Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Ndi amakoma ngiye gusasira Amakombe

Uyu mugani ucibwa n’umuntu wanze gupfana ijambo maze  akamenyesha umunyamaboko umuroshye mu kaga ko urwo  amugeneye nawe ari rwo rumurindiriye. Ubwo rero nibwo wumva  umuntu avuze ati: “Ndi amakoma ngiye gusasira amakombe”!  Wakomotse kuri Muhamyangabo wa Byabagabo ku ngoma ya  Rutarindwa mu mwaka wa 1896. 

Nk’uko bizwi mu mateka y’u Rwanda; urwimo rwa  Rutarindwa rwateje impaka zikomeye mu Rwanda ku buryo  habonetse ibice bibiri, bamwe bashyigikiye Rutarindwa  abandi bashyigikiye Musinga. Ibyo bice bibiri bihanganye  byari hose haba mu Biru haba no mu Batware ndetse no  muri Rubanda ku buryo byarangiye habaye intambara yo  ku Rucunshu. Iyo ntambara yahitanye abantu benshi bo ku  mpande zombi ariko irangira abo kwa Rutarindwa batsinzwe  ndetse bakongokeye mu nkongi y’umuriro yo ku Rucunshu.
Mbere amakimbirane agitangira, ku ruhande rwa Rutarindwa  hari abantu batanu bakomeye bagombaga kumurwanaho  agatsinda intambara ari bo: Bisangwa bya Rugombituri  watwaraga Ingangurarugo, hakaba n’umuvandimwe we  Sehene wari umwiru, Mugugu wa Shumbusho watwaraga  Abarasa, Muhamyangabo watwaraga umurwa wa Kigali,  wongeyeho na Muhigirwa wa Rwabugiri watwara ingabo  zikomeye kurusha izindi muri icyo gihe zitwa Nyaruguru.

 
Ku ruhande rwa Musinga hari nyina na ba nyirarume ari bo  Kabare watwaraga Uruyange na Ruhinankiko, wongeyeho  Rutishereka rwa Sentama watwaraga Abashakamba akaba yari  inshuti magara ya Kabare. Abo kwa Musinga bari bararaguje  inzuzi ziraberera, zibemeza ko bazatsinda intambara, mu  gihe abo kwa Rutarindwa bo zari zarabiraburiye. 

Mbere Rutarindwa yari yarahawe umurage na Rwabugiri  wo kuzica Kabare ariko ntiyabikora. Byongeye kandi na  Muhigirwa yagiriye inama Rutarindwa yo gutanga Kabare  na Rutishereka ngo bapfe maze iby’ubugambanyi bwabo  birangire, maze iyo nama na yo Rutarindwa arayanga avuga  ko byababaza umugabekazi Kanjogera. Ibyo ni byo byatumye  Muhigirwa ava kuri Rutarindwa mu ibanga ajya mu  ishyaka rya Musinga kuko yabona gukomeza gushyigikira  Rutarindwa ari uguta igihe!

Hagati aho abo kwa Kabare bari barashoboye kwirenza  Mugugu ari Rutarindwa umutanze ngo bamwice, hashize  amezi make bicisha Bisangwa bamwohereje mu gitero  cyo kurwanya abazungu i Shangi agwa yo maze ingabo  yari ayoboye ari zo Ingangurarugo zigabanwa na Sehene  murumuna wa Bisangwa. Sehene rero ntabwo yabashije  kuyobokwa n’Ingangurarugo nka Bisangwa. Ibyo byatumye  Rutarindwa asigara ameze nk’uri mu kirere nta mbaraga  z’intambara zihagije agifite!

Nyamara mu gihe ibintu byari bimeze uko, umugabo witwa Muhamyangabo mwene Byabagabo watwaraga intara ya  Kigali na we yaje gutangwa kandi yari mu bagombaga  kurwanira Rutarindwa.

Yazize Musomandera muka  Rutarindwa wamusabiye igihano cy’urupfu ku mugabo  we. Muhamyangabo yatangiwe n’ibwami i Bumbogo  bwa Gutamba hari hafi yo mu Ruhango, bamutangana  n’umuvandimwe we Ndabahimye ndetse n’umuhungu  we Majuguri.  

Ubwo rero bari bajyanye Muhamyangabo mu rwiciro,  nibwo yavuze amagambo yamamaye agira ati: “Ndi  amakoma ngiye gusasira amakombe”! Muri iyi mvugo  Muhamyangabo yiyise amakoma byo kuvuga ko apfuye  ari umuntu woroheje; maze abamutanze ngo apfe bitewe  n’uko bo bari ibikomerezwa; abagereranya n’ubukombe  bw’amapfizi abagwa babanje kuyasasira amakoma.

Yari  ababwiye ati mbanjije ikuzimu ndi umuntu woroheje  ariko imirambo y’ibihangange igiye kuzaza kunyirunda  hejuru! Ubwo yababwiraga ko nta kabuza abo kwa Kabare  bazica Rutarindwa n’abe bose, maze bakamusanga ikuzimu  aho bamwohereje. Ibyo Muhamyangabo yavuze mu minsi  mike yakurikiyeho ni byo byahise bibera ku Rucunshu aho  Rutarindwa n’abe batikiriye! 

Related posts

Insigamigani: Igishongore cy’umugore ni cyo cy’imbwa

Rutebezamacumu

Insigamigani: Ageze mu gahinga ka Yihande

Rutebezamacumu

Insigamigani: Amagambo ahariwe Nankana

Rutebezamacumu

Leave a Comment