Uyu mugani bawuca iyo babonye umudabagizi w’umupfu mubisi akubwe n’ingaruka z’ibyo yananiyemo gihana; nibwo bavuga bati: Ni aya Mahe, nimurekere iyo”! Uyu mugani usangiye isoko n’undi wasohotse mu gitabo cy’Ibirari by’Insigamigani”ugira uti: “Umutima muhanano ntiwuzura igituza”. Iyi migani yombi yakomotse kuri Rugiramahe rwa Cyirima Rujugira, ahasaga mu mwaka wa i 1700 (1699–1730).
Rugiramahe uwo, bamwe bita Rwamahe cyangwa se Mahe; ni mwene Cyirima Rujugira. Rujugira akaba yari afite abana benshi, rubanda bise ijana rizira umusago, abatuhurana bahana inka n’ingabo. Abo bana be barakundanaga cyane, ni cyo cyatumye rubanda babita“Abatangana”. Bukeye Rujugira aramwubakira, amugira umutware wa Mvejuru na Nyaruguru n’u Busanza bw’epfo n’u Bufundu, amaze kumugabira izo ntara uko ari enye, amushyingira umukobwa wo muri Nyaruguru witwa Nyiramucyo. Atahirira kwa se. Nuko igihe kirashyira kiragera, Rujugira amugabira inka zitwa Uburirima; nibwo bwarambye kugera kuri Sebagangari n’umuhungu we Sendashonga mu mwaka wa 1940.
Bukeye Rugiramahe asezera kuri se ajya mu ngabo ze. Ageze yo aba umudabagizi utagira urugero akubitiyeho no kuba umupfu mubisi; agumya gukangisha ko ari umwana w’umwami, ntiyibuka ko ubwana bw’ibwami bwimukiye ubutware; dore ko umwana w’ibwami iyo yagabanaga ubutware atakangishaga ko ari uw’ibwami, yatangaga imirimo y’ibwami nk’abandi batware bose. Ariko we ararenga arayibagirwa maze inkike, amakoro n’indi mirimo abatware batanga ibwami biribagirana. Rugiramahe agakeka ko ubwo ari umwana w’ibwami nta cyo bizamutwara.
Haciyeho iminsi abaka inkuke bamaze kubura iza Rugiramahe, bahera ko bamurega ko yazimanye, abubakisha ibwami na bo bamurega ko inkike ye yasambutse, abakira ibicuba na bo bamurega ko yabyimanye, kandi afite inka yagabanye zagemuraga ibwami.
Ibirego bigeze kuri Rujugira biramurakaza. Abatangana bene Rujugira bamaze kumva ko Cyirima arakariye mukuru wabo barababara cyane. Sharangabo, Ndabarasa na Gihana barikora basanga Rugiramahe mu Busanza ahitwa i Mara kuko ariho yari atuye. Bageze yo barara inkera mu gitondo bavuye mu nkera barumuna be bamujyana ukwe.
Baramubaza bati: “Icyatumye udatanga imirimo y’ibwami ni iki kandi waragabanye ibihugu bine”? Bati: “Mbese ntuzi ko utakiri umwana w’ibwami ahubwo uri umutware nk’abandi bose! Ni iki rwose gituma udatanga amakoro y’ibwami ntiwibuke n’inkike, ugakubitira ho no kwimana ibicuba n’inkuke”?
Bwa budabagizi bwe buvanze n’ubupfu bituma atabasubiza ibyo bamubajije, ahubwo arabasubiza, ati: “Nimundeke ba shahu, dore niburiye n’umukobwa dusambana”! Barumuna be babyumvise batyo, bibatera uburakari bwinshi. Barahaguruka, baritahira. Arabakurikira arabahamagara barahagarara.
Ababajije icyatumye bamurakarira baramwihorera. Bamaze gushira uburakari bongera kumubaza, bati: “Ni iki gituma twakubajije amagambo akomeye ukatubwira amanjwe! Mbese uko bakutubwiye ko wigize umudabagizi ni ko bimeze koko”! Ariyumvira, ati: “Nihagire umpamagarira umuntu anzanire umuheto wanjye njye kwirasira inyoni”! Gihana arahaguruka amukubita urushyi barumuna be bandi barumirwa; niko kujya kumuregera umugore we Nyiramucyo. Umugore we na we agize ngo aramubaza, undi ariririmbira ntiyagira icyo amusubiza. Barumuna be bakurayo amaso. Barara aho, bukeye barataha, ariko bataha bamurakariye.
Baragenda bageze mu bandi Batangana, babatekerereza uko mukuru wabo yabaye. Barumirwa! Ubwo ibwami bagumya kumva ibirego by’uko yimanye imirimo y’ibwami, na bo bakomeza kumurakarira, bituma barumuna be bagenda ari benshi kumubaza aho ubwo budabagizi yabuvanye. Bageze yo bamutumira bakiri ku irembo.
Araza bararamukanya, abatumirira inzoga barayanga, bati: “Nta nzoga yatuzanye, twazanywe no kukubaza ukuntu wigize”! Rugiramahe abonye ko bamurakariye, noneho agira ubwoba; arababwira ati: “Sinzongera kubura imirimo y’ibwami”. Nuko atangira kwaka amakoro menshi n’inkuke akoresha n’abajya kwubaka inkike ibwami; ibyo yabikoresheje barumuna be bagihari.
Bamaze gutirimuka, amakoro araza n’inka z’inkuke. Bigeze iwe biramuryoha ntiyirirwa abyohereza ibwami.
Abarezi babibonye, bongera kujya kumusesereza kuri se Rujugira. Ararakara aramunyaga. Ibye abigabira murumuna we witwa Burabyo. Rugiramahe anyagwa atyo. Amaze kunyagwa ibye bigabanywe na Burabyo, arakena ahinduka umutindi. Rubanda bamubona bakumirwa bibuka ko yanze kumvira barumuna be bamuhanaga. Bihera ubwo, babona umudabagizi w’umupfu mubisi, bakavuga ko ayo avuga ari nk’aya Mahe. Ni aya Mahe: Ni umupfu mubisi.

