’urwo rupfu rwa Ndabarasa, maze baramuheka byitwa ko  aje mu Rwanda bajya kumutabariza mu musezero w’i Rutare  ku gasozi ka Munanira.

Bigeze mu rwimo rwa Mibambwe Sentabyo nibwo umusizi  witwa Ntibanyendera yahimbye igisigo cyitwa: Inkovu icitse  irushya abavuzi maze uwo mutwe wacyo uhinduka umugani. 

Muri icyo gisigo; Ntibanyendera yerekana ko Kigeri  Ndabarasa yishwe n’inkovu yacitse biturutse kuri Musare  wabikoze nabi. Ubwo Ntibanyendera yifuzaga ko Musare  atangwa agapfa, ariko si ko byagenze, Musare yakomeje  kubaho. Iyo rero ni yo nkomoko y’umugani baca ngo:  “Inkovu icitse irushya abavuzi”. Burya baba babigereranya  n’inkovu ya Ndabarasa yacitse ikananira abamuvuraga  kugeza imuviriyemo urupfu.“Inkovu icitse irushya abavuzi:  Ntibyoroshye kubonera igisubizo ikibazo kivukiye mu  kindi!


Related posts

Insigamigani: Agarukiye hagati y’urupfu n’umupfumu

Rutebezamacumu

Insigamigani: Bamugize Karobwa

Rutebezamacumu

Insigamigani: Batumye Turagara

Rutebezamacumu

Leave a Comment