Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Inkindi si Umuheto

Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo bagira ngo bumvishe  abandi ko ibikoresho by’umuhango, bisumbywa agaciro n’ibikoresho  nyirizina bituma ikigamijwe kigerwaho. Ubwo rero nibwo bagira  bati: “Inkindi si umuheto”! Wakomotse kuri Rwagitare rwa  Rutabagisha mu gihe cy’igitero cy’i Shangi mu mwaka wa 1896. 

Inkuru y’uko abazungu binjiye mu Rwanda yageze ibwami  izanywe n’abatasi, bamenyesha Mibambwe Rutarindwa  ko abazungu bageze mu gihugu. Rutarindwa ahamagaza  abatware be abagisha inama. Abiru bati: “Ntitubatere kuko  Rwabugiri yaraguje i Karagwe bamubwira ko ntawe urasana  n’abazungu ahubwo abareka bagaturana”! Nibwo rero  abanzi ba Rutarindwa barimo Kabare bamushutse bati: “Nta  gihugu giterwa ngo kibure kurasanirwa”! Rutarindwa nibwo  yohereje ingabo zitwa Abashakamba na Nyaruguru umugaba  wazo aba Bisangwa bya Rugombituri.

Mu by’ukuri intambara  y’i Shangi ingabo z’u Rwanda zagiye kurwanya Ababiligi,  bitewe n’ibishuko bya Kabare na bagenzi be bifuzaga ko  abagomba kurwanirira Rutarindwa bayigwamo bityo Kabare  na Kanjogera bakabona uko bimika Musinga. Ibyo byabaye  nyuma gato y’urupfu rw’umwiru Mugugu na we wishwe no  kwa Kabare kubera uwo mugambi. 

Nuko iz’ibwami ziratabara, habanza yo Abashakamba  bagisakirana n’iz’abazungu, umugabo Rukaka w’  Umushakamba abwira umugaragu we ati: “Mpa ingabo  yanjye”. Akiyimuhereza abazungu bayicishamo urusasu arapfa.

Nibwo Abashakamba bavuze bati: “Icyadukingiraga  ko bakigize ubusa murabona turwana na bo koko”? Ubwo  bavugaga ingabo ya Rukaka. Abashakamba bahera ko  basubira inyuma batinya kurasana n’abazungu! 

Ubwo Muhigirwa wa Rwabugiri yari yabakurikiye n’ingabo  ze zari zigizwe n’Intererarubango, Ijuru n’Abaganwa,  maze bahura n’Abashakamba bababaza igitumye basubira  inyuma. Abandi bati: “Tugaruwe n’ingabo ya Rukaka yari  umutamenwa”! Ubwo ingabo za Muhigirwa zibacaho  ziratabara. Ngo bagere i Shangi Muhigirwa ahagarika ingabo  ze arazibwira ati: “Mufate ingabo gusa abe ari zo mutabarana  ntihagire utabarana icumu n’umuheto, kandi mubwire  abagaragu bitwaze inkangara nyinshi, baze gusahura  abazungu imyenda myinshi”! Ubwo bibwiraga ko imbunda  abazungu barwanisha zimeze nk’izo kwa Ntare mu Nkore  kuko bari bamaze iminsi batabarutse yo kandi batsinze. 

Nuko Muhigirwa ahamagaza ikirago kirimo inkindi  bagitura imbere y’Intwari, Ijuru n’Abaganwa, arababwira  ati: “Nimugihambure, nambike intwari”! Inkindi baziraraga  hasi, afata inkindi imwe ayihereza uwitwa Munanira wa  Migabo agira ati: “Inkaka ikabura iminega enda inkindi  yawe”. Arayakira arayambara. Muhigirwa arongera ati:  “Rusuzugurayimpunzi enda inkindi yawe”! Ubwo yavugaga  Buyenge bwa Rwankubito. Arongera ati: “Isata igaragara aho  rubaye enda inkindi yawe”! Ubwo yavugaga Muhuzi. Muri  ako kanya Rwagitare rwa Rutabagisha ahita amushinga imbere  ati: ”Mpa inkindi”! Ariko ubwo Rwagitare yayimusabaga  azi neza ko atayimuha kuko yari afite ubuhake buke kuri  Muhigirwa. Muhigirwa aramusubiza ati: “Sinaguha inkindi  yo guhungana”! Rwagitare ati: “Yireke inkindi si umuheto”!  

Ibyo birangiye abaririmbyi baririmba iyo mitwe, bafata  ingabo zabo baratabara! Ubwo izo kwa Muhigirwa  zasakiranaga n’abazungu; abazungu baziroshyemo urufaya rw’amasasu ako kanya hapfa abantu icumi abandi bihisha  munsi y’umuguguzi.

Abo bari bihishe munsi y’umuguguzi  ni babandi bari bambaye inkindi bahawe na Muhigirwa!  Wa mugabo Rwagitare umwe Muhigirwa yimye inkindi  ababonye arabaseka cyane abibutsa ko inkindi atari yo irwana!  Abo bari bihishe bumvise ukuntu Rwagitare abasetse bava  munsi y’umugugunzi batera mu kigo cy’abazungu maze  abazungu si ukubarasa barabararika karahava! Bahise  baneshwa Muhigirwa arahunga! 

Nyuma abo mu ngabo za Muhigirwa bakomeje kwibuka  ukuntu Muhigirwa yagiye atanga inkindi ziherekejwe  n’ibisingizo by’abo azihaye, hibukwa n’ukuntu abazihawe  benshi bazihishanye munsi y’umugugunzi Rwagitare  yabaseka bakava yo bagatera inkambi maze abazungu  bakabararika, hanyuma abarokotse barimo na Muhigirwa  bagahunga.

Ibyo ni byo byatumye amagambo Rwagitare  yabwiye Muhigirwa yamamara kugeza ahindutse umugani  baca bagira bati: “Inkindi si umuheto”! Abantu baca uyu  mugani baba banazirikana ko Muhigirwa yatsinzwe  n’intwaro z’Abazungu (imbunda) atatsinzwe n’imyambaro  bari bambaye”!

Related posts

Insigamigani: Bamugize Karobwa

Rutebezamacumu

Insigamigani: Ino si inturo ni imburabuturo

Rutebezamacumu

Insigamigani: Aho guhakwa n’umugore wamwinjira

Rutebezamacumu

Leave a Comment