Uyu mugani ngo “Ingeso yageze i Nzaratsi” bawuca iyo babonye umuntu wokamwe n’ingeso mbi ikamurenga. Uyu mugani usangiye isoko n’undi ugira uti: “Nyakibi ntarara bushyitsi” wasohotse mu gitabo cy’Ibirari by’Insigamigani. Imvano y’iyi migani yombi ni umugabo witwa Ruganintwari w’i Nyarugenge mu Rwampara n’ umugaragu we witwa Nyakibi ahakabakaba mu muwaka w’1400 (1386–1416).
Nkuko byanditswe mu gitabo cy’Ibirari by’Insigamigani ku mugani ugira uti ”Nyakibi ntarara bushyitsi”; hari umugabo witwa Ruganintwari bakeka ko yabayeho ku ngoma ya Yuhi Gahima akaba yari afite umugaragu witwa Nyakibi. Bukeye Ruganintwari yohereza Nyakibi kujya kumurambagiriza umugeni mu Nyantango (hahoze ari muri Kibuye), ku mugabo witwa Sinayobye wari utuye ku musozi wa Nzaratsi. Amutuma agira ati: “Ugende umbwirire Sinayobye uti mwarabanye kandi muhuriye kuri byinshi: ku bugeni no ku bushuti; uti yamenye ko ufite abakobwa none arashaka kubashakamo”.
Nyakibi aragenda anyura iwe mu Rwampara, akora impamba ashyira nzira, ataha i Mushubati na Kanyarira mu Marangara, bukeye ataha i Nzaratsi. Ageze kwa Sinayobye aravunyisha abari ku irembo bajya kumuvunyishiriza. Araza bararamukanya bamuha inzoga aranywa. Amaze gukira inyota abwira Sinayobye ati: “Ruganintwari yakuntumyeho, ngo yamenye ko ufite abakobwa none arashaka kubasaba mo umugeni”. Sinayobye aramubwira ati: “Ugende umubwire uti muva inda imwe kandi mwashyingiranye kenshi ntabwo yakwima umugeni”.
Nyakibi uwo akaba yari afite ingeso ebyiri: iyo gusura cyane n’iyo gukabakaba (kwiba). Igihe Sinayobye atararangiza amagambo ye Nyakibi aba amaze gusura kabiri! Uko asura, Sinayobye akarebana n’umugore we. Nyakibi abonye bariho kumwiciranira ijisho, abwira Sinayobye ati: “Mu byo Ruganintwari yantumye, icyo mwiciraniraho ijisho ntikirimo”. Sinayobye n’umugore we baraseka. Burira bamusasira mu nzu y’abashyitsi mu gikari hamwe n’abandi, ikabamo inzoga. Nyakibi aryamana n’abandi bashyitsi n’umunyanzoga abandi barasinzira we ntiyagoheka. Umunyanzoga na we ntiyasinzira ariko bombi batabiziranyeho ko bari maso. Bitinze umunyanzoga ashyizweyo, Nyakibi abyuka yomboka afata umuheha aroha mu kibindi aragotomera! Umunyanzoga arumva maze aza yomboka aramusingira amukubita urushyi! Abwira abandi ati: “Nimucane mfashe umujura. Barahubuka baracana bamukubise amaso basanga ni wa mushyitsi nka bo!
Sinayobye na we akubana n’umugore we bahubukana ubukana, batungutse basanga ari ya ntumwa yaje kurambagiza umugeni! Nyakibi abakubise amaso acika intege abwira Sinayobye ati: “Nyakugira Imana ukore uko ushaka ariko Ruganintwari ntazabimenye”. Baramureka, buracya baramusezerera arataha. Ageze kwa Ruganintwari amubwira ko bamwemereye umugeni. Ruganintwari inka n’inzoga aziha Nyakibi ngo ajye gusaba. Nyakibi aragenda
133
n’i Nzaratsi ageze kwa Sinayobye arasaba baramwemerera. Ubwo ariko yasanze kwa Sinayobye bamaze urubanza.
Amaze gusaba na none ararara kuko yari yavuye kure. Bongera kumuraranya n’abandi muri ya nzu yo mu gikari. Nyakabi aryama ataryamye, abandi bamaze gusinzira yiroha mu nkono y’inyama zaraye ararura. Umunyagikari akaba aryamiye amajanja; aramwumva aromboka aramucakira; amukubita urushyi. Undi avuza induru barahurura; basanga na none ari Nyakibi! Noneho Sinayobye ntiyamwihanganira aramufata baramuboha, amwoherereza Ruganintwari aboshye. Amutumaho ati: “Amambere wohereje Nyakibi ageze iwanjye aranyiba aranansurira ndamwihanganira, none yongeye kugaruka nabwo aranyiba; none rero nguhaye umugeni ariko ntabwo nguhaye kunyiba. Nyakibi baramushorera; bamugejeje kwa Ruganintwari i Nyarugenge bavuga ibyo Nyakibi yakoze byose, Ruganintwari arumirwa aramuvuma ati: ”Shahu Nyakibi ntaho urara bushyitsi”? Aho ni naho havuye umugani ugira uti: “Nyakibi ntarara bushyitsi”! Ruganintwari ati: “Koko ingeso yawe wayigeranye n’i Nzaratsi mu Nyantango”?
Iyo nkuru ya Nyakibi yaje gusakara u Bwanacyambwe na Nyantango, Nyakibi ahera ubwo aba iciro ry’imigani ugira uti “Ingeso yageze i Nzaratsi”! Kuva ubwo umuntu wese ukoze ikintu kibi aho adasanzwe bakamugereranya na Nyakibi uwo wavuye mu Bwanacyambwe akajya gusaba umugeni mu Nyantango, yagera yo ingeso ikanga, akiba kandi akanasura mu misango; bati: “Ingeso yageze i Nzaratsi”! Kugera i Nzaratsi ku ingeso: Gukuza ingeso ikarenga urubibi.

