Inyamibwa
Image default
Uncategorized

Insigamigani: Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda

Uyu mugani Abanyarawanda bawuca iyo babonye ibyiza n’amahirwe  bibwira ko bibaye ku Rwanda gusa, andi mahanga atabonye. Ubwo  nibwo wumva bavuga bati: “Imana yirirwa ahandi igataha mu  Rwanda”. Uyu mugani ukomoka kuri Runukamishyo wabayeho ku  ngoma ya Mibambwe I Mutabazi I ahagana mu mwaka wa 1400  (1356–1386); ariko kandi wabaye gikwira biturutse kuri Cyirima  Rujugira ahasaga mu mwaka wa 1700 (1699–1730).  

Runukamishyo rwa Muhiga wa Nyamurorwa ni umupfumu  wadutse mu Rwanda ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro  Mutabazi. Akaba rero yarahingutse mu Rwanda aturutse mu  Ndorwa y’u Butumbi. Runukamishyo ngo yari n’impumyi  ku buryo yerekeza mu Rwanda yari arandaswe n’umuhungu  we witwa Nsinga. Nuko baza bererekeza i Gasabo kwa  Mibambwe Sekarongoro Mutabazi. Uyu Runukamishyo  ni na we musekuruza w’Abasinga b’Abanukamishyo bo  mu nzu y’Aboshya. Ngo yadukiye rimwe na Nkongori,  sekuru w’Abega bitwa Abakongori; na Ndejuru sekuru  w’Abega bitwa Aberejuru. Abo bose bavuye i Butumbi ni  ko baje baragura. Iyi miryango kandi ni yo yakomeje kugira  umuhango wo kuragurira umwami inka n’inkoko. Mbere ya  bo mu Rwanda abahanuzi ngo baraguzaga umutwe gusa.

Runukamishyo n’umuhungu we Nsinga bageze i Gasabo,  igihe bazamuka ku musozi bahasanga inka zirisha;  Runukamishyo azumvise ati: “Mbe Nsinga izo nka ntiziri  mo inka y’igitare ihaka uburiza”? Undi ati: ”Izirimo”!  Barikomereza bajya ibwami. Runukamishyo amaze kuremya  ubuhake neza, abwira Mibambwe ati: “Hariya twahasanze  inka y’igitare ihaka uburiza uyishingane kuko ari yo izaguha  imitsindo”! Inka bayishinga nyirayo bati: “Iyo nka nijya  kubyara uramenye uzayireka yibyaze ntuzigere uyibyaza”!

Bukeye inka irerera imara iminsi ine itarabyara! Nyirayo ararambirwa abona ko inka ye igiye gupfa arayibyaza!  Runukamishyo abwira umwami ati: “Abantu bagoma  kwinshi! Wa mugabo yabyaje ya nka ye! Wari ugiye kuzatsinda  amahanga bitaguteye ibyorezo, none uwo mugabo yakoze  iyo nka mu nda! Akoze ababyeyi mu nda: uzatsinda ubanje  kwohereza imbaga; ugiye kuzica abo muva inda imwe, n’abo  ubyaye n’abo uhatse. Uno mugabo ayogoje igihugu”! Yongera  ho ati: “Ariko rero noneho nubwo yabigize; muramubuze  kuzazirika icyo kimasa inka yabyaye! Bagishyire mu kiraro  gusa ntihazagire umugozi ugikoraho”! Babibwira wa mugabo. 

Bukeye ikimasa gikurana umururumba, kikamena ikiraro  maze nyiracyo arakizirika! Runukamishyo aba yageze Bwami  ati: “Wa mugabo yongeye gukora ishyano kandi! Yaziritse  cya kimasa: azanye ingoyi mu Rwanda! Azaniye umwami  kuzajya aboha abatutsi kandi bitajyaga kuzabaho! Inka zigiye  kujya zizanwa n’umugozi”!  

Bukeye ikimasa kimaze gukura, Runukamishyo ati:  “Nimukizane bagihe imbuto y’umwami bakimuragurire”.  Barakizana bagiye kukibikirira mu gikari cy’umuturage  waho, bagikojeje umushyo kirasimbuka, injishi kirazica  kiratwaza kimena urugo! Baragikurikira bagisanga aho  kiryamye mu rufunzo rwa Munyeri kuri Muhazi hasi ya  Gasabo, kimaze kunanirwa. Bakibagira aho basanga cyeze.  Igihe cyapfumuraga urugo cyari cyajyanye imishishiro  mu mahembe. Aho cyaryamye aho, kihasanga umugabo  watemaga inkorogoto, agira ubwoba ahunga ahasize  ingata ye n’ikibando cye: byose Runukamishyo ategeka ko  babijyana ibwami.  

Bageze yo, Runukamishyo aragurira umwami imitsindo y’icyo  kimasa ati: “Abagikurikiye bagiye bayoborwa n’amaraso  cyagendaga kiva inzira yose; ibyo biravuga ko kiguhaye  umukamo w’ibihugu bigari: ntabwo cyaguhiniye, kiguhaye  kwirambura! Imishishiro cyajyanye mu mahembe kikuraguriye ko ikoro riranze ho imishishiro rizajya rigukurikira muri ibyo  bihugu bya kure! Ingata basanze iruhande rwacyo, ni ingata  y’amaturo n’amakoro bizajya bigusanga mu bihugu wagiye  kugarura. Naho ikibando basanze hafi yacyo kikuraguriye ko  uzaragiza amahanga inkoni ukayabera umushumba”!  

Runukamishyo rero yasabye umwami kubaga icyo kimasa  maze agacira inyama zacyo abami bakikije u Rwanda.  Barakibaze maze za nyama bazishyira mu duseke  bazoherereza mu Ndorwa, mu Burundi, mu Gisaka, mu  Bugara, mu Bunyabungo n’ahandi. Ubwo rero intumwa  yagezaga izo nyama kuri buri mwami w’ibyo bihugu,  yabwiraga uwo mwami ati: “Dore inyama umwami w’u  Rwanda Mibambwe aguciriye”! Abami bose barazanze  bavuga ko umwami w’u Rwanda ashaka kubaroga. Umwami  w’u Burundi wenyine ni we waziriye avuga ko nta mwami  uroga undi kandi ko n’iyo yamuroga atenda kuroga ingabo  z’u Burundi zose ku buryo yakwigarurira u Burundi.

Runukamishyo yari yategetse ko abami bazajya bazanga  abazijyanye bazajya bazigarukana bagera ku nkiko z’icyo  gihugu n’u Rwanda bakazihabyarira (bakazitaba) maze  bakahatera igiti cy’umuvumu! Ibyo rero bikaba bisobanuye ko 

imana (inyama z’icyo kimasa baraguje) yiriwe mu mahanga  igataha mu Rwanda. Ibyo ni amateka y’ibintu byabayeho  kuko ku nkiko zose z’u Rwanda rw’icyo gihe n’ibyo bihugu  kugeza vuba aha hari hakiboneka bene ibyo bivumu kandi  byose byitwa Ibimana bya Rwagisha bitewe n’uko cya kimasa  kitwaga Rwagisha. 

Runukamishyo rero yashimye ko ibyo bihugu byanze izo nyama  maze zikagaruka zerekeza mu Rwanda, ibyo bikaba byari  bisobanuye ko Imana yirirwa ahandi igataha mu Rwanda. Naho  ku mwami w’u Burundi waziriye Runukamishyo yaraguye ko  u Rwanda rutazigera rutsinda u Burundi ngo rubwigarurire.  Nyamara ariko ngo Abarundi bashobora kuzacikira mu Rwanda umwami w’u Rwanda akabahaka kimwe n’uko  Abanyarwanda bazacikira i Burundi. 

Bigeze ku ngoma ya Cyirima Rujugira ibihigu bine aribyo: u  Burundi, Igisaka, u Bugesera n’Indorwa noneho byiyemeza  gutera u Rwanda ngo birwigabanye. Ubwo rero nibwo  umwami w’u Rwanda Cyirima Rujugira yagaragazaga  ubuhanga bukomeye mu by’ingabo maze arengera  ubusugire bw’u Rwanda. Ndetse akimara kwima yari  yarasezeranyije Abanyarwanda umutekano n’amahoro mu  magambo akibukwa aho yagize ati: “Kuva ubu nsezeranyije  ababyeyi bo mu Rwanda ko bazatwita mu mahoro, bakabyara  mu mahoro, bakonsa abana babo mu mahoro, kandi abana  bagakura banywa amata”!  

U Rwanda rero rwaje kurwana n’ibyo bihugu uko ari bine  maze rurabitsinda ndetse rubitera n’ibihombo bikomeye. Iyo  ntsinzi y’u Rwanda yasize intara z’i Burasirazuba zahoze ari  iz‘u Rwanda zigarutse, isiga kandi u Rwanda rwambuye u  Burundi intara ya Buyenzi. Byongeye kandi izo ntambara  zarangiye ingabo z’u Rwanda zishe umwami w’u Burundi  Mutaga, uw’i Ndorwa Gahaya, n‘Igikomangoma Yoboka  wari wararazwe ingoma mu Gisaka. Iyo ntsinzi rero ni yo  yabaye intandaro y’uko umwami w’u Rwanda Cyirima  Rujugira asubira mu magambo yaraguwe na Runukamishyo  ati: “Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda.“


Leave a Comment