Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Incyuro mbi yasubije Nkundiye iwabo

Uyu mugani Abanyarwanda bawuca bagira ngo bumvise abandi  ko ijambo ribi umuntu abwiwe rishobora gutuma afata ibyemezo  bikomeye abantu batari biteze. Ubwo nibwo wumva umuntu  abwiye undi ati”Incyuro mbi yasubije Nkundiye iwabo”. Imvano  yawo ni Nkundiye ya Kabego nko mu mwaka wa 1886. 

Igihe kimwe u Rwanda rwateye ku Ijwi ritegekwa na  Kabego ka Mwendo. Bateye yo inshuro ebyiri Kabego abaca  mu myanya y’intoki ariko ku nshuro ya gatatu Kabego  arafatwa baramwica. Mbere y’uko igitero cya gatatu  gihitana Kabego, umuhungu we Nkundiye yari yaranganye  na se Kabego. Nyuma y’igitero cya kabiri nibwo abo ku Ijwi  barimo Nkundiye bayobotse Rwabugiri. Ubwo Nkundiye  yanganaga na se Kabego agatangira gutura umwami w’u  Rwanda; Nkundiye yabwiye Rwabugiri ati: “Ubwo umbonye  ubonye Ijwi ntubyijane, ushoboye Kabego birarangiye ariko  ngusabye kundinda incyuro! Rwabugiri arabimwemerera  ati:” humura ntawe uzagucyurira”. Rwabugiri yihanangiriza  abagaragu be ati “muramenye ntihazagire umuntu ucyurira  Nkundiye, uzabirengaho azibonera”! Nuko Rwabugiri  amwegurira uruhande rumwe rw’Ijwi ryose maze urundi  arugabira umugore witwa Nyiragisasirintore nyina wa  Murinzi w’Ingangurarugo bitaga “Incyahababisha ya  Rwuhirandekwe”.  

Kuva ubwo Nkundiye aba umutoni wa Rwabugiri ndetse  atangira no kwisihinga agira agasuzuguro gakabije. Ibyo  rero umunsi utarengwa, Nkundiye aza gutongana na  Giharamagara bigeza ubwo acyuriye Nkundiye ati: “Nkabona  uhakanywe n’amabya ya so hano”! Nkundiye acyumva iyo  ncyuro ararakara amena ijoro arara asubiye iwabo ku Ijwi.  Ageze yo ariyimika asenyera ba batware ba Rwabugiri yari  yaragabiye uruhande rumwe rw’Ijwi barahunga, Nkundiye agarura igihugu cya se atyo.

Nyuma ariko Rwabugiri yaje kugaba igitero kuri Nkundiye  kiramutsinda ariko ntiyafatwa kuko yari afite ubwihisho  bukomeye ku karwa kitwa Ishovu. Nyuma na none aza  kugabwaho igitero ari nacyo yaguyemo. Nkundiye yapfuye  yiyahuye mu Kivu amaze kubona ko ubwihisho bwe bwo ku  Ishovu bwamenyekanye biturutse ku muhungu we witwa  Gatebera wamugambaniye nk’uko na we yari yaragambaniye  ise Kabego.  

Nguwo rero Nkundiye wahoze ari umugaragu wa  Rwabugiri uko yasubiye iwabo ku Ijwi abitewe n’incyuro  mbi yacyuriwe na Giharamagara ubwo yamubwiraga  ati: “Nkabona uhakanywe n’amabya ya so hano”! Ubwo  yamucyuriraga ko ari imbwa kuko ahatswe na Karinga,  kandi Karinga ikaba yambaye amashahu ya se Kabego, bityo  Nkundiye akaba ahakanwe n’amabya ya se. Iyo rero ni yo  yabaye Incyuro mbi yatumye Nkundiye asubira iwabo! 

Related posts

Insigamigani: Bakundana urumamo

Rutebezamacumu

Insigamigani: Amukuye aho Umwami yakuye Busyete

Rutebezamacumu

Insigamigani: Ibintu bya Rubanda

Rutebezamacumu

Leave a Comment