Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Imana Yeze ntiba Imbogo

Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo bashaka kumvisha abandi  ko nta kintu gishobora guhindura icyo Imana yagennye. Ubwo  nibwo bagira bati: “Imana yeze ntiba imbogo”. Wakomotse ku  mugabo witwa Rurezi mu rwimo rw’umwami Yuhi Gahindiro rwabaye mu  mwaka wa 1746.  

Yuhi Gahindiro yimye ingoma ayisimbuyeho ise Mibambwe  Sentabyo. Sentabyo akaba yari yarerekanywe nk’umwami  kuva ku ngoma ya sekuru Rujugira akaza no gutegekana na  se Ndabarasa ku mugaragaro. Ni uko byagendaga ku bami  bose bitwa Cyirima bagombaga kwerekwa umwuzukuru  uzaba umwami.  

Nubwo ibintu ariko byari bimeze bityo; Sentabyo akimara  kwima habonetse bene se bagera ku icumi bamurwanya  Ingoma bavuga ko atayirazwe. Abamurwanyije cyane barimo  uwitwa Gatarabuhura wahamyaga ko ari we warazwe  ingoma, hakaba Gasenyi na Rubaba. Abo bose Mibambwe  Sentabyo yarabatsinze ariko bimuruhije bahungira mu Gisaka  kwa Kimenyi. Ariko bari mu Gisaka bakomeje gukora ibishoboka  byose kugira ngo bice Mibambwe Sentabyo. 

Ubwa mbere bohereje mwene se wa Sentabyo witwa Rubaba  bamuha inshingano yo kuzahamagara Mibambwe bari  bonyine maze akamwica. Ariko ako gakuru ibwami bakaba  bakazi bitewe n’uko mu mpande zombi bari bagiye bifitemo  abatasi. Rubaba yahamagaye Mibambwe aramwitaba afite  ingabo n’icumu maze Mibambwe aramubaza ati: “Sha  bakuntuma ngo unyice utekereza ko undusha ubutwari?  Ngaho nonaha ambuka ujye mu Gisaka usange abagutumye  ubabwire ko kunyica byakunaniye! “ 

Ubundi bigeze no kwohereza undi muntu witwa Ruhogo  na we uvuye mu Gisaka aza avuga ko ahunze Kimenyi yakirwa neza ariko akaba yari afite umugambi wo kuzarasa  Mibambwe igihe azaba abonye uburyo bumunogeye.

Umunsi umwe uwo Ruhogo yarekuye umwambi agira  ngo arase Mibambwe wari wicaye imbere y’uruhamo  rw‘umuryango maze umwambi uraza ufata mu ntebe  yari yicayeho! Ruhogo yarafashwe, Sentabyo ategeka ko  bamuca ikiganza cy’iburyo na we agahita yambuka akajya  mu Gisaka kubwira abamutumye ko umwami Imana  ikimurinze. Hagati aho ariko u Rwanda rwiyemeje gutera  Igisaka ndetse ingabo zirambuka zitegura kukinjiramo ziza  kumenya ko mu Gisaka hateye ubushita bituma babuza  ingabo gutera kugira ngo zitabwandura zikazabuzana no  mu Rwanda. Ibyo byatumye n’umwami w’u Rwanda ahita  yambuka Nyabarongo ajya mu rugo rwe rwahoze i Rukoma  aho Misiyoni y’Abaporoso yubatse ubungubu. Nyuma  amato yo muri Nyabarongo yarafunzwe kugira ngo hatagira  uwambukana ubushita na Nduga igafatwa kuko bwari  butarahagera. Banashinze inkoto (inkoto ni bariyeri mu  rurimi rw’ubu) ahitwa i Kinyambi. Ni ho mujya mwumva  hitwa mu Nkoto za Kinyambi bitewe n’uko nta muntu  wagombaga kuharenga kugira ngo atageza ubushita ibwami. 
Hagati aho ariko Kimenyi Getura na we ntabwo yari asinziriye,  bitewe n‘uko yabonaga ko Mibambwe atamworoheye. Ni yo  mpamvu yashatse uburyo Gatarabuhura yazaba ari we wima  Ingoma y’u Rwanda. Kimenyi yahisemo kwohereza umuntu  amuha impuzu nziza cyane ariko yambawe n’umuntu  urwaye ubushita. Uwo muntu yambukira mu Bugesera aza  mu Rwanda atunguka i Rukoma aza na we uvuga ko ahunze  Kimenyi. Yakirwa neza cyane kuko na we yaje avuga ko  ahunze umwanzi w’u Rwanda.  

Uwo muntu ariko akigera ibwami, yabanje gushaka Kimanuka  mukuru wa Mibambwe kugira ngo amugeze ku mwami  anamwereka impuzu y’akataraboneka amuzaniyeho intashyo. 

Kimanuka yahise ayimwaka aramubwira ati: “Yinyihere ntibimbuza kukugeza ku mwami“. Undi arayimuha akimara  kuyambara ahita aremba! Mibambwe aza kumusura na we  ahita yandura ageze imuhira yanduza umuhungu we Nkezabo,  hashize igihe gito uko ari batatu bapfa bakurikiranye.

Ubwo  nibwo abiru batanguranwaga bajya kwimika Gahindiro wari  ukiri uruhinja. Sentabyo yari yaramubyaye ku mupfakazi wa  Gihana ari we Nyiratunga.

Hanyuma y’ibyo Gatarabuhura wari warahungiye mu  Gisaka kwa Kimenyi Getura ahita ahurura n’imitwe  y’ingabo yizeye ko Imana yamugennye kwima u Rwanda,  agiye kuzungura ise Kigeri Ndabarasa kungoma.

Ubwo Gatarabuhura yagabaga ingabo ze, habonetse ikintu  gishya kitari kitezwe cyaje gutuma intambara ihindura isura!  Semugaza watwaraga ingabo zitwa Urukatsa mbere yari  ku ruhande rwa Gatarabuhura. Nyuma ariko yatekereje ku  isano afitanye na Nyiratunga umutima ugira amakimbirane  kuko Mandwa nyina wa Semugaza yavaga inda imwe na  Nyiratunga kuri se na nyina bakanakundana cyane. Bombi  bari bene Rutabana rwa Nyakirori cya Makara. Gahindiro  ubwo ni umwana wa Semugaza kuko yari se wabo kandi  akaba na murumuna we kuko banyina bava inda imwe. 

Ubwo rero imirwano yatangiraga Semugaza yabaye abujije  ingabo ze kurwana akigisha umutima inama. Hagati aho  Semugaza yitegereje ukuntu ingabo zirwanira Gahindiro  zarimo gutsindwa n’ukuntu benshi muri zo bari batangiye  kwiguranura, maze afata icyemezo cyo kurwanirira nyina  wabo Nyiratunga. Ubwo yahise atanga itegeko ingabo ze  ziteye ubwoba zitangira kurwana n’iza Gatarabuhura. Undi  mugabo w’Umwega na we wari ufitemo ingabo zarwaniraga  Gatabuhura aramwigana, arasa iza Gatarabuhura. Urukatsa  rurabatsa imyambi ibacamo batatana i Nduga yose. 
Nyamara ariko ubwo ingabo za Gatarabuhura zatsindwaga; we ntabwo we yari ahari ngo yirebere, ariko inkuru y’ibyazibayeho yahise imugeraho nk’umurabyo.

 Yari yasigaye ahitwa i  Mayunzwe ku nteko maze abaturage baho bamenye ko  yatsinzwe baramutera bayobowe n’umugabo witwa Mutemura  wa Byuma ariko arabacika kuko yari afite abamurinze. Agenda  agira ngo yambuke Nyabarongo azasubire mu Gisaka. Ageze  mu nzira ahitwa Kinyambi agira igitekerezo cyo kurara  kuri umwe mu bantu bari abagaragu be. Uwo arayeho aho  kugira ngo amucumbikire aramufata aramuboha amujyana i  Butare bwa Ruhango kwa Gahindiro. Ibwami bahise baboha  Gatarabuhura bajya kumuroha mu masangano y‘Akanyaru  na Nyabarongo aho barohaga ibikomangoma. 

Ku Banyarwanda itsindwa rya Gatarabuhura n‘urupfu  rwe; byagaragaye ko imana yereye Sentabyo ikanamugena  kwima u Rwanda agatsinda Gatarabuhura, ari na yo yereye  uruhinja Gahindiro na rwo rugatsinda Gatarabuhura  kandi ari umugabo! Ibyo rero ni byo byavuyemo umugani  wafatiye ku izina ry’igisigo cyahimbwe na Rurezi cyitwa:  Imana yeze ntiba imbogo. Iki gisigo gishaka kuvuga ko Imana  yagennye Sentabyo ikamugira umwami w’u Rwanda ikanga  Gatarabuhura, ari na yo yagennye umwana we Gahindiro  na we ikamuha gutsinda Gatarabuhura. Ibyo bigahamya ko  Imana itigeze igena Gatarabuhura kwima u Rwanda!

Ubusanzwe impfizi y’inka cyangwa iy’intama baraguza, ni  byo bita “imana.“Babiha imbuto y‘uwo baraguriza maze  bakamenya ko imwereye cyangwa imwiraburiye. Aha rero  kwirabura kw’imana; ni byo umusizi Rurezi yagereranyije  n’imbogo bitewe n’uko ubusanzwe imbogo igira ibara  ryirabura. Ariko muri iyi mvugo imbogo ivugwa ntabwo  ari iyi y‘inyamaswa tuzi; ahubwo ni ibicu byenda kubyara  imvura kuko nabyo byitwa imbogo. Biba byirabura bikaba ari  ikinyuranyo cy’ijuru ryera ryuje umucyo. Imana yeze ntiba  imbogo: Iyo Imana yaguhaye ntawe ukunyaga



Related posts

Insigamigani: Amagambo ahariwe Nankana

Rutebezamacumu

Insigamigani: Igishongore cy’umugore ni cyo cy’imbwa

Rutebezamacumu

Insigamigani: Amata y’i Rurembo yishyurwa amaraso

Rutebezamacumu

Leave a Comment