Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu unaniwe kwihangana maze akemera inyungu z’ako kanya akazirutisha impanuro zifite inyungu z’igihe kirerekire. Ubwo nibwo bagira bati: “Nimumureke ni inda yasumbye indagu”! Wakomotse kuri Nyirabiyoro wari umugabekazi wo mu Mubari ku ngoma ya Kigeri Ndabarasa ahasaga umwaka wa 1730 (1730–1741).
Ubwo Kigeri Ndabarasa yari amaze gutsinda Indorwa, yibonye ateganye na Mazinga (ikirwa) ari cyo gihugu bakunze kwita u Mubari cyategekwaga n’umwami Biyoro na nyina Nyirabiyoro. Muri icyo gihe u Mubari ntacyo wikangaga kuri Ndabarasa kuko Biyoro yari azi ko abanye neza n’u Rwanda. Ndabarasa yari yararemye ubucuti bw’agateganyo na Biyoro ndetse anamushyingira umukobwa we Nyabugondo ariko agenda ari umutabazi. Ibyo byose byakorwaga binyuze ku mutasi wa Ndabarasa witwa Magenda mwene Cyatwa n’undi witwa Mutarugera wa Ruguzi.
Abo batasi ni bo babwiye Ndabarasa ko gutsinda Biyoro ku ntambara yo ku butaka byoroshye, ko ariko kugera ku murwa mukuru wa Biyoro uri ku kirwa cyitwa Ishango bigoye cyane. Igihugu cy’u Mubari cyari kigizwe n’igice kinini cya Pariki y’Akagera kandi amateka avuga ko hahoze hatuwe bikaba bitandukanye n’uko bimeze ubu. Byongeye kandi igishanga cy’urufunzo uruzi rw’Akagera runyuramo na ho hahoze ari ikiyaga bita Gishamba.
Niyo mpamvu abatasi bagiriye inama Ndabarasa yo gukora ibishoboka byose bagashukashuka Biyoro na Nyirabiyoro bakava ku Ishango bakaza ku butaka bwumutse maze bagafatwa; cyangwa se Ndabarasa agashaka amato manini ashobora kwambutsa ingabo nyinshi maze bagatera ku kirwa cy’ Ishango. Ndabarasa yahisemo gukoresha izo nzira zombi, imwe yo gushuka Biyoro na Nyirabiyoro bakava ku kirwa cy’Ishango, n’indi yo kugaba ingabo nyinshi zigahita zitera ku Ishango hakoreshejwe amato manini zikajya kunyaga Ingoma ngabe y’u Mubari.
Ubwo barangizaga gutunganya amato manini yo gutera; Ndabarasa yaje i Rubona rwa Nzoga ahateganye n’inkiko y’u Mubari. Ubwo rero nibwo Ndabarasa yatumaga intumwa kuri Biyoro amumenyesha ko yifuza kubonana na we nk’umukwe we, ndetse na bamwana we Nyirabiyoro. Nyamara ariko umugambi wari wacuzwe wo kuboha Biyoro na Nyirabiyoro wuzuye igice! Ubwo Biyoro na nyina bari berekeje i Rubona aho Ndabarasa ari; ingabo zagiye kubasanganira ngo zibafate zahuye n’itsinda rya mbere ririmo Nyirabiyoro ziramuboha! Itsinda ryari risigaye inyuma riherekeje Biyoro ryo ryaburiwe n’abacitse ku icumu mu bari baherekeje Nyirabiyoro; bituma Biyoro asubira inyuma ariko ntiyajya ku murwa mukuru ku Ishango kuko hari hatewe na za ngabo zari zagiye mu ibanga rikomeye zikurura ya mato manini ku butaka.
Izo ngabo zari zageze ku kiyaga maze zirambuka zigera ku murwa mukuru. Zikihagera zahise zitatanya abaharinze zifata Ingoma ngabe nta ngorane. Ibyo rero ni byo byatumye Biyoro atagaruka ku murwa mukuru we ahubwo agahungira ku mwami Ndagara w’ i Karagwe.
Ubwo rero Ndabarasa yamenyaga ko Biyoro yahungiye i Karagwe; yahise yohereza ubutumwa kuri Ndagara buteye butya:”urabizi ko kuva ku ngoma ya Ruganzu Ndori kizira ko u Rwanda rutera Karagwe. None niba utampaye Biyoro wahungiye aho, wowe ubwawe uraba ukuyeho uwo muziro ndaza kumwitwarira nkoresheje ingabo”! Bitewe n’uko umwami w’i Karagwe yari azi uburyo ingabo za Ndabarasa zikomeye; yahise atanga Biyoro ingabo zimuzana i Rubona rwa Vugiza aho Ndabarasa yari ari, maze aratangwa arapfa.
Hagati aho abari bateye n’amato ku Ishango bari bazanye umugore wa Biyoro Nyabugondo mwene Ndabarasa. Bitewe n’uko Nyabugondo bari bamushyingiye Biyoro mu buryo bw’ubutabazi; cyaraziraga ko yongera kubonana n’umwami! Ni yo mpamvu yatujwe i Cyeza hafi y’umugi wa Muhanga ari naho yaje gusazira aramye cyane.
Mbere rero y’uko Nyirabiyoro apfa; yari yanze kugira icyo arya n’icyo anywa. Ariko ubwo inyota yari imurembeje yatse icyo kunywa maze Ndabarasa amutumiriza amata y’inshike (yacitse) by’imitsindo. Maze Nyirabiyoro abaza Ndabarasa igituma yatse amata bakamuha amata y’inshike. Ndabarasa aramusubiza ati: “Nawe uri inshike bitewe n’uko maze kwica umuhungu wawe Biyoro”. Nyirabiyoro ati: “Nawe ni nk’aho uri inshike ntunkangishe aba wita abana bawe bose ni ibigina bitazagira icyo bimarira Ingoma”. Ubwo yamuhanuriraga ko mu bana ba Kigeri Ndabarasa nta n’umwe uzaba umwami wemewe kuko bari kuzarwana bakamarana mu ntambara zo kurwanira ingoma bityo bakaba ibigina by’amaraso. Ni n’uko byagenze nyuma ya Ndabarasa habonetse abahungu be barwanira ingoma bagera ku icumi.
Na none kandi Nyirabiyoro yahanuriye Ndabarasa amakuba akomeye ingoma nyiginya izacamo kugeza ubwo hazaduka abantu bafite imibiri nk’iy’impinja bazaza bitwaje imyuko bakayihangura.
Ubwo ngo yahanuraga kuzaza kw’Abazungu bazaba bitwaje imbunda bagakuraho ubwami bw’Abanyiginya. Ndabarasa ngo yakomeje gutega na Nyirabiyoro mu buhanuzi bwabo, bigera aho Ndabarasa abona ko ingoma nyiginya izasumbirizwa noneho amusaba intsinzi kandi amusezeranya ko nayimuha ntacyo aza kumutwara.
Bakivugana Ndabarasa yumva arashonje ahaguruka agiye kurya abwira Nyirabiyoro ati: “Urampa intsinzi ningaruka”! Ubwo Ndabarasa yahagurukaga ngo yihanaguye ku kibuno, maze Nyirabiyoro aramubwira ati: “Ubwo ugiye kurya ukabanza kwikora ku kibuno uzaniye Abanyarwanda kuzarya bikoze ku kibuno”! Ubwo ngo Nyiraboyoro yahanuraga ko igihe kizagera Abanyarwanda bakazarya ari uko bikoze mu mufuka bagatanga amafaranga uyabuze ntarye!
Ubwo Ndabarasa yajyaga kurya mbere yo kumva intsinzi y’amakuba ingoma nyiginya izahura na yo; byatangaje Nyirabiyoro maze abwira Ndabarasa ati: “Ubwo inda isumbye indagu nugaruka ntunsanga”! Ubwo yari umubwiye ko ahisemo kumvira inda aho kumva impanuro, bityo akaba nta ntsinzi y’amakuba azagwirira ingoma nyiginya!
Ni muri icyo gihe kiri hagati yo kujya kurya kwa Ndabarasa no kugaruka kwa Ndabarasa Nyirabiyoro yapfuyemo yishwe na bene Ndabarasa bamuziza ko yakomeje kubita Ibigina. Baramukubitaga bati: “Reka kutwita Ibigina,” undi akarushaho kubavuma agira ati: “Mwa bigina mwe”! Nguko uko Nyirabiyoro yapfuye adahaye Ndabarasa intsinzi, maze iby’inda yasumbye indagu bihinduka umugani baca iyo babonye umuntu wemeye inyungu z’akanya gato akazigurana impanuro zifite inyungu z’igihe kirerekire; bati “Nimumureke ni inda yasumbye indagu”! Inda yasumbye indagu: Inzara n’ipfa by’ako kanya byasumbije agaciro impanuro zifite akamaro kanini mu gihe kirekire.

