Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Ingoma idahora aba ari Igicuma

Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo bashaka kumvikanisha ko  ubutegetsi nyakuri burangwa no guhora inzigo, bitaba ibyo bukaba  bunaniwe ikibukwiye ari ukuvaho! Ubwo rero nibwo bagira bati:  “Ingoma idahora iba ari igicuma”. Uyu mugani usangiye isoko  n’undi ugira uti: “Ingoma irahaka ntihora”wasohotse mu gitabo  cy’Ibirari by’Insigamigani”. Iyi migani yombi yakomotse ku mwami  Yuhi Mazimpaka na nyina Nyirayuhi Nyamarembo ahagana mu  mwaka wa 1700 (1669–1699). 

Yuhi Mazimpaka yimiye mu Nduga bitewe n’uko nta mwami  witwa Yuhi wagombaga kwambuka Nyabarongo agana i  Burasirazuba bwayo. Kuba Mibambwe Sekarongoro se wa  Mazimpaka yaraguye i Bumbogo ahahoze ari muri Komini  Musasa; ni byo byatumye Mazimpaka na nyina Nyamarembo  bambuka Nyabarongo baza kwimira mu Nduga batura ku Ijuru  rya Kamonyi. Nyamara ariko mu ntangiriro z’iyo ngoma  habonetse amakuba akomeye nk’uko tugiye kubibona. 

Mazimpaka ngo yari umuntu ufite uburanga buhebuje ku  buryo mu marushanwa y’ubwiza yajyaga aza mu bambere.  Nyamara ariko hari abahungu b’impanga bari bene se ari  bo Rubibi na Ruyange nyina akaba yaritwaga Mugunya  bajyaga bamuza imbere mu bwiza. Rubibi na Ruyange ari na  bo bita“Impanga za Mugunya”bari bafite uburanga buruta  ubwa Mazimpaka! Uburanga bw’izo mpanga ngo bwateraga  ishyari umugabekazi Nyamarembo kuko yifuzaga ko mu  gihugu uwaba uwa mbere mu buranga yaba umuhungu we  gusa. 

Byongeye kandi izo mpanga za Mugunya Mazimpaka  yarazikundaga cyane, bigatuma uwo Nyamarembo arushaho  kuzanga kubera ko umuhungu we Mazimpaka atabonaga  igihe cyo kumwitaho bitewe n’uko igihe kinini yabaga yibereye  hamwe n’abo bene se. Birumvikana ko urwango Nyamarembo yangaga izo mpanga hatari habuzemo n’ak’ubukeba. Ibyo  ni byo byatumye acura umugambi wo kwicisha izo mpanga.  Uwo mugambi awugeza kuri bamwe bo mu muryango we  b’Abakono. Inama barayinoganya, bemeranywa ko bazicira  izo mpanga za Mugunya mu muhigo uzaba wateganyirijwe  icyo. 

Koko rero hateguwe umuhigo w’umwami mu Mayaga,  bageze mu muhigo abanyamugambi babiri bakora ibyo  Nyamarembo yababwiye, babungira aho Rubibi na Ruyange  bahagaze bari kumwe na Mazimpaka mukuru wabo.  Bikinga ku bihuru maze barabarasa barapfa. Mazimpaka  wari uhagararanye na bo ababona baborogera imbere  ye imyambi ibashinzemo arumirwa! Ubwo iby’umuhigo  byahise bihagarara maze Mazimpaka ashishikazwa no  kumenya aho byaturutse, arahamenya, maze aritonda  ahorera barumuna be koko! 

Ntacyo yiriwe abaza nyina ahubwo icyo yakoze ni ugutanga  Abakono, aribwo bwoko bwa nyina. Ariko ngo yabanje  gushuka nyina aramubwira ati: “Bene data bapfuye kandi  ni bo bamaraga irungu, none shaka abana beza b’imfura zo  mu bakono kuko mbona baba beza maze nzabatoranyemo  abo nsubiza mu mwanya w’impanga za Mugunya”!  Nyamarembo arishima arabazana maze berekwa umwami.  Ubwo ariko hari hatumijwe n’abandi bo mu yandi moko  byo kujijisha. Mazimpaka amaze kubabona arabavangura  Abakono abashyira ukwabo maze bose arabatanga barapfa.

Mazimpaka yatanze n’itegeko ryamaze amezi atatu yo kwica  Abakono mu gihugu! 

Hagati aho umugabekazi yananiwe guhagarika umujinya  w’umuhungu we maze atumira Mazimpaka iwe amwereka  umwana mwiza cyane w’Umukono yari yarahishe amusaba  kurekeraho kwica Abakono no kurokora uwo mwana!  Ubwo Nyamarembo yabwiye Mazimpaka ati: “Unamura icumu ingoma irahaka ntihora”!

Mazimpaka na we  aramusubiza ati: “Ingoma idahora iba ari igicuma”! Ako  kanya Mazimpaka yahise afata inkota asogota uwo mwana  w’umusore mu maso ya Nyamarembo! Nyamarembo  yananiwe kwihangana maze na we afata inkota ayisogota  mu irugu apfa atyo yiyahuye! Urwo rupfu rw’umugabekazi  ni rwo rwasoje irimburwa ry’Abakono bari basigaye. Kuva  icyo gihe Mazimpaka yatanze itegeko ryo guhagarika kwica  Abakono kuko umugabekazi ari na we mukono mukuru  yari amaze gupfa kandi ari na we nyirabayazana. Ubwo rero  nibwo Abakono bari bamaze igihe bihishe bongeye kujya  ahagaragara. Urwo rupfu rw’umugabekazi ni rwo rwatumye  Mazimpaka aca iteka ridasanzwe rigira riti: “Umwami nabyara  impanga bazajya bahita bazica bitewe n’uko impanga zabaye  intandaro yo kwiyahura k’umugabekazi”!

Nyuma rero amagambo Mazimpaka yasubije nyina igihe  yamubwiraga ngo niyunamure icumu Ingoma irahaka  ntihora, maze undi akamusubiza ko Ingoma idahora iba ari  igicuma yabaye gikwira, maze ahinduka umugani bitewe  n’uburemere bwayo! Ingoma idahora iba ari igicuma:  Ubutegetsi budahora inzigo ntibuba buriho! 


Related posts

Insigamigani: Arabica nka Rukoro

Rutebezamacumu

Insigamigani: Bamukenyeje Rushorera

Rutebezamacumu

Insigamigani: Yagiye Burundu

Rutebezamacumu

Leave a Comment