Uyu mugani bawuca iyo bashaka kumvikanisha ko ikibazo kivukiye mu kindi bitoroshye kugikemura. Ubwo nibwo bagira bati: “Inkovu icitse irushya abavuzi”. Wakomotse ku musizi Ntibanyendera ku ngoma ya Mibambwe Sentabyo wimye mu mwaka wa 1741.
Mibambwe Sentabyo yimye ingoma asimbuye se Kigeri Ndabarasa. Ndabarasa rero akaba ari umwami watuye mu Ndorwa kuva yayitsinda ku ngoma ya se Cyirima Rujugira, maze n’aho yimiye akomeza kuba ariho yiturira. Bitewe rero n’uko yatinze mu Ndorwa akajya asimbukira mu Rwanda rimwe na rimwe; byateye umutima uhagaze abiru kuko batinyaga ko yazagwa mu mahanga maze iby’imihango y’ubwiru ijyanye no kumushyingura bikagorana! Icyatumaga abiru bagira impungenge ni uko n’ubundi icyo gihe Ndabarasa yari ageze mu zabukuru dore ko yanimye ingoma akuze.
Bukeye abiru batuma umusizi witwa Musare kujya kubwira Ndabarasa ko igihe kigeze cyo kuva mu mahanga akagaruka mu Rwanda. Ubwo Musare yagiye mu Ndorwa atura Ndabarasa igisigo cyitwa: Mbwire Umwami uko abandi bami bantumye. Muri icyo gisigo Musare yabaye nk’ushyira amagambo mu kanwa k’abami ba kera basaba umuhungu wabo kugaruka ngo bamwakirane ibyishimo nyuma y’ishya ryinshi yagize mu ntambara ze.
Ariko kandi muri icyo gisigo Musare yanamubwiriyemo ukuri kw’ibyari byamujyanye by’uko agomba kuza mu Rwanda kugira ngo yitegure gutura umusezero (mu irimbi ry’abami) w’ i Munanira! Munanira ni agace kamwe ko ku marimbi y’abami y’i Rutare aho bashyinguraga abami bitwa Mutara, Cyirima na Kigeri. Ubwo kandi Ndabarasa yasobanukiwe neza ko Musare aje kumubwira ngo aze mu Rwanda yitegure kuba ariho atangira (apfira).
Ndabarasa akimara kumva ubutumwa bwa Musare, yahise atanga itegeko ryo gufata Musare bakamugumana ariko batamushyize ku ngoyi kugira ngo na we abone uko ahimba igisigo cyo gusubiza abamutumye. Ndabarasa yifashishije umusizi witwa Bagorozi maze ahimba igisigo cyitwa Batewe n’iki uburake? Muri icyo gisigo, havuzwemo amazina y’abami bagiye batura mu bihugu bigaruriye bityo na Ndabarasa akaba ari uko yabigenje: ati none ubwo batewe n’iki uburake (uburakari)? Musare yahise arekurwa maze ategekwa gufata mu mutwe icyo gisigo kugira ngo ajye kukibwira abamutumye kuva mu Ndorwa akagaruka mu Rwanda. Musare atarava aho yahise amusubiriza mu kindi gisigo yahise ahimbira aho kitwa: None ko wamaze ubuhingwa!
Muri icyo gisigo Musare arabwira Ndabarasa ko agomba gutaha agakorerwa ibirori byo kwishimira insinzi ye bitewe n’uko umurimo wamujyanye yawurangije.
Hagati aho umwami yiyemeje gutaha mu Rwanda ariko Musare akamubanziriza kugira ngo ategure kuzamwakira. Nyamara ariko Ndabarasa ntabwo guhaguruka yerekeza mu Rwanda byamushobokeye, bituma Musare na we aguma iruhande rwe. Ibyo byatewe n’uko hagati aho Ndabarasa yarwaye akaremba. Ubusanzwe Ndabarasa yari afite indwara y’imitsi bavuga ko ikomoka mu mibonano mpuzabitsina. Iyo yabaga yariwe cyane, abavuzi bari bafite ukuntu bamukuramo umutsi umurya maze uburibwe bukoroha. N’ubwo biyemeje kumukuramo umutsi umurya ariko noneho bategeka Musare kuba ari we ubikora!
Ubwo Musare yakoraga icyo gikorwa cyo kumukuramo umutsi; ahari inkovu hahindutse igisebe, maze kirabyimba bimuviramo urupfu! Abanyarwanda bahishe Abanyandorwa iby’urwo rupfu rwa Ndabarasa, maze baramuheka byitwa ko aje mu Rwanda bajya kumutabariza mu musezero w’i Rutare ku gasozi ka Munanira.
Bigeze mu rwimo rwa Mibambwe Sentabyo nibwo umusizi witwa Ntibanyendera yahimbye igisigo cyitwa: Inkovu icitse irushya abavuzi maze uwo mutwe wacyo uhinduka umugani.
Muri icyo gisigo; Ntibanyendera yerekana ko Kigeri Ndabarasa yishwe n’inkovu yacitse biturutse kuri Musare wabikoze nabi. Ubwo Ntibanyendera yifuzaga ko Musare atangwa agapfa, ariko si ko byagenze, Musare yakomeje kubaho. Iyo rero ni yo nkomoko y’umugani baca ngo: “Inkovu icitse irushya abavuzi”. Burya baba babigereranya n’inkovu ya Ndabarasa yacitse ikananira abamuvuraga kugeza imuviriyemo urupfu.“Inkovu icitse irushya abavuzi: Ntibyoroshye kubonera igisubizo ikibazo kivukiye mu kindi!

