Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Ngaye inda ngaye Ndagara

Aya magambo umuntu ayavuga iyo asumbirijwe n’urupfu, maze  inzara yamurya akarenga agasaba ibyo kurya kandi azi neza ko  ari ukurira ubusa kuko n’ubundi agiye gupfa! Nibwo rero agira  ati“ngaye inda ngaye Ndagara”. Wakomotse kuri Nyirabiyoro  ahasaga umwaka w’1730 (1730–1741).

Ubwo Kigeri Ndabarasa yari amaze gutsinda i Ndorwa, yibonye ateganye na Mazinga (ikirwa) ari cyo gihugu bakunze  kwita uMubari cyategekwaga n’umwami Biyoro na nyina  Nyirabiyoro. Muri icyo gihe u Mubari ntacyo wikangaga kuri  Ndabarasa kuko Biyoro yari azi ko abanye neza n’u Rwanda.  Ndabarasa yari yararemye ubucuti bwa nyirarureshwa na  Biyoro ndetse anamushyingira umukobwa we Nyabugondo  ariko agenda ari umutabazi. Ibyo byose byakorwaga binyuze  ku mutasi wa Ndabarasa witwa Magenda mwene Cyatwa  n’undi witwa Mutarugera mwene Ruguzi.  

Aba batasi rero ni bo babwiye Ndabarasa ko gutsinda Biyoro  ku ntambara yo ku butaka bwumutse byoroshye ko ariko  kugera ku murwa mukuru wa Biyoro uri ku kirwa cyitwa  Ishango bigoye cyane. Igihugu cy’u Mubari cyari kigizwe  n’igice kinini cy’icyanya cy’Akagera kandi amateka avuga  ko hahoze hatuwe bikaba bitandukanye n’uko bimeze ubu.  Byongeye kandi igishanga cy’urufunzo uruzi rw’Akagera  runyuramo na cyo cyahoze ari ikiyaga bita Gishamba.

Abatasi rero bagiriye inama Ndabarasa yo gukora ibishoboka  byose bagashukashuka Biyoro na Nyirabiyoro bakava ku kirwa  cy’Ishango bakaza ku butaka bwumutse maze bagafatwa;  cyangwa se Ndabarasa agashaka amato manini ashobora  kwambutsa ingabo nyinshi maze bagatera ku kirwa cy’Ishango.  Ndabarasa rero yahisemo gukoresha izo nzira zombi: iyo  gushuka Biyoro na Nyirabibiyoro bakava ku kirwa cy’Ishango;  maze muri icyo gihe ingabo nyinshi zigahita zitera ku Ishango  hakoreshejwe amato manini zikajya kunyaga ingoma ngabe y’u  Mubari. 

Ubwo barangizaga gutunganya amato manini yo gutera;  Ndabarasa yaje i Rubona rwa Nzoga ahateganye n’inkiko y’u  Mubari. Ubwo rero nibwo Ndabarasa yatangiraga gutuma  intumwa kuri Biyoro amumenyesha ko yifuza kubonana  na we nk’umukwe we ndetse na bamwana we Nyirabiyoro. 

Nyamara ariko umugambi wari wacuzwe wo kuboha  Biyoro na Nyirabiyoro wuzuye igice! Ubwo Biyoro na nyina bari berekeje i Rubona aho Ndabarasa ari; ingabo zagiye  kubasanganira ngo zibafate maze zihura n’itsinda rya mbere  ririmo Nyirabiyoro ziramuboha. Itsinda ryari risigaye inyuma  riherekeje Biyoro ryo ryaburiwe n’abacitse ku icumu mu bari  baherekeje Nyirabiyoro, bituma Biyoro asubira inyuma ariko  ntiyajya ku murwa mukuru kuko hari hatewe na za ngabo zari  zagiye zikurura ya mato ku butaka kugeza zigeze ku kiyaga,  maze zirambuka zigera ku Ishango.

Ubwo zikihagera zahise  zitatanya abaharinze zifata ingoma ngabe nta ngorane. Ibyo  rero ni byo byatumye Biyoro atagaruka ku murwa mukuru  we ahubwo agahungira ku mwami Ndagara w’ i Karagwe. 

Ubwo rero Ndabarasa yamenyaga ko Biyoro yahungiye i  Karagwe; yahise yohereza ubutumwa kuri Ndagara buteye  butya:”urabizi ko kuva ku ngoma ya Ruganzu Ndori kizira  ko u Rwanda rutera Karagwe. None niba utampaye Biyoro  wahungiye aho, wowe ubwawe uraba ukuyeho uwo muziro,  ndaza kumwitwarira nkoresheje ingabo”! Bitewe n’uko  umwami w’i Karagwe yari azi uburyo ingabo za Ndabarasa  zikomeye; yahise atanga Biyoro ingabo zimuzana i Rubona  rwa Vugiza aho Ndabarasa yari ari.

Abari bateye n’amato ku  Ishango; bazanye umugore wa Biyoro Nyabugondo mwene  Ndabarasa. Bitewe n’uko Nyabugondo bari bamushyingiye  Biyoro mu buryo bw’ubutabazi kandi bikaba byari ikizira ko  bene uwo muntu yongera kubonana n’umwami; byatumye  Nyabugondo atuzwa i Cyeza hafi y’umugi wa Gitarama.

Ubwo rero Nyirabiyoro yabaye imfungwa ibwami, ndetse  aza no gutegana amagambo y’ubuhanuzi na Ndabarasa. 

Muri ubwo buhanuzi bwa Nyirabiyoro, bene Ndabarasa  yakomeje kubita ibigina bitazagira icyo bimarira ingoma.  Mbere rero y’uko Nyirabiyoro yicwa azize gukomeza kwita  bene Ndabarasa ibigina (imivu y’amaraso); yari yanze kugira  icyo arya n’icyo anywa, ariko ageze aho asaba Ndabarasa  kumuha inzoga y’ubuki. Barayimuhaye akimara kuyisomaho  ni ko kuvuga ati: “Ngaye inda ngaye Ndagara”!

Yari ashatse kuvuga ko abanzi babiri agaya ari inda na Ndagara! Ubwo  yari avuze ko inda ari ingome bitewe n’uko yaka ifunguro  umwanzi ugiye kuyica; ubundi kandi na Ndagara akaba ari  umugome bitewe n’uko yagambaniye mwene wabo Biyoro  wari wamuhungiyeho amwiringiye. Ngaye inda ngaye  Ndagara : Inda ni ingome bitewe n’uko ihemukira nyirayo  nk’uko Ndagara yahemukiye mwenewabo Biyoro!




Related posts

Insigamigani: Arita mu mata nk’Isazi

Rutebezamacumu

Insigamigani: Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana

Rutebezamacumu

Insigamigani:Arihadika amatunguru

Rutebezamacumu

Leave a Comment