Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo bagira ngo bumvishe abandi ko ibikoresho by’umuhango, bisumbywa agaciro n’ibikoresho nyirizina bituma ikigamijwe kigerwaho. Ubwo rero nibwo bagira bati: “Inkindi si umuheto”! Wakomotse kuri Rwagitare rwa Rutabagisha mu gihe cy’igitero cy’i Shangi mu mwaka wa 1896.
Inkuru y’uko abazungu binjiye mu Rwanda yageze ibwami izanywe n’abatasi, bamenyesha Mibambwe Rutarindwa ko abazungu bageze mu gihugu. Rutarindwa ahamagaza abatware be abagisha inama. Abiru bati: “Ntitubatere kuko Rwabugiri yaraguje i Karagwe bamubwira ko ntawe urasana n’abazungu ahubwo abareka bagaturana”! Nibwo rero abanzi ba Rutarindwa barimo Kabare bamushutse bati: “Nta gihugu giterwa ngo kibure kurasanirwa”! Rutarindwa nibwo yohereje ingabo zitwa Abashakamba na Nyaruguru umugaba wazo aba Bisangwa bya Rugombituri.
Mu by’ukuri intambara y’i Shangi ingabo z’u Rwanda zagiye kurwanya Ababiligi, bitewe n’ibishuko bya Kabare na bagenzi be bifuzaga ko abagomba kurwanirira Rutarindwa bayigwamo bityo Kabare na Kanjogera bakabona uko bimika Musinga. Ibyo byabaye nyuma gato y’urupfu rw’umwiru Mugugu na we wishwe no kwa Kabare kubera uwo mugambi.
Nuko iz’ibwami ziratabara, habanza yo Abashakamba bagisakirana n’iz’abazungu, umugabo Rukaka w’ Umushakamba abwira umugaragu we ati: “Mpa ingabo yanjye”. Akiyimuhereza abazungu bayicishamo urusasu arapfa.
Nibwo Abashakamba bavuze bati: “Icyadukingiraga ko bakigize ubusa murabona turwana na bo koko”? Ubwo bavugaga ingabo ya Rukaka. Abashakamba bahera ko basubira inyuma batinya kurasana n’abazungu!
Ubwo Muhigirwa wa Rwabugiri yari yabakurikiye n’ingabo ze zari zigizwe n’Intererarubango, Ijuru n’Abaganwa, maze bahura n’Abashakamba bababaza igitumye basubira inyuma. Abandi bati: “Tugaruwe n’ingabo ya Rukaka yari umutamenwa”! Ubwo ingabo za Muhigirwa zibacaho ziratabara. Ngo bagere i Shangi Muhigirwa ahagarika ingabo ze arazibwira ati: “Mufate ingabo gusa abe ari zo mutabarana ntihagire utabarana icumu n’umuheto, kandi mubwire abagaragu bitwaze inkangara nyinshi, baze gusahura abazungu imyenda myinshi”! Ubwo bibwiraga ko imbunda abazungu barwanisha zimeze nk’izo kwa Ntare mu Nkore kuko bari bamaze iminsi batabarutse yo kandi batsinze.
Nuko Muhigirwa ahamagaza ikirago kirimo inkindi bagitura imbere y’Intwari, Ijuru n’Abaganwa, arababwira ati: “Nimugihambure, nambike intwari”! Inkindi baziraraga hasi, afata inkindi imwe ayihereza uwitwa Munanira wa Migabo agira ati: “Inkaka ikabura iminega enda inkindi yawe”. Arayakira arayambara. Muhigirwa arongera ati: “Rusuzugurayimpunzi enda inkindi yawe”! Ubwo yavugaga Buyenge bwa Rwankubito. Arongera ati: “Isata igaragara aho rubaye enda inkindi yawe”! Ubwo yavugaga Muhuzi. Muri ako kanya Rwagitare rwa Rutabagisha ahita amushinga imbere ati: ”Mpa inkindi”! Ariko ubwo Rwagitare yayimusabaga azi neza ko atayimuha kuko yari afite ubuhake buke kuri Muhigirwa. Muhigirwa aramusubiza ati: “Sinaguha inkindi yo guhungana”! Rwagitare ati: “Yireke inkindi si umuheto”!
Ibyo birangiye abaririmbyi baririmba iyo mitwe, bafata ingabo zabo baratabara! Ubwo izo kwa Muhigirwa zasakiranaga n’abazungu; abazungu baziroshyemo urufaya rw’amasasu ako kanya hapfa abantu icumi abandi bihisha munsi y’umuguguzi.
Abo bari bihishe munsi y’umuguguzi ni babandi bari bambaye inkindi bahawe na Muhigirwa! Wa mugabo Rwagitare umwe Muhigirwa yimye inkindi ababonye arabaseka cyane abibutsa ko inkindi atari yo irwana! Abo bari bihishe bumvise ukuntu Rwagitare abasetse bava munsi y’umugugunzi batera mu kigo cy’abazungu maze abazungu si ukubarasa barabararika karahava! Bahise baneshwa Muhigirwa arahunga!
Nyuma abo mu ngabo za Muhigirwa bakomeje kwibuka ukuntu Muhigirwa yagiye atanga inkindi ziherekejwe n’ibisingizo by’abo azihaye, hibukwa n’ukuntu abazihawe benshi bazihishanye munsi y’umugugunzi Rwagitare yabaseka bakava yo bagatera inkambi maze abazungu bakabararika, hanyuma abarokotse barimo na Muhigirwa bagahunga.
Ibyo ni byo byatumye amagambo Rwagitare yabwiye Muhigirwa yamamara kugeza ahindutse umugani baca bagira bati: “Inkindi si umuheto”! Abantu baca uyu mugani baba banazirikana ko Muhigirwa yatsinzwe n’intwaro z’Abazungu (imbunda) atatsinzwe n’imyambaro bari bambaye”!

