Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Ingeso yageze i Nzaratsi

Uyu mugani ngo “Ingeso yageze i Nzaratsi” bawuca iyo babonye  umuntu wokamwe n’ingeso mbi ikamurenga. Uyu mugani usangiye  isoko n’undi ugira uti: “Nyakibi ntarara bushyitsi” wasohotse  mu gitabo cy’Ibirari by’Insigamigani. Imvano y’iyi migani yombi ni  umugabo witwa Ruganintwari w’i Nyarugenge mu Rwampara n’  umugaragu we witwa Nyakibi ahakabakaba mu muwaka w’1400  (1386–1416).

Nkuko byanditswe mu gitabo cy’Ibirari by’Insigamigani ku  mugani ugira uti ”Nyakibi ntarara bushyitsi”; hari umugabo  witwa Ruganintwari bakeka ko yabayeho ku ngoma ya Yuhi  Gahima akaba yari afite umugaragu witwa Nyakibi. Bukeye  Ruganintwari yohereza Nyakibi kujya kumurambagiriza  umugeni mu Nyantango (hahoze ari muri Kibuye), ku mugabo  witwa Sinayobye wari utuye ku musozi wa Nzaratsi. Amutuma  agira ati: “Ugende umbwirire Sinayobye uti mwarabanye  kandi muhuriye kuri byinshi: ku bugeni no ku bushuti; uti  yamenye ko ufite abakobwa none arashaka kubashakamo”. 

Nyakibi aragenda anyura iwe mu Rwampara, akora  impamba ashyira nzira, ataha i Mushubati na Kanyarira mu  Marangara, bukeye ataha i Nzaratsi. Ageze kwa Sinayobye  aravunyisha abari ku irembo bajya kumuvunyishiriza. Araza  bararamukanya bamuha inzoga aranywa. Amaze gukira  inyota abwira Sinayobye ati: “Ruganintwari yakuntumyeho,  ngo yamenye ko ufite abakobwa none arashaka kubasaba mo  umugeni”. Sinayobye aramubwira ati: “Ugende umubwire  uti muva inda imwe kandi mwashyingiranye kenshi ntabwo  yakwima umugeni”.  

Nyakibi uwo akaba yari afite ingeso ebyiri: iyo gusura cyane  n’iyo gukabakaba (kwiba). Igihe Sinayobye atararangiza  amagambo ye Nyakibi aba amaze gusura kabiri! Uko  asura, Sinayobye akarebana n’umugore we. Nyakibi abonye  bariho kumwiciranira ijisho, abwira Sinayobye ati: “Mu byo  Ruganintwari yantumye, icyo mwiciraniraho ijisho ntikirimo”.  Sinayobye n’umugore we baraseka. Burira bamusasira mu  nzu y’abashyitsi mu gikari hamwe n’abandi, ikabamo inzoga.  Nyakibi aryamana n’abandi bashyitsi n’umunyanzoga  abandi barasinzira we ntiyagoheka. Umunyanzoga na we  ntiyasinzira ariko bombi batabiziranyeho ko bari maso. Bitinze  umunyanzoga ashyizweyo, Nyakibi abyuka yomboka afata  umuheha aroha mu kibindi aragotomera! Umunyanzoga  arumva maze aza yomboka aramusingira amukubita urushyi!  Abwira abandi ati: “Nimucane mfashe umujura. Barahubuka  baracana bamukubise amaso basanga ni wa mushyitsi nka bo! 

Sinayobye na we akubana n’umugore we bahubukana  ubukana, batungutse basanga ari ya ntumwa yaje  kurambagiza umugeni! Nyakibi abakubise amaso acika  intege abwira Sinayobye ati: “Nyakugira Imana ukore uko  ushaka ariko Ruganintwari ntazabimenye”. Baramureka,  buracya baramusezerera arataha. Ageze kwa Ruganintwari  amubwira ko bamwemereye umugeni. Ruganintwari inka  n’inzoga aziha Nyakibi ngo ajye gusaba. Nyakibi aragenda 

133 

n’i Nzaratsi ageze kwa Sinayobye arasaba baramwemerera.  Ubwo ariko yasanze kwa Sinayobye bamaze urubanza.

Amaze gusaba na none ararara kuko yari yavuye kure.  Bongera kumuraranya n’abandi muri ya nzu yo mu gikari.  Nyakabi aryama ataryamye, abandi bamaze gusinzira yiroha  mu nkono y’inyama zaraye ararura. Umunyagikari akaba  aryamiye amajanja; aramwumva aromboka aramucakira;  amukubita urushyi. Undi avuza induru barahurura; basanga  na none ari Nyakibi! Noneho Sinayobye ntiyamwihanganira  aramufata baramuboha, amwoherereza Ruganintwari  aboshye. Amutumaho ati: “Amambere wohereje Nyakibi  ageze iwanjye aranyiba aranansurira ndamwihanganira,  none yongeye kugaruka nabwo aranyiba; none rero  nguhaye umugeni ariko ntabwo nguhaye kunyiba. Nyakibi  baramushorera; bamugejeje kwa Ruganintwari i Nyarugenge  bavuga ibyo Nyakibi yakoze byose, Ruganintwari arumirwa  aramuvuma ati: ”Shahu Nyakibi ntaho urara bushyitsi”?  Aho ni naho havuye umugani ugira uti: “Nyakibi ntarara  bushyitsi”! Ruganintwari ati: “Koko ingeso yawe  wayigeranye n’i Nzaratsi mu Nyantango”?

Iyo nkuru ya Nyakibi yaje gusakara u Bwanacyambwe  na Nyantango, Nyakibi ahera ubwo aba iciro ry’imigani  ugira uti “Ingeso yageze i Nzaratsi”! Kuva ubwo umuntu  wese ukoze ikintu kibi aho adasanzwe bakamugereranya  na Nyakibi uwo wavuye mu Bwanacyambwe akajya  gusaba umugeni mu Nyantango, yagera yo ingeso ikanga,  akiba kandi akanasura mu misango; bati: “Ingeso yageze  i Nzaratsi”! Kugera i Nzaratsi ku ingeso: Gukuza ingeso  ikarenga urubibi.



 

Related posts

Insigamigani: Arareba nk’Uruhango zireba Masaka

Rutebezamacumu

Insigamigani: Abo ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso

Rutebezamacumu

Insigamigani: Agarukiye hagati y’urupfu n’umupfumu

Rutebezamacumu

Leave a Comment