Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Ndahera Ruhande

Aya magambo yahindutse umugani akoreshwa iyo umuntu ashaka  kubwira undi uko ibintu biri bukorwe muri gahunda yo guturuka  hafi hakwegereye ntacyo usimbuka ukabona gukomereza ahakurikira  kurinda urangije. Ubwo nibwo wumva umuntu avuze ati: “Ndahera  ruhande”. Wakomotse kuri Ruganzu Ndori ahasaga mu mwaka wa  1500 (1547–1578).  

Ruganzu yageze mu Rwanda ava i Karagwe afite umugambi  wo kurangiza abahinza bose bari barigabanyije u Rwanda.  Uwo yabanje kwica ni uwari warigaruriye u Buriza witwa  Rubingo. Uyu yamwicishije isuka amushutse amubwiye ati:  reka nakire abahinzi bawe bampe ku nzoga y’abahinzi”. 

Nuko Ruganzu anagandura akarere kahoze ari Byumba,  Buriza na Bwanacyambwe. Amaze kugandura Kigali na  Byumba, igihugu cy’i Nduga kirahurura kijya kumuyoboka  i Byumba; gihera kuri Nyabarongo kugeza i Kavumu ka  Nyanza. Mu majyaruguru y’u Rwanda, akarere ka Ruhengeri  karayoboka; u Bugoyi bwo bwari bugifite umuhinza wabwo,  witwaga Rugara, Sekuru wa Murinda Umugoyi. 

Nyuma rero Ruganzu amaze kubona amaboko atyo  atangira guhorera ise. Nibwo abanje kwigarurira akarere  k’i Burasirazuba bwa Kivu kugera mu Kinyaga, nyuma  arambuka afata Ijwi, arakomeza atera u Bunyabungo  arabuyogoza. Arangije akurikizaho u Bugara yica umwami  wabwo Nzira amuziza ko yari yarafatanyije n’u Bunyabungo  mu gutera u Rwanda maze bakica Ndahiro Cyamatare se  wa Ruganzu. Kugeza ubwo ariko uturere tw’u Busanza n’u  Bwanamukari twari twaranze kuyoboka. Bitewe rero n’uko  Nduga yari yarayobotse, byatumye Ruganzu aboneza no mu  Bwanamukari, atura i Ruhashya na Mara mu Busanza.

Mbere y’uko atera Nyaruzi rwa Haramanga watwaraga mu  Ndara na Nyagakecuru wo mu Bisi bya Huye; yigiriye inama  yo kubanza kwica umuhinza witwa Mpandahande wari  utuye i Ruhande hariya hubatse Kaminuza ya Butare. Ubwo  rero nibwo Ruganzu yagize ati: “Ndahera Ruhande nice  Mpandahande”. Ayo magambo yayavuze ku bw’icyemezo  yari afashe cy’uko mu bahinza batatu yari agambiriye kwica  uwo agiye guheraho ari utuye i Ruhande witwa Mpandahande;  nyuma akabona kwica Nyaruzi rwa Haramanga wo mu  Mukindo wa Makwaza, hanyuma agaherutsa Nyagakecuru  wo mu Bisi bya Huye. Abo bahinza bose Ruganzu yabishe  abakurikiranyije atyo maze akarere k’u Busanza (ahahoze ari  Butare) kose karayoboka.

Maze rero bitewe n’uko iyo gahunda ya Ruganzu yo kwica  abahinza yamuhiriye ikagenda nk’uko yari yayiteguye.

Ibyo byatumye Ruganzu agira ikivugo kigira giti: “Ndi  Cyabakanga, ndi umukanguzi w’amacumu! Nacumitiye  Bwenge ku Kivirivindi avira imbuga; nishe Nyaruzi rwa  Haramanga mu Mukingo wa Makwaza, nica Mpandahande  ngira ngo mvire i Ruhande rimwe”! 

Ayo magambo ya Ruganzu aboneka no mu kivigo cye  yaramamaye kugeza ahindutse imvugo isanzwe abantu  bose bakoresha iyo bashaka kumvikanisha ko bagiye gukora  ibintu umujyo umwe bakagira bati: “Ndahera ruhande”.  Burya baba basubiye mu gice cy’interuro ikoze amagambo  ya Ruganzu ubwo yavugaga ko ahera Ruhande akica  Mpandahande”. Guhera ruhande: Gukora ibintu umujyo  umwe. 




Related posts

Insigamigani: Arabica nka Rukoro

Rutebezamacumu

Insigamigani: Batumye Turagara

Rutebezamacumu

Insigamigani: Ni aya Mahe

Rutebezamacumu

Leave a Comment