Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo babonye umuntu ugiye gucuzwa ibye n’abantu benshi bafite umururumba, maze akabatakambira abasaba kutabitwara byose: ubwo nibwo wumva bamubwiye bati: “Izidakwiriye abanyazi nturamura” cyangwa ngo: “Ziba zidakwiye abanyazi ngo uraramura”! Wakomotse ku mukobwa w’Umwenegitore witwa Gashonga ka Minyango ku ngoma ya Yuhi Gahindiro ahagana mu mwaka wa 1800 (1746–1822).
Ku ngoma ya Gahindiro hari umuryango w’Abenegitore wari utuye i Kanshiri na Murorerwa ahahoze ari muri Musambira. Ubusanzwe Abenegitore ni Abanyiginya bakomoka kuri Gitore cya Kigeli Mukobanya. Rimwe rero abo Benegitore bagize amakuba abanyagisha kuri Yuhi Gahindiro biturutse ku mutoni w’akadasohoka wa Gahindiro witwa Rugaju rwa Mutimbo. Niko kunyagwa inka zabo zitwaga Indahumana.
Ni uko ibwami bohereza abantu benshi bo kuzitwara. Ubwo abanyazi bari bazigezemo batangiye kuzishorera; Minyango yarabatakambiye ati: “Icyakora bahungu murandokorere”! Ubwo yari ababwiye ati murandamurire, muramenye ntimuzitware zose munsigire nkeya nanjye nzakomeze kubaho. Avuze atyo umukobwa wa Minyango witwa Gashonga yitegereza uburyo abanyazi ari benshi n’uburyo bafite umuhati wo kuzihata inkoni bazijyana, yitegereza se maze azunguza umutwe byo kumugaya ati: “Ziba zidakwiriye n’abanyazi ngo rokora”? Abanyazi bumvise iryo jambo rya Gashonga rirababaza maze inka barazireka barigendera!
Ubwo bavuye aho berekeza kwa Gahindiro bajyanywe no kumubwira uko ibyo kunyaga inka za Minyango byabananiye. Bageze kwa Gahindiro, bavuga uko byagenze byose, bageza no ku ijambo rya Gashonga, maze Gahindiro n’abatware baryumvise rirabashimisha baraseka. Ibyo bituma Gahindiro akomorera Abanegitore izo nka zabo zose.
Nguko uko inka z’abo Benegitore zagarujwe n’umukobwa wa Gashonga kandi atazirasaniye, ahubwo zigarujwe n’icyo kera bitaga ”ijambo ryiza”! Ubusanzwe ijambo ryiza ryabaga ari amagambo arimo ubwenge ariko avuzwe mu buryo bw’urwenya. Bene iryo jambo ryagiye rirokora benshi ibwami. Nyuma Abenegitore bamaze kubona ko Gahindiro abakomoreye inka zabo zose, bajya kumukurira ubwatsi. Kuva ubwo ijambo rya Gashonga ryamamara ibwami no muri rubanda kugeza rihindutse umugani baca iyo bashaka guhebya umuntu utekereza ko yagira icyo arokora, mu gihe bigaragara ko abamunyaga bafite umururumba utatuma hari icyo basiga inyuma. Ubwo rero nibwo bamubwira bati: “Izidakwiye abanyazi nturamura cyangwa ngo: “Ziba zidakwiriye n’abanyazi ngo uraramura”!

