Aya magambo umuntu ayavuga iyo asumbirijwe n’urupfu, maze inzara yamurya akarenga agasaba ibyo kurya kandi azi neza ko ari ukurira ubusa kuko n’ubundi agiye gupfa! Nibwo rero agira ati“ngaye inda ngaye Ndagara”. Wakomotse kuri Nyirabiyoro ahasaga umwaka w’1730 (1730–1741).
Ubwo Kigeri Ndabarasa yari amaze gutsinda i Ndorwa, yibonye ateganye na Mazinga (ikirwa) ari cyo gihugu bakunze kwita uMubari cyategekwaga n’umwami Biyoro na nyina Nyirabiyoro. Muri icyo gihe u Mubari ntacyo wikangaga kuri Ndabarasa kuko Biyoro yari azi ko abanye neza n’u Rwanda. Ndabarasa yari yararemye ubucuti bwa nyirarureshwa na Biyoro ndetse anamushyingira umukobwa we Nyabugondo ariko agenda ari umutabazi. Ibyo byose byakorwaga binyuze ku mutasi wa Ndabarasa witwa Magenda mwene Cyatwa n’undi witwa Mutarugera mwene Ruguzi.
Aba batasi rero ni bo babwiye Ndabarasa ko gutsinda Biyoro ku ntambara yo ku butaka bwumutse byoroshye ko ariko kugera ku murwa mukuru wa Biyoro uri ku kirwa cyitwa Ishango bigoye cyane. Igihugu cy’u Mubari cyari kigizwe n’igice kinini cy’icyanya cy’Akagera kandi amateka avuga ko hahoze hatuwe bikaba bitandukanye n’uko bimeze ubu. Byongeye kandi igishanga cy’urufunzo uruzi rw’Akagera runyuramo na cyo cyahoze ari ikiyaga bita Gishamba.
Abatasi rero bagiriye inama Ndabarasa yo gukora ibishoboka byose bagashukashuka Biyoro na Nyirabiyoro bakava ku kirwa cy’Ishango bakaza ku butaka bwumutse maze bagafatwa; cyangwa se Ndabarasa agashaka amato manini ashobora kwambutsa ingabo nyinshi maze bagatera ku kirwa cy’Ishango. Ndabarasa rero yahisemo gukoresha izo nzira zombi: iyo gushuka Biyoro na Nyirabibiyoro bakava ku kirwa cy’Ishango; maze muri icyo gihe ingabo nyinshi zigahita zitera ku Ishango hakoreshejwe amato manini zikajya kunyaga ingoma ngabe y’u Mubari.
Ubwo barangizaga gutunganya amato manini yo gutera; Ndabarasa yaje i Rubona rwa Nzoga ahateganye n’inkiko y’u Mubari. Ubwo rero nibwo Ndabarasa yatangiraga gutuma intumwa kuri Biyoro amumenyesha ko yifuza kubonana na we nk’umukwe we ndetse na bamwana we Nyirabiyoro.
Nyamara ariko umugambi wari wacuzwe wo kuboha Biyoro na Nyirabiyoro wuzuye igice! Ubwo Biyoro na nyina bari berekeje i Rubona aho Ndabarasa ari; ingabo zagiye kubasanganira ngo zibafate maze zihura n’itsinda rya mbere ririmo Nyirabiyoro ziramuboha. Itsinda ryari risigaye inyuma riherekeje Biyoro ryo ryaburiwe n’abacitse ku icumu mu bari baherekeje Nyirabiyoro, bituma Biyoro asubira inyuma ariko ntiyajya ku murwa mukuru kuko hari hatewe na za ngabo zari zagiye zikurura ya mato ku butaka kugeza zigeze ku kiyaga, maze zirambuka zigera ku Ishango.
Ubwo zikihagera zahise zitatanya abaharinze zifata ingoma ngabe nta ngorane. Ibyo rero ni byo byatumye Biyoro atagaruka ku murwa mukuru we ahubwo agahungira ku mwami Ndagara w’ i Karagwe.
Ubwo rero Ndabarasa yamenyaga ko Biyoro yahungiye i Karagwe; yahise yohereza ubutumwa kuri Ndagara buteye butya:”urabizi ko kuva ku ngoma ya Ruganzu Ndori kizira ko u Rwanda rutera Karagwe. None niba utampaye Biyoro wahungiye aho, wowe ubwawe uraba ukuyeho uwo muziro, ndaza kumwitwarira nkoresheje ingabo”! Bitewe n’uko umwami w’i Karagwe yari azi uburyo ingabo za Ndabarasa zikomeye; yahise atanga Biyoro ingabo zimuzana i Rubona rwa Vugiza aho Ndabarasa yari ari.
Abari bateye n’amato ku Ishango; bazanye umugore wa Biyoro Nyabugondo mwene Ndabarasa. Bitewe n’uko Nyabugondo bari bamushyingiye Biyoro mu buryo bw’ubutabazi kandi bikaba byari ikizira ko bene uwo muntu yongera kubonana n’umwami; byatumye Nyabugondo atuzwa i Cyeza hafi y’umugi wa Gitarama.
Ubwo rero Nyirabiyoro yabaye imfungwa ibwami, ndetse aza no gutegana amagambo y’ubuhanuzi na Ndabarasa.
Muri ubwo buhanuzi bwa Nyirabiyoro, bene Ndabarasa yakomeje kubita ibigina bitazagira icyo bimarira ingoma. Mbere rero y’uko Nyirabiyoro yicwa azize gukomeza kwita bene Ndabarasa ibigina (imivu y’amaraso); yari yanze kugira icyo arya n’icyo anywa, ariko ageze aho asaba Ndabarasa kumuha inzoga y’ubuki. Barayimuhaye akimara kuyisomaho ni ko kuvuga ati: “Ngaye inda ngaye Ndagara”!
Yari ashatse kuvuga ko abanzi babiri agaya ari inda na Ndagara! Ubwo yari avuze ko inda ari ingome bitewe n’uko yaka ifunguro umwanzi ugiye kuyica; ubundi kandi na Ndagara akaba ari umugome bitewe n’uko yagambaniye mwene wabo Biyoro wari wamuhungiyeho amwiringiye. Ngaye inda ngaye Ndagara : Inda ni ingome bitewe n’uko ihemukira nyirayo nk’uko Ndagara yahemukiye mwenewabo Biyoro!

