Uyu mugani bawuca iyo bashaka kumvikanisha ko abantu runaka bakomoka mu muryango w’abagome. Ubwo nibwo bagira bati: “ni ba Nkara”. Imvano yawo ni abiru bo mu Burundi, Nyamwonda na Gahenda bimitse umwami w’u Rwanda nabi, ahagana mu mwaka wa 1600 (1578–1608).
Ruganzu Ndori yasize araze ubwami umuhungu we Semugeshi, mu gisingizo akitwa “Muyenzi wa kaburabuza, umutware w’Abaganda”. Uyu Semugeshi kandi ni we mwami wenyine mu Rwanda wimitswe inshuro zirenze imwe. Reba nawe yimikwa bwa mbere yiswe Nsoro, ubwa kabiri yimitswe yitwa Bicuba, ubwa gatatu yimikwa yitwa Mutara.
Ibyo rero bigaragara neza ko iyimikwa rya Semugeshi ryarimo ibibazo! Uku kwima inshuro eshatu guhishe ibintu birenze ibyo Padiri Alegisi Kagame yanditse mu gitabo cye cyitwa Un abrégé de l’éthno-histoire du Rwanda. Aha Kagame asa n’uvuga ko ikibazo u Rwanda rwari rufite kwari ukubona ubwiru bw’Inzira y’ishora ruyihawe n’u Burundi. Ariko aha umuntu yakwibaza impamvu u Rwanda rutari rufite ubwo bwiru kandi rufite Abiru! Iyi nsigamugani iratwereka ko umwami Semugeshi yari afitanye amakimbirane n’abiru be maze yitabaza abiru b’i Burundi.
Se wa Semugeshi ari we Ruganzu Ndori mbere y’uko atanga; yari yarasigiye Semugeshi uwitwa Nyirarumaga anamubwira ko uzamwitaho. Uyu Nyirarumaga ni wawundi wimanye na Ruganzu ari umugabekazi w’umutsindirano bitewe n’uko nyina nyakuri Nyabacuzi yari yaraguye i Rubi rw’i Nyundo mu Kingogo.
Ruganzu rero yari yarabwiye Semugeshi ati: “Ngusigiye Nyirarumaga, uzamutungishe ibye uzi ko nta mwana agira, ariko ndagusize, uramumenye! Urabizi ko Nyirarumaga ari umunyabwenge cyane, akaba n’umunyamutima, uzajye umugisha inama, azagufasha muri byinshi, bizakugirira akamaro”. Ruganzu arongera abwira Semugeshi ati: “Hari n’uriya mwiru Mpande ya Rusanga, uzi ko yabaye n’umwiru wa sokuru Ndahiro, na we azakubere umwiru. Kandi ni wemera ko aba bombi bakubera abajyanama, ntuzagira icyo uba kuko bazakubera ingirakamaro cyane”.
Ruganzu amaze gutanga, Semugeshi abigenza uko se yamubwiye, yiyegereza Nyirarumaga na Mpande ya Rusanga, abagira abajyanama be b’ibyegera, akaba ari bo bamenya amabanga ye yose. Bukeye nyina wa Semugeshi ari we Nyirakabogo ka Gashwira, arabireba, asanga umuhungu we ari nta nama amugisha, atakimwiyegereza, ahubwo Nyirarumaga ari we wakomeje kuba umugabekazi, na ho Mpande ya Rusanga akaba umwiru; mbese byose bimeze nk’uko byari bimeze ku ngoma ya Ruganzu, maze bitangira kumurakaza. Abibwiye Semugeshi, undi ati: “Ndakurikiza ijambo data yasize ambwiye”! Nyirakabogo atumiza Mpande, na we arabimubwira, undi na we ati: “Ese ko umugabo wawe yabivuze uhari, ukabyemera, noneho byagenze bite”?
Kuva ubwo Nyirakabogo arababara cyane, akajya yirirwa yigunze, arira ayo kwarika. Biza no kumuviramo kwanga Mpande na Nyirarumaga. Bigeraho Nyirakabogo arwaye ayo marira n’agahinda, araremba. Semugeshi abibonye biramubabaza cyane! Nibwo rero Semugeshi yemeye gusezerera Mpande, areka no kongera kugisha Nyirarumaga inama. Mpande arigendera, ntihanagira n’umenya uko yagiye. Amaze kugenda, abandi bahoze ari Abiru ba Ruganzu na bo basesekara ibwami, baragenda. Nuko Nyirakabogo aracururuka, ariko ntiyanyurwa, akajya yimyoza ati: “Nzashira agahinda umunsi uriya mukecuru Nyirarumaga yamviriye aha”!
Igihe cy’imihango yo gusenda imisaka no kwimika kigeze, Semugeshi ati: “Ese ko nta mwiru nsigaranye, biragenda bite”? Nyina ati: “Watumye ku mwami w’u Burundi se, mugahana igihango, akakoherereza abiru be”? Nibwo rero abami bombi bahanye igihango bicaye aho bise Mutwicarabami twa Nyaruteja maze bagirana imimaro; ari byo gusezerana ko batazigera barwana cyangwa ngo igihugu kimwe gitabare icyo ikindi cyateye.
Nyuma Mutaga, yoherereje Semugeshi abiru babiri Nyamwonda wa Burenge, na Gahenda ka Nyabayobya, baba ari bo bamwimika. Bamwimika mu buryo butari bwo. Bamwimikira i Mwaka izina ry’ubwami yitwa Bicuba, ashoka mu Mutobo ku cyambu cya Nyabarongo kandi ashora inka z’amashashi. Ashokana igicuba cy’umutake cyaramvuwe mu giti cy’umutake. Mu makuka akukira ahitwa i Ntosho.
Bukeye ibya Semugeshi biracika. Arabanza arwara ijisho, rirabyimba cyane, maze ryitambikamo ikintu kimeze nk’umwashi. Hashize iminsi, mu gisenge cy’inzu ye, hitambika ikindi kintu gisa n’ukwezi birayoberana! Nuko ibyo mu Rwanda biracika! Hatera amapfa, hatera inzara, hatera imize, ibyago byose biratera, u Rwanda rurahindana cyane, bitewe n’uko Semugeshi yimitswe mu buryo butari bwo.
Semugeshi abibonye atyo atuma kuri Mutaga, umwami w’u Burundi, ati: “waduhaye umwiru utazi kwimika, dore ibintu byacitse mu Rwanda! Ubonye ngo uhemukire munywanyi wawe”! Ni bwo rero Mutaga yohereje umuvuzi witwa Runiga rwa Rumanura. Ageze mu Rwanda, asanga ibintu byaracitse koko. Agerageza kuvura umwami, ariko biranga. Umwami aragumya ararwara, imize iragumya iyogoza u Rwanda! Ni bwo rero Rubanda batangiye kwijujuta, bati iyaba abiru ba Ruganzu bari bakiri aha, ntituba dupfuye uru! Iyo Mpande ya Rusanga abimenya, aba aje akadukura muri iri curaburindi! Nibwo rero Semugeshi abwiye abantu be ngo batangire babaririze aho Mpande ya Rusanga yaba yaragiye. Kera kabaye, baza kurarura aho ari, basanga yaragiye i Cyotamakara cy’i Buhanga (ubu ni muri Nyamure ahahoze ari muri Komini Ntyazo) ari ho yibereye. Nuko umwami amutumaho ati “Nimugende mumunzanire”. Intumwa zigeze kwa Mpande, zisanga ahabereye umukene cyane. Arababwira ati: “Ngize kuba umusaza, ngire no gusonza, ngize no gukena. Nimugende mumbwirire umwami muti ntiyabona uko akwitaba, keretse numuha ikimufasha!
Umwami abyumvise amwoherereza inka z’imbyeyi ebyiri, n’imyambaro, n’ingobyi yo kumuheka abona kuza ibwami. Mpande ahageze, asanga mu jisho ry’umwami hashinzemo ikintu kimeze nk’umwashi w’inkingi, ariko barayobewe icyo ari cyo. Asanga mu gisenge cy’inzu ya Semugeshi hari ikintu gisa n’ukwezi, ariko barayobewe icyo ari cyo.
Mpande ya Rusanga arabireba, asanga abiru bari kumwe n’umwami badashoboye. Nibwo rero Mpande aheje abari bahari bose, asigarana n’umwami. Bamarana kabiri, bari bonyine, amubaza ibyabaye byose. Amubaza aho yimiye, amubaza abamwimitse, n’uko byagenze, amubaza ibyabaye byose.Umwami arabimutekerereza, amubwira amazina y’abo biru bose, n’inkomoko yabo.
Mpande ati: “Umwiru witwa Nyamwonda wa Burenge byari ukugira ngo inka mu Rwanda zizonde (zizananuke zishire) zizize uburenge”! Byongeye kandi asanga yaba Nyamwonda na Gahenda bose bakomoka mu bwoko bwo kwa Nkara ya Nyabayobya mu Burundi.
Mpande arongera abaza Semugeshi ati: “Washotse he”? ati: “Nashotse mu Mutobo. Ati: “Ibyo rero byari ukugira ngo ibinyoro bizatobagure Abanyarwanda”! Mpande arongera aramubaza ati: “Mu bicuba washokanye giti ki”? Semugeshi ati: “Nashokanye umutake”. Mpande ati: “Abakwimitse babikoreye kugira ngo u Rwanda rwose rutake”! Mpande arongera ati: “Wakukiye he”? Undi ati: “Nakukiye i Ntosho”. Mpande ati: “Abakwimitse babikoreye kugira ngo hazatere inzara maze rubanda ruzahonde inguri n’intosho”!
Mpande amaze kubona ibisubizo byose ku myimikirwe ya Semugeshi aramubwira ati: “Ntubona ko uwo mwiru wo mu Burundi yakuyobeje cyane ku by’ubwami? Uwo muntu yagize nabi ariko tuzabivura”. Mpande ati: “Reka mbanze ndebe iby’ icyo kintu cyagushinze mu jisho, na kiriya kiri mu gisenge cy’inzu, mbanze mbihakure, maze nzabone kukubwira iby’ubwimikwa”.
Mpande aragenda abwira Nyirarumaga ati: “Wabaye umugabekazi wa Ruganzu, mufatanya kubura u Rwanda, nyuma agusigira umuhungu we ngo umufashe, ujye umugira inama. Ariko uko byagenze urakuzi, n’aho igihugu kigeze uraharuzi. Kandi uzi ko mu byateye aya mahano mu Rwanda, harimo n’amarira y’uriya mukazana wawe, kuko umugabekazi atahora arira ngo igihugu kibe amahoro. None rero, nakugira inama yo kujya i Burundi, ukaba ari ho ucikira.Nanjye ndasigara nkora uko nshoboye, ngerageze kuramira u Rwanda, ariko nindangiza ndabizi ko nta shimwe nzabona, ahubwo umukazana wawe azarushaho kunyanga. Ubwo rero nzahita nza aho uzaba uri, mpagusange”.
Nyirarumaga aramwemerera bukeye Mpande aramuherekeza n’abo yararitse bashorera inka ze, barazijyana azambukiriza ku cyambu cy’Akanyaru cyitwa mu Kagomba bajya i Burundi. Bamaze kugera hakurya, n’inka zose zambutse Mpande ya Rusanga na we arigarukira.
Ageze ibwami, asanga inkuru yahamutanze ko Nyirarumaga yagiye i Burundi. Mpande arabaza ati: “Ese umugabekazi aracyarira”? Bati: “Oya, ntakirira, kuko uwari nyirabukwe wamurizaga atagihari”. Ati: “Yagiye he se”? Bati: “Twumvise ko yagiye i Burundi”. Mpande araboneza, aragenda abwira umwami ati: “Ibintu rero ubu ngiye kubigusubiriza mu buryo”! Ati: “Mbese nyine, cya kindi gisa n’umwashi kiracyari mu jisho”? Undi ati: “Ntakigihari”. Mpande ati: “Naho cya kindi cyari mu gisenge, gisa n’umwashi kiracyahari”? Semugeshi ati: “Na cyo ntikigihari”! Mpande ati: “Nuko rero ndabigukijije, ariko wahemukiye Nyirarumaga, umuhemukira kandi so Ruganzu yaramugusigiye ngo umwubahe, umugishe inama, uranga uramwitaza, kubera ishyari rya nyoko. None ariko avuye aho ndamugukijije, kugira ngo ibi ngibi bikuvire mu rugo”.
Semugeshi ati: “Ndagushimye. Ahasigaye rero, mbwira uko ibintu bikwiye kumera kugira ngo uru Rwanda rukire, rumere neza”. Mpande ati: “Ni byo ngiye gukora, izo nzira ni zo ngiye gushaka”. Ni bwo rero Mpande ya Rusanga atangiye gushaka abandi biru babanye ku ngoma ya Ruganzu. Bamaze kuhagera, bashyira hamwe bakora imigenzo y’ubwami, babona kongera kwimika Semugeshi.
Mpande arabanza yubakisha urugo rw’umwami ku Nyundo ya Bunyogombe (Ruhango).
Rumaze kuzura, Semugeshi aragenda arahatura. Baba ariho baremera ingoma, z’ingabe. Mpande avomesha amazi ya Rwezangoro, mu ishyamba rya Muhima, munsi ya Nyarugenge. Avomesha n’aya Kabuye, n’aya Shaki, n’aya Mbizi, bayahuriza yose mu iriba rya Kabyaza, munsi ya Nyamweru, baba ari ho bakorera imihango yo kuhira. Ubwo umwami baba bamwubakiye urundi rugo i Musumba wa Nyamabuye (Muhanga), aba ari yo bakoresha imihango. Izina rya Bicuba yari yarahawe n’Abiru bo mu Burundi riba rivuyeho, yitwa Mutara Semugeshi.
Ibyo birangiye rero imvura iragwa, barahinga, imize icika mu Rwanda. Ubwo rero nibwo Abiru babwiraga umwami ko amakuba u Rwanda rwagize yatewe n’amarira y’umugabekazi Nyirakabogo wafuhiye nyirabukwe Nyirarumaga na we wari umugakabekazi. Kuva ubwo byabaye umuziro mu Rwanda ko umugabekazi akomeza kubaho ku ngoma y’umwuzukuru we kugira ngo hatabaho abagabekazi babiri nka kuriya kwa Nyirarumaga na Nyirakabogo. Ibyo ni na byo byatumye nyuma y’urupfu rwa Rwogera umugabekazi Nyiramavugo Nyiramongi anigishwa amata na musaza we Rwakagara bitewe n’uko yari yanze kunywa ngo apfe abise umugabekazi mushya Murorunkwere.
Byongeye kandi Abiru babwiye umwami ko amakuba u Rwanda rwanyuze mo yatewe n’uko Abiru b’i Burundi bimitse umwami w’u Rwanda mu buryo butari bwo! Ibyo babyendeye ko mu bijyanye n’imitongero n’imihamuro igisobanuro cy’amazina yaba ay’abantu, ay’ahantu n’ay’ibintu bigira agaciro kanini. Ubwo abiru bumvaga izina rya“Nkara”riva ku nshinga “gukara” naho irya “Nyabayobya” rikava ku nshinga “kuyobya” bityo Nkara ya Nyabayobya akaba ari amazina asobanuye umuntu ukariye cyangwa urakariye kuyobya ubutegetsi bw’igihugu”.
Nyuma rero u Rwanda rwaje gutunga no gutunganirwa ariko bisakara mu gihugu ko amakuba yari yarugwiriye yari yatewe n’abiru bo mu Burundi bakomoka kwa Nkara ya Nyabayobya, bimitse umwami w’u Rwanda mu buryo butari bwo.
Kuva ubwo umuntu uyobya abandi bikabateza amakuba; bakamwita uwo “Nkara ya Nyabayobya”; baba ari benshi bakabita “ba Nkara ya Nyabayobya”! Burya baba babagereranyije na ba biru Nyamwonda na Burenge bo kwa Nkara ya Nyabayobya bitiriwe ko ari bo bayobeje iby’ubwiru bwo mu Rwanda bigatuma igihugu kigusha amahano! Ni ba nkara: Ni abagome kabuhariwe.

