Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Ni ba nkara

Uyu mugani bawuca iyo bashaka kumvikanisha ko abantu runaka  bakomoka mu muryango w’abagome. Ubwo nibwo bagira bati: “ni  ba Nkara”. Imvano yawo ni abiru bo mu Burundi, Nyamwonda na  Gahenda bimitse umwami w’u Rwanda nabi, ahagana mu mwaka  wa 1600 (1578–1608).

Ruganzu Ndori yasize araze ubwami umuhungu we  Semugeshi, mu gisingizo akitwa “Muyenzi wa kaburabuza,  umutware w’Abaganda”. Uyu Semugeshi kandi ni we  mwami wenyine mu Rwanda wimitswe inshuro zirenze  imwe. Reba nawe yimikwa bwa mbere yiswe Nsoro, ubwa  kabiri yimitswe yitwa Bicuba, ubwa gatatu yimikwa yitwa  Mutara.  

Ibyo rero bigaragara neza ko iyimikwa rya Semugeshi ryarimo  ibibazo! Uku kwima inshuro eshatu guhishe ibintu birenze  ibyo Padiri Alegisi Kagame yanditse mu gitabo cye cyitwa  Un abrégé de l’éthno-histoire du Rwanda. Aha Kagame asa  n’uvuga ko ikibazo u Rwanda rwari rufite kwari ukubona  ubwiru bw’Inzira y’ishora ruyihawe n’u Burundi. Ariko aha  umuntu yakwibaza impamvu u Rwanda rutari rufite ubwo  bwiru kandi rufite Abiru! Iyi nsigamugani iratwereka ko  umwami Semugeshi yari afitanye amakimbirane n’abiru be  maze yitabaza abiru b’i Burundi.

Se wa Semugeshi ari we Ruganzu Ndori mbere y’uko  atanga; yari yarasigiye Semugeshi uwitwa Nyirarumaga  anamubwira ko uzamwitaho. Uyu Nyirarumaga ni wawundi  wimanye na Ruganzu ari umugabekazi w’umutsindirano  bitewe n’uko nyina nyakuri Nyabacuzi yari yaraguye i Rubi  rw’i Nyundo mu Kingogo.

Ruganzu rero yari yarabwiye Semugeshi ati: “Ngusigiye  Nyirarumaga, uzamutungishe ibye uzi ko nta mwana agira,  ariko ndagusize, uramumenye! Urabizi ko Nyirarumaga  ari umunyabwenge cyane, akaba n’umunyamutima, uzajye  umugisha inama, azagufasha muri byinshi, bizakugirira  akamaro”. Ruganzu arongera abwira Semugeshi ati: “Hari  n’uriya mwiru Mpande ya Rusanga, uzi ko yabaye n’umwiru  wa sokuru Ndahiro, na we azakubere umwiru. Kandi ni  wemera ko aba bombi bakubera abajyanama, ntuzagira icyo  uba kuko bazakubera ingirakamaro cyane”. 

Ruganzu amaze gutanga, Semugeshi abigenza uko se  yamubwiye, yiyegereza Nyirarumaga na Mpande ya  Rusanga, abagira abajyanama be b’ibyegera, akaba ari bo  bamenya amabanga ye yose. Bukeye nyina wa Semugeshi ari  we Nyirakabogo ka Gashwira, arabireba, asanga umuhungu  we ari nta nama amugisha, atakimwiyegereza, ahubwo  Nyirarumaga ari we wakomeje kuba umugabekazi, na ho  Mpande ya Rusanga akaba umwiru; mbese byose bimeze  nk’uko byari bimeze ku ngoma ya Ruganzu, maze bitangira  kumurakaza. Abibwiye Semugeshi, undi ati: “Ndakurikiza  ijambo data yasize ambwiye”! Nyirakabogo atumiza Mpande,  na we arabimubwira, undi na we ati: “Ese ko umugabo wawe  yabivuze uhari, ukabyemera, noneho byagenze bite”?  

Kuva ubwo Nyirakabogo arababara cyane, akajya yirirwa  yigunze, arira ayo kwarika. Biza no kumuviramo kwanga  Mpande na Nyirarumaga. Bigeraho Nyirakabogo arwaye  ayo marira n’agahinda, araremba. Semugeshi abibonye biramubabaza cyane! Nibwo rero Semugeshi yemeye  gusezerera Mpande, areka no kongera kugisha Nyirarumaga  inama. Mpande arigendera, ntihanagira n’umenya uko  yagiye. Amaze kugenda, abandi bahoze ari Abiru ba Ruganzu  na bo basesekara ibwami, baragenda. Nuko Nyirakabogo  aracururuka, ariko ntiyanyurwa, akajya yimyoza ati:  “Nzashira agahinda umunsi uriya mukecuru Nyirarumaga  yamviriye aha”!  

Igihe cy’imihango yo gusenda imisaka no kwimika kigeze,  Semugeshi ati: “Ese ko nta mwiru nsigaranye, biragenda bite”?  Nyina ati: “Watumye ku mwami w’u Burundi se, mugahana  igihango, akakoherereza abiru be”? Nibwo rero abami  bombi bahanye igihango bicaye aho bise Mutwicarabami twa  Nyaruteja maze bagirana imimaro; ari byo gusezerana ko  batazigera barwana cyangwa ngo igihugu kimwe gitabare  icyo ikindi cyateye.

Nyuma Mutaga, yoherereje Semugeshi abiru babiri  Nyamwonda wa Burenge, na Gahenda ka Nyabayobya,  baba ari bo bamwimika. Bamwimika mu buryo butari bwo.  Bamwimikira i Mwaka izina ry’ubwami yitwa Bicuba,  ashoka mu Mutobo ku cyambu cya Nyabarongo kandi  ashora inka z’amashashi. Ashokana igicuba cy’umutake  cyaramvuwe mu giti cy’umutake. Mu makuka akukira  ahitwa i Ntosho. 

Bukeye ibya Semugeshi biracika. Arabanza arwara ijisho,  rirabyimba cyane, maze ryitambikamo ikintu kimeze  nk’umwashi. Hashize iminsi, mu gisenge cy’inzu ye,  hitambika ikindi kintu gisa n’ukwezi birayoberana! Nuko  ibyo mu Rwanda biracika! Hatera amapfa, hatera inzara,  hatera imize, ibyago byose biratera, u Rwanda rurahindana  cyane, bitewe n’uko Semugeshi yimitswe mu buryo butari  bwo.
Semugeshi abibonye atyo atuma kuri Mutaga, umwami w’u  Burundi, ati: “waduhaye umwiru utazi kwimika, dore ibintu  byacitse mu Rwanda! Ubonye ngo uhemukire munywanyi  wawe”! Ni bwo rero Mutaga yohereje umuvuzi witwa Runiga  rwa Rumanura. Ageze mu Rwanda, asanga ibintu byaracitse  koko. Agerageza kuvura umwami, ariko biranga. Umwami  aragumya ararwara, imize iragumya iyogoza u Rwanda!  Ni bwo rero Rubanda batangiye kwijujuta, bati iyaba abiru  ba Ruganzu bari bakiri aha, ntituba dupfuye uru! Iyo  Mpande ya Rusanga abimenya, aba aje akadukura muri iri  curaburindi! Nibwo rero Semugeshi abwiye abantu be ngo  batangire babaririze aho Mpande ya Rusanga yaba yaragiye.  Kera kabaye, baza kurarura aho ari, basanga yaragiye i  Cyotamakara cy’i Buhanga (ubu ni muri Nyamure ahahoze  ari muri Komini Ntyazo) ari ho yibereye. Nuko umwami  amutumaho ati “Nimugende mumunzanire”. Intumwa  zigeze kwa Mpande, zisanga ahabereye umukene cyane.  Arababwira ati: “Ngize kuba umusaza, ngire no gusonza,  ngize no gukena. Nimugende mumbwirire umwami muti  ntiyabona uko akwitaba, keretse numuha ikimufasha! 

Umwami abyumvise amwoherereza inka z’imbyeyi ebyiri,  n’imyambaro, n’ingobyi yo kumuheka abona kuza ibwami.  Mpande ahageze, asanga mu jisho ry’umwami hashinzemo  ikintu kimeze nk’umwashi w’inkingi, ariko barayobewe  icyo ari cyo. Asanga mu gisenge cy’inzu ya Semugeshi  hari ikintu gisa n’ukwezi, ariko barayobewe icyo ari cyo. 

Mpande ya Rusanga arabireba, asanga abiru bari kumwe  n’umwami badashoboye. Nibwo rero Mpande aheje abari  bahari bose, asigarana n’umwami. Bamarana kabiri, bari  bonyine, amubaza ibyabaye byose. Amubaza aho yimiye,  amubaza abamwimitse, n’uko byagenze, amubaza ibyabaye  byose.Umwami arabimutekerereza, amubwira amazina  y’abo biru bose, n’inkomoko yabo.

Mpande ati: “Umwiru witwa Nyamwonda wa Burenge byari ukugira ngo inka mu Rwanda zizonde (zizananuke zishire)  zizize uburenge”! Byongeye kandi asanga yaba Nyamwonda  na Gahenda bose bakomoka mu bwoko bwo kwa Nkara ya  Nyabayobya mu Burundi.  

Mpande arongera abaza Semugeshi ati: “Washotse he”?  ati: “Nashotse mu Mutobo. Ati: “Ibyo rero byari ukugira ngo  ibinyoro bizatobagure Abanyarwanda”! Mpande arongera  aramubaza ati: “Mu bicuba washokanye giti ki”? Semugeshi  ati: “Nashokanye umutake”. Mpande ati: “Abakwimitse  babikoreye kugira ngo u Rwanda rwose rutake”! Mpande  arongera ati: “Wakukiye he”? Undi ati: “Nakukiye i Ntosho”.  Mpande ati: “Abakwimitse babikoreye kugira ngo hazatere  inzara maze rubanda ruzahonde inguri n’intosho”!

Mpande amaze kubona ibisubizo byose ku myimikirwe ya  Semugeshi aramubwira ati: “Ntubona ko uwo mwiru wo  mu Burundi yakuyobeje cyane ku by’ubwami? Uwo muntu  yagize nabi ariko tuzabivura”. Mpande ati: “Reka mbanze  ndebe iby’ icyo kintu cyagushinze mu jisho, na kiriya kiri  mu gisenge cy’inzu, mbanze mbihakure, maze nzabone  kukubwira iby’ubwimikwa”.

Mpande aragenda abwira Nyirarumaga ati: “Wabaye  umugabekazi wa Ruganzu, mufatanya kubura u Rwanda,  nyuma agusigira umuhungu we ngo umufashe, ujye  umugira inama. Ariko uko byagenze urakuzi, n’aho igihugu  kigeze uraharuzi. Kandi uzi ko mu byateye aya mahano mu  Rwanda, harimo n’amarira y’uriya mukazana wawe, kuko  umugabekazi atahora arira ngo igihugu kibe amahoro.  None rero, nakugira inama yo kujya i Burundi, ukaba ari ho  ucikira.Nanjye ndasigara nkora uko nshoboye, ngerageze  kuramira u Rwanda, ariko nindangiza ndabizi ko nta shimwe  nzabona, ahubwo umukazana wawe azarushaho kunyanga.  Ubwo rero nzahita nza aho uzaba uri, mpagusange”. 

Nyirarumaga aramwemerera bukeye Mpande aramuherekeza  n’abo yararitse bashorera inka ze, barazijyana azambukiriza  ku cyambu cy’Akanyaru cyitwa mu Kagomba bajya i Burundi.  Bamaze kugera hakurya, n’inka zose zambutse Mpande ya  Rusanga na we arigarukira. 

Ageze ibwami, asanga inkuru yahamutanze ko Nyirarumaga  yagiye i Burundi. Mpande arabaza ati: “Ese umugabekazi  aracyarira”? Bati: “Oya, ntakirira, kuko uwari nyirabukwe  wamurizaga atagihari”. Ati: “Yagiye he se”? Bati: “Twumvise  ko yagiye i Burundi”. Mpande araboneza, aragenda abwira  umwami ati: “Ibintu rero ubu ngiye kubigusubiriza mu  buryo”! Ati: “Mbese nyine, cya kindi gisa n’umwashi  kiracyari mu jisho”? Undi ati: “Ntakigihari”. Mpande  ati: “Naho cya kindi cyari mu gisenge, gisa n’umwashi  kiracyahari”? Semugeshi ati: “Na cyo ntikigihari”! Mpande  ati: “Nuko rero ndabigukijije, ariko wahemukiye Nyirarumaga,  umuhemukira kandi so Ruganzu yaramugusigiye ngo  umwubahe, umugishe inama, uranga uramwitaza, kubera  ishyari rya nyoko. None ariko avuye aho ndamugukijije,  kugira ngo ibi ngibi bikuvire mu rugo”.

Semugeshi ati: “Ndagushimye. Ahasigaye rero, mbwira  uko ibintu bikwiye kumera kugira ngo uru Rwanda  rukire, rumere neza”. Mpande ati: “Ni byo ngiye gukora,  izo nzira ni zo ngiye gushaka”. Ni bwo rero Mpande ya  Rusanga atangiye gushaka abandi biru babanye ku ngoma  ya Ruganzu. Bamaze kuhagera, bashyira hamwe bakora  imigenzo y’ubwami, babona kongera kwimika Semugeshi. 

Mpande arabanza yubakisha urugo rw’umwami ku Nyundo  ya Bunyogombe (Ruhango).

Rumaze kuzura, Semugeshi  aragenda arahatura. Baba ariho baremera ingoma, z’ingabe.  Mpande avomesha amazi ya Rwezangoro, mu ishyamba rya  Muhima, munsi ya Nyarugenge. Avomesha n’aya Kabuye,  n’aya Shaki, n’aya Mbizi, bayahuriza yose mu iriba rya Kabyaza, munsi ya Nyamweru, baba ari ho bakorera imihango  yo kuhira. Ubwo umwami baba bamwubakiye urundi rugo i  Musumba wa Nyamabuye (Muhanga), aba ari yo bakoresha  imihango. Izina rya Bicuba yari yarahawe n’Abiru bo mu  Burundi riba rivuyeho, yitwa Mutara Semugeshi. 

Ibyo birangiye rero imvura iragwa, barahinga, imize icika  mu Rwanda. Ubwo rero nibwo Abiru babwiraga umwami ko  amakuba u Rwanda rwagize yatewe n’amarira y’umugabekazi  Nyirakabogo wafuhiye nyirabukwe Nyirarumaga na we  wari umugakabekazi. Kuva ubwo byabaye umuziro mu  Rwanda ko umugabekazi akomeza kubaho ku ngoma  y’umwuzukuru we kugira ngo hatabaho abagabekazi babiri  nka kuriya kwa Nyirarumaga na Nyirakabogo. Ibyo ni na  byo byatumye nyuma y’urupfu rwa Rwogera umugabekazi  Nyiramavugo Nyiramongi anigishwa amata na musaza we  Rwakagara bitewe n’uko yari yanze kunywa ngo apfe abise  umugabekazi mushya Murorunkwere. 

Byongeye kandi Abiru babwiye umwami ko amakuba u  Rwanda rwanyuze mo yatewe n’uko Abiru b’i Burundi bimitse  umwami w’u Rwanda mu buryo butari bwo! Ibyo babyendeye  ko mu bijyanye n’imitongero n’imihamuro igisobanuro  cy’amazina yaba ay’abantu, ay’ahantu n’ay’ibintu bigira  agaciro kanini. Ubwo abiru bumvaga izina rya“Nkara”riva  ku nshinga “gukara” naho irya “Nyabayobya” rikava ku  nshinga “kuyobya” bityo Nkara ya Nyabayobya akaba ari  amazina asobanuye umuntu ukariye cyangwa urakariye  kuyobya ubutegetsi bw’igihugu”.

Nyuma rero u Rwanda  rwaje gutunga no gutunganirwa ariko bisakara mu gihugu  ko amakuba yari yarugwiriye yari yatewe n’abiru bo mu  Burundi bakomoka kwa Nkara ya Nyabayobya, bimitse  umwami w’u Rwanda mu buryo butari bwo.  

Kuva ubwo umuntu uyobya abandi bikabateza amakuba;  bakamwita uwo “Nkara ya Nyabayobya”; baba ari benshi bakabita “ba Nkara ya Nyabayobya”! Burya baba  babagereranyije na ba biru Nyamwonda na Burenge bo  kwa Nkara ya Nyabayobya bitiriwe ko ari bo bayobeje  iby’ubwiru bwo mu Rwanda bigatuma igihugu kigusha  amahano! Ni ba nkara: Ni abagome kabuhariwe.




Related posts

Insigamigani: Ingeso yageze i Nzaratsi

Rutebezamacumu

Insigamigani: Batumye Turagara

Rutebezamacumu

Insigamigani: Haguma umwami Ingoma Irabazwa

Rutebezamacumu

Leave a Comment