Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Ni aya Mahe

Uyu mugani bawuca iyo babonye umudabagizi w’umupfu mubisi  akubwe n’ingaruka z’ibyo yananiyemo gihana; nibwo bavuga  bati: Ni aya Mahe, nimurekere iyo”! Uyu mugani usangiye isoko  n’undi wasohotse mu gitabo cy’Ibirari by’Insigamigani”ugira  uti: “Umutima muhanano ntiwuzura igituza”. Iyi migani yombi  yakomotse kuri Rugiramahe rwa Cyirima Rujugira, ahasaga mu  mwaka wa i 1700 (1699–1730).  

Rugiramahe uwo, bamwe bita Rwamahe cyangwa se Mahe;  ni mwene Cyirima Rujugira. Rujugira akaba yari afite abana  benshi, rubanda bise ijana rizira umusago, abatuhurana  bahana inka n’ingabo. Abo bana be barakundanaga cyane,  ni cyo cyatumye rubanda babita“Abatangana”. Bukeye  Rujugira aramwubakira, amugira umutware wa Mvejuru  na Nyaruguru n’u Busanza bw’epfo n’u Bufundu, amaze  kumugabira izo ntara uko ari enye, amushyingira umukobwa  wo muri Nyaruguru witwa Nyiramucyo. Atahirira kwa  se. Nuko igihe kirashyira kiragera, Rujugira amugabira inka zitwa Uburirima; nibwo bwarambye kugera kuri  Sebagangari n’umuhungu we Sendashonga mu mwaka wa  1940.

Bukeye Rugiramahe asezera kuri se ajya mu ngabo  ze. Ageze yo aba umudabagizi utagira urugero akubitiyeho  no kuba umupfu mubisi; agumya gukangisha ko ari  umwana w’umwami, ntiyibuka ko ubwana bw’ibwami  bwimukiye ubutware; dore ko umwana w’ibwami iyo  yagabanaga ubutware atakangishaga ko ari uw’ibwami,  yatangaga imirimo y’ibwami nk’abandi batware bose.  Ariko we ararenga arayibagirwa maze inkike, amakoro  n’indi mirimo abatware batanga ibwami biribagirana.  Rugiramahe agakeka ko ubwo ari umwana w’ibwami nta  cyo bizamutwara.

Haciyeho iminsi abaka inkuke bamaze kubura iza  Rugiramahe, bahera ko bamurega ko yazimanye, abubakisha  ibwami na bo bamurega ko inkike ye yasambutse, abakira  ibicuba na bo bamurega ko yabyimanye, kandi afite inka  yagabanye zagemuraga ibwami.

Ibirego bigeze kuri  Rujugira biramurakaza. Abatangana bene Rujugira bamaze  kumva ko Cyirima arakariye mukuru wabo barababara  cyane. Sharangabo, Ndabarasa na Gihana barikora basanga  Rugiramahe mu Busanza ahitwa i Mara kuko ariho yari  atuye. Bageze yo barara inkera mu gitondo bavuye mu nkera  barumuna be bamujyana ukwe.

Baramubaza bati: “Icyatumye  udatanga imirimo y’ibwami ni iki kandi waragabanye ibihugu  bine”? Bati: “Mbese ntuzi ko utakiri umwana w’ibwami  ahubwo uri umutware nk’abandi bose! Ni iki rwose gituma  udatanga amakoro y’ibwami ntiwibuke n’inkike, ugakubitira  ho no kwimana ibicuba n’inkuke”?

Bwa budabagizi bwe buvanze n’ubupfu bituma  atabasubiza ibyo bamubajije, ahubwo arabasubiza, ati:  “Nimundeke ba shahu, dore niburiye n’umukobwa  dusambana”! Barumuna be babyumvise batyo,  bibatera uburakari bwinshi. Barahaguruka, baritahira.  Arabakurikira arabahamagara barahagarara.

Ababajije icyatumye bamurakarira baramwihorera. Bamaze gushira  uburakari bongera kumubaza, bati: “Ni iki gituma  twakubajije amagambo akomeye ukatubwira amanjwe!  Mbese uko bakutubwiye ko wigize umudabagizi ni ko  bimeze koko”! Ariyumvira, ati: “Nihagire umpamagarira  umuntu anzanire umuheto wanjye njye kwirasira inyoni”!  Gihana arahaguruka amukubita urushyi barumuna be  bandi barumirwa; niko kujya kumuregera umugore we  Nyiramucyo. Umugore we na we agize ngo aramubaza,  undi ariririmbira ntiyagira icyo amusubiza. Barumuna be  bakurayo amaso. Barara aho, bukeye barataha, ariko bataha  bamurakariye.  

Baragenda bageze mu bandi Batangana, babatekerereza uko  mukuru wabo yabaye. Barumirwa! Ubwo ibwami bagumya  kumva ibirego by’uko yimanye imirimo y’ibwami, na bo  bakomeza kumurakarira, bituma barumuna be bagenda ari  benshi kumubaza aho ubwo budabagizi yabuvanye. Bageze  yo bamutumira bakiri ku irembo.

Araza bararamukanya,  abatumirira inzoga barayanga, bati: “Nta nzoga yatuzanye,  twazanywe no kukubaza ukuntu wigize”! Rugiramahe  abonye ko bamurakariye, noneho agira ubwoba; arababwira  ati: “Sinzongera kubura imirimo y’ibwami”. Nuko atangira  kwaka amakoro menshi n’inkuke akoresha n’abajya kwubaka  inkike ibwami; ibyo yabikoresheje barumuna be bagihari.

Bamaze gutirimuka, amakoro araza n’inka z’inkuke.  Bigeze iwe biramuryoha ntiyirirwa abyohereza ibwami. 

Abarezi babibonye, bongera kujya kumusesereza kuri se  Rujugira. Ararakara aramunyaga. Ibye abigabira murumuna  we witwa Burabyo. Rugiramahe anyagwa atyo. Amaze  kunyagwa ibye bigabanywe na Burabyo, arakena ahinduka  umutindi. Rubanda bamubona bakumirwa bibuka ko yanze  kumvira barumuna be bamuhanaga. Bihera ubwo, babona  umudabagizi w’umupfu mubisi, bakavuga ko ayo avuga ari  nk’aya Mahe. Ni aya Mahe: Ni umupfu mubisi.

  


Related posts

Insigamigani: Induru ntirwana n’Ingoma  

Rutebezamacumu

Insigamigani: Arabica nka Rukoro

Rutebezamacumu

Insigamigani: Ibintu bya Rubanda

Rutebezamacumu

Leave a Comment