Uyu mugani ugira uti: “Ingoma uyirira inkuna ejo igakiza nkunzi“ bawuca iyo babonye umuntu wagokeye ubusa, ahihibikanira ibizakiza abandi! Uyu mugani usangiye isoko n’undi ugira uti:“Yarushye uwa Kavuna, wasohotse mu gitabo cy’Ibirari by’Insigamigani. Imvano y’iyi migani yombi ni umugabo witwa Kavuna ka Mushimiye, wo ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga; ahasaga umwaka wa 1500 (1547–1578).
Yuhi Gahima akimara gutanga, habonetse abarwanira ingoma banga uwayirazwe ari we Ndahiro Cyamatare. Mu bamurwanyije harimo ibikomangoma Juru, Bamara, Bwimba na Mutezi. Naho ibikomangoma Binama, Gacu na Karangana bo bari bashyigikiye Ndahiro Cyamatare. Abamurwanyaga rero bimitse Juru aba ari we uba umwami wabo. Nyuma y’intambara ikaze, Ndahiro ntabwo yabashije kuyobokwa n’igihugu cyose ahubwo uturere tw’i Burasirazuba bwa Nyabarongo twategetswe na Juru naho Ndahiro ategeka uterere tw’u Rwanda tw’i Burengerazuba bwa Nyabarongo. Nubwo ibintu byari bimeze uko, hari abantu bakomeye bo muturere Juru yimyemo bari abayoboke ba Ndahiro. Abo ni nka Minyaruko watwaraga u Busigi akaba yari umuvubyi, umwiru Mugobe mwene Ngwije w’Umunyiginya wo mu nzu y’Abakobwa akaba yari atuye mu Museke wa Rubingo kuri Jali.
Minyaruko ni we wohereje intumwa kuri Ndahiro imubwira ko Juru yenda gutaha urugo rwe rw’i Gitambi cya Mugambazi. Ndahiro rero yahise yohereza igitero mu ibanga bigeze nijoro gihitana Juru ari muri iyo minsi mikuru. Juru akimara gupfa bahise bimika Bamara mwene se wa Ndahiro ariko we Cyamatare ntiyabasha kumutsinda.
Kubera izo ntambara n’abavandimwe be, ni byo byatumye Ndahiro aba uwa mbere watuye mu bihugu by’urukiga.
We yimutse mu Bumbogo no mu Nduga, ajya gutura i Cyingogo. Amaze kuhatura, abaho baramukunda cyane, kuko ngo yagiraga ubuntu busesuye. Hari abatwa benshi, baramuyoboka kubera intama Abanyacyingogo bamurabukiraga akazibihera bakarya.
Bamaze kwishimira ubwo buntu Ndahiro abagirira, bambuka Nyabarongo bajya kumuratira bene wabo bo mu Nduga bari batuye ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga (ahahoze ari Komini Nyamabuye), bababwira ko Ndahiro ari umunyabuntu cyane; bati: “Muzaze tumubashyire namwe mwirebere”! Abatwa b’i Nduga baranga baranangira, bati: “Ntabwo twajya i Cyingogo bagira urugomo”! Ariko havamo umutwa umwe witwa Mushimiye, yiyemeza kujya yo, ajyana n’umuhungu we witwaga Kavuna. Bageze i Cyingogo babwira Cyamatare, bati: “Dore uyu mutwa mwene wacu n’uyu muhungu we, tubagushohoje ho uzabaduhakire nka twe”. Ndahiro arishima cyane kuko abonye abantu baturutse mu Nduga bamugana. Arabahaka ubwo akajya abaha intama, bitinze abagabira inka bombi.
Mushimiye n’umuhungu we bamaze kugabana, bayobora inka zabo bazijyana iwabo ku Kivumu. Abanyakivumu babonye inka Mushimiye n’umuhungu we bagabanye kwa Ndahiro, baratangara; inkuru yogera ku Kivumu isakara i Nduga yose isingira u Bwanamukari, bati: “Ndahiro mu Cyingogo arahaka neza”. Inkuru imaze kugera mu Rukoma hakaba umugabo witwaga Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege, ayisamira hejuru. Arahaguruka ajya guhakwa na Ndahiro. Ageze yo, ati: “Nje kuguhakwaho ndakuyobotse, kandi n’akarere k’i Nduga ntuyemo kose ndakakuyoboye! Ndahiro aranezerwa, kuko abonye abantu batatu b’i Nduga bamwizeyeho ubuhake: Mushimiye, Kavuna na Mpyisi. Ahera ko agabira Mpyisi inka y’imbyeyi aramubwira, ati: “Iyi nka nguhaye, hera ko uyijyana iwanyu”.
Mpyisi ashorera inka ye, ayigejeje i Gihinga abanyanduga barahurura; baza kureba ingabane ya Mpyisi. Inkuru y’uko Ndahiro ahaka neza irushaho kwamamara. Ubwo Cyabakanga cya Butare i Nyamweru (mu Bumbogo) arabyumva; yari afite urugo ku Rugogwe rwa Runda na Gihara, ahera ko akora impamba ajya i Cyingogo. Ageze yo abwira Ndahiro ko aje kumuhakwaho. Undi yishimira ko abantu b’i Nduga bakomeza kwiyongera baza kumuhakwaho; ahera ko amuha inka z’imbyeyi ebyiri. Azigejeje iwe i Runda, inkuru noneho iba ikimenamutwe; abatwa b’i Nduga bahurura bajya kurya intama mu Cyingogo, abahutu n’abatutsi bihutira gusanga uwo munyabuntu waribuwe.
Bamaze kuhagwira, ibintu byaho byinshi birononekara; abanyakingogo bararakara batezuka kuri Ndahiro ajya gutura mu ngo ze zo mu Nduga. Hagati aho ariko umwami w’u Bunyabungo Nsibura afatanyije n’umwami w’u Bugara bariho bitegura gutera u Rwanda bagira ngo bihorere kuko Yuhi Gahima se wa Ndahiro Cyamatare yari yarateye u Bugara arabwigarurira. Naho Nsibura yateye u Rwanda ahorera se Murira Muhoyo wari warishwe na sekuru wa Cyamatare ari we Mibambwe Sekarongoro Mutabazi na we wari wateye u Bunyabungo agira ngo ahorere nyina Nyabacuzi wishwe atwikiwe mu inzu aho i Bunyabungo. Icyo gihe Mibambwe yari yarahungiye yo, igihe Abanyoro batera u Rwanda bakarwigarurira imyaka ine.
Hagati aho Ndahiro Cyamatare yari yimukiye ku Mukingo wa Mwanabiri hafi ya Gatagara na Ruhango mu Nduga. Ari aho i Mwanabiri, nibwo abahanuzi bitwa Ubukara bamubwiye ngo“gishisha impfizi i Karagwe”! Ubwo bari bamuhanuriye ko agomba kohereza umuhungu we Ndori kwa nyirasenge i Karagwe kugira ngo abe ariho azaturuka aje kwima ingoma ya se. Ibyo babimubwiye bicaye ku musambi ushashe ku rutare aho ku Mukingo wa Mwanabiri.
Iyo nama y’Ubukara yarubahirijwe Ndori yoherezwa i Karagwe naho Kibogo mwene Ndahiro asigara mu Rwanda. Ubwo rero nibwo uwitwa Kavuna yagizwe intumwa igomba kujya ihuza abiswe Abaryankuna (abarwanashyaka ba Ndori) na Ndori wari i Karagwe.
Kugira ngo abanzi batazasanga Ndori kwa nyirasenge Nyabunyana bakamwica; Abaryankuna n’ab’aho Ndori yahungiye bari barumvikanye ku ijambo ry’ibanga ku buryo uwariyoberwaga bamenyaga ko ari umwanzi bagahita bamwica, mu gihe uwarimenyaga bamenyaga ko atumwe n’Abaryankuna. Dore ikibazo umuntu uzanye ubutumwa i Karagwe yagombaga gusubiza: Nyabunyana yaramubazaga ati: “Harya duherukana hehe”? Undi yagombaga gusubiza ati: “Duherukana ku karago gashashe ku ibuye ryera”. Ubwo yabaga agaragaje ko atumwe na bantu bari ku Mukingo wa Mwanabiri aho bakoreye inama bicaye ku karago gashashe ku rutare.
Nyuma y’ibyo ubwo Ndahiro yabonaga ko Bamara agiye kumutera aturutse mu Burasirazuba afatanyije n’abo banyamahanga baturutse mu Burengerazuba; yanze ko amaraso ye amenekera mu Nduga, ahitamo kwambuka Kibirira ajya mu Kingogo aho yari afite urugo. Intambara yarabaye maze Ndahiro aza kugwa mu muheto w’ ingabo za Nzira zari ziyobowe na Mukongoro.
Aho bamutsinze bamwicishije inyundo ni ho hiswe i “Rubi rw’inyundo”na ho aho batsinze nyina n’abagore be bababambye ni ho hiswe mu “Miko y’abakobwa”. Ndahiro rero yapfuye amaze kugira abanyamabanga benshi ari bo biru: mu Nduga hari Mpande ya Rusanga, i Cyotamakara cy’i Buhanga; Karangana mu Kona ka Mashyoza; Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege; mu Bumbogo hari Cyabakanga cya Butare, i Nyamweru; n’abatwa b’abanyabushingo bo kwa Bwojo bwa Mabago, umutwa w’i Kanyinya (we yari amaze kwiyahura yumvise ko Ndahiro yapfuye).
Minyaruko asigarana na mwene Yuhi Gahima witwaga Bamara, yabyaye ku nshoreke, n’umuhungu we Byinshi, bari batuye ku Kimisagara ya Kigali; ako gace k’u Bwanacyambwe bakigiramo abahinza, ab’aho barabayoboka kuko ari bene Yuhi Gahima, na yo i Nduga yose iyoboka uwitwa Mateke w’Umusinga.
Nuko biba bityo, hanyuma bitinze, mu Nduga hacana amapfa: haba icyorezo cy’inzara! Abanyanduga batangira kwinuba, bavuga ko Mateke ari we wateje amapfa mu Gihugu.
Ubwo Mateke yari afite imfizi y’intama n’ikivumu cy’umutabataba yateyeho imana: byari ibimenyetso by’ubuhinza bwe. Abanyanduga bamaze kuremba bagira umujinya baramutera baramwica, intama ye barayica, intebe y’ubuhinza barayimena, ikivumu barakirimbura. Bihurirana n’igicu, imvura itangira kugwa, Abanyanduga babigira ihame ry’uko ari we wayicaga.
Abatwa baboneraho, bati: “Induga yari ikwiye Ndahiro cyangwa inkomoko ye (ubwo bavugiragamo Ndori); babivugira i Buhoro bwa Nyundo ya Bunyogombe hafi yo mu Ruhango kwa Kibogo cya Ndahiro.
Havamo umwe, ati: “Uwabimenyesha abagaragu b’ibyegera bya Ndahiro”; undi, ati: “Iyi nkuru uwayibwira Mpande ya Rusanga”! Ubwo wa mutwa Kavuna yari aho; ati: “sindushye ndashonje”! Bamuha impamba arahambira ajya kubwira Mpande ya Rusanga. Amutekerereza uko Mateke yapfuye, uko ikivumu cye cyaguye n’uko intama ye yapfuye n’intebe ye ikameneka.
Mpande arishima cyane, ati: “Iyi nkuru uwayibwira Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege”. Kavuna, ati: “Sindushye ndashonje”. Mpande amuha impamba, arahambira n’i Gihinga; abwira Mpyisi kwa kundi. Mpyisi, ati: “Uwabibwira Karangana mu Kona ka Mashyoza”. Kavuna, ati: “Sindushye ndashonje” Bamuha impamba arahambira, ashyira nzira no kwa Karangana mu Kona ka Mashyoza asohoza ubutumwa. Karangana na we, ati: “Uwabimenyesha Bwojo bwa Mabago”.
Kavuna, ati: “Sindushye ndashonje”! Bamuha impamba ajya kwa Bwojo bwa Mabago, umutwa w’i Kanyinya ka Yanza; na we amugira nk’aba mbere, amwohereza kwa Cyabakanga cya Butare i Nyamweru. Na we amwohereza kwa Minyaruko ya Nyamikenke i Busigi.
Minyaruko, ati: “Iyi nkuru uwayibwira Ndori ya Ndahiro i Karagwe k’Abahinda”. Kavuna akaryankuna ati: “Sindushye ndashonje”! Kurya inkuna ni ukurigata imvuvu z’urwanga rw’isari rwumiye ku munwa kubera umunaniro n’inzara n’inyota. Nuko kwa Minyaruko bamuha impamba, Kavuna arahambira ajya i Karagwe k’Abahinda.
Ageze yo abwira Nyabunyana ko Ndori u Rwanda rumwifuza kuko ari inkomoko ya Ndahiro. Nyabunyana aranga, ati: “Musaza wanjye uko bamugize ndakuzi, sinakwiyoherereza umwana ngo bamugire nka se”! Ndori yumvise ko Nyabunyana yanze aya Kavuna ararakara; abwira nyirasenge ko agomba gutahukana na Kavuna. Nyirasenge amujyana mu gikari ahiherereye bajya inama. Bakiri mu muhezo, Kavuna aromboka ajya kubumviriza amabanga. Baramubona; Nyabunyana ati: “Yatwumvise azatuvamo, noneho ntimukijyanye”! Bacura inama yo kumusibira amayira. Bamaze kuyinoza, Ndori ahera ko abunduka agaruka mu Rwanda.
Ndori ageze mu Rwanda agira amahirwe imvura irashyana ikomeza kugwa, imyaka irera haba ubukungu; rubanda bateruriraho ijambo ngo: “Haje Ndori ya Ndahiro”; riba akarande n’inkunga yo gukomera mu Rwanda kw’abami b’Abanyiginya.
Ni na ho muka Minyaruko yakurije kwita Ndori “Ruhanga ntazira”; kuko ngo Ndori yavugiye ku myugariro uwo mugore akabyara, inka zikabyara n’inkoko zigaturaga; ni ho kandi kuvuba byaturutse ngo umwami ni we utuma imvura igwa; biba inkomoko yo kwemeza ko Abasigi bo kwa Nyamikenke bazi ubwiru bw’imvura; kuko Ndori ava i Karagwe ari ho yabanje kuba, kandi Minyaruko akaba yari umwiru w’icyegera cya Ndahiro mu bandi banyamabanga, ari bo biswe abiru ubwami bumaze gukomera mu gihugu, biba umuhango wabo n’abana babo kugeza ku ndunduro y’ubwami mu Rwanda.
Ngaho aho ubwami bw’Abanyiginya bwashingiye imizi buhereye kuri Ruganzu Ndori bugakurakuzwa n’umuhungu we Mutara Semugeshi, Muyenzi wa Kaburabuza, ni we wasasanuye imihango y’ibwami n’ubuhake n’ibihe, afatanije n’Abaryankuna basigaye (abanyamabanga ba sekuru Ndahiro) nka Mpande ya Rusanga n’abandi.
Ubwo Kavuna akaryankuna we yari yarapfuye; kuko Ndori na nyirasenge bari baramugambaniye, kugira ngo atazagaruka mu Rwanda akarukozamo ibirenge kandi yarabibye ubwiru; ariko mu ipfa rye ntiyari abizi. Mu maza ye, yageze ku Kagera asanga baramusibiye amayira; abasare banga kumwambutsa arashoberwa.
Amaze kubura epfo na ruguru, umuheto we awushyira ku ivi arawuvuna awirohana mu ruzi ariyahura. Nuko Ndori amaze kubundura u Rwanda agororera abandi banyamabanga ba se ikuzo ryo kwitwa Abaryankuna.
Ibyo biba ishimwe ry’uko bajyaga bahererekanya ubutumwa bwo kumugarura, bohera Kavuna aho rukomeye hose; baryegurirwa nk’aho ari bo barigendeye umutaga bakarirarira ijoro, bikabatera umuruho nka Kavuna byahobagije ajya i Karagwe gutarura mwene shebuja.
Aho ni ho rubanda rwakomoye uwo mugani, ngo: “Ingoma uyirira inkuna ejo igakiza nkunzi” (umutoni).
Ubusanzwe inkuna ni urwanga rwo ku munwa rwarundi ruza iyo umuntu yananiwe yishwe n’inyota n’inzara maze agatangira kurubobeza n’uducandwe kugira ngo arukure ku munwa!
Kurya inkuna rero ni ukurya urwo rwanga bitewe n’inzara n’inyota bivanze n’umuhohoto! Ni yo mpamvu bavuga ko Kavuna yaririye ingoma inkuna bitewe n’uko yahihibikaniye Ndori nyamara hakagororerwa abandi!
Kuva ubwo rero Abanyarwanda iyo babonye umuntu uhihibikanira ikintu ejo kigakindirwa undi (kigahabwa undi mu mwanya w’uwakiruhiye), bagira bati: “Ingoma uyirira inkuna ejo igakiza nkunzi”!

