Uyu mugani Abanyarwanda bawuca bashaka kumvisha abandi ko ibijyane n’ubutware atari ibintu umuntu ubyifuza yakwiha ku mbaraga, ko ahubwo ari ibintu bigenwa n’umurage w’Imana unyujijwe mu babyeyi. Iyo babonye rero umuntu wamaraniye kujya ku butware atari we wabugenewe hanyuma bikamwangira, nibwo bamuciraho umugani bati: “Erega ingoma iraragwa ntiyibwa”! Wakomotse kuri Musare mu rwimo rwa Mibambwe Sentabyo wimye mu mwaka wa 1741.
Mibambwe Sentabyo yimiye ahitwa Gasange ku murenge uri ku nkengero z’amajyaruguru y’ikiyaga cya Muhazi. Bitewe n’uko ubwiru bwateganyaga ko umwami wese witwa Cyirima yagombaga kwerekwa umwuzukuru we uzaba umwami; Sentabyo yari yareretswe sekuru Cyirima Rujugira nyuma aza no gutegekana na se Ndabarasa ku mugaragaro.
Nubwo ariko ibintu byari bimeze bityo, Sentabyo akimara kwima habonetse bene se bagera ku icumi barwanira ingoma. Abamurwanyije cyane barimo uwitwa Gatarabuhura wahamyaga ko ari we warazwe ingoma. Byatangiye Gatarabuhura ashyigikiwe n’umutware witwa Rukari rwa Muhabura wahoze ari umutoni ku ngoma ya Kigeri Ndabarasa. Gatarabuhura rero afashijwe na Rukari, bakaba bari bateguye umugambi wo kwica Mibambwe Sentabyo.
Uwo mugambi ariko waje kuvumburwa utarashyirwa mu bikorwa! Gatarabuhura abonye umugambi wabo utahuwe agira amahirwe yo kubona umwanya wo guhunga maze yambuka urubibi ahungira mu Gisaka. Rukari we ntabwo yabashije guhunga ahubwo yarafashwe we n’umuryango we barabatanga babica babaroshye mu kiyaga cya Muhazi.
Nyuma gato y’ibya Gatarabuhura, hadutse undi mwene se wa Mibambwe witwa Gasenyi na we arwanira ingoma avuga ko ari we wayirazwe. Uyu we yahise atsindwa bitaruhanyije kuko yabuze abamushyigikira na we ahungira mu Gisaka kwa Kimenyi Getura. Ubwo rero nibwo amagambo Kigeri Ndabarasa yari yarahanuye kuri Gasenyi yasohoraga! Bitewe n’uko Gasenyi yari igihararumbo, ise Kigeri Ndabarasa yari yaramubwiye ko imyitwarire ye itazatuma asazira mu Rwanda. Yari yaramubwiye ko azapfa atanzwe n’umwami cyangwa akazagwa ishyanga mu buhungiro!
Ubwo Gasenyi yatsindwaga agahungira mu Gisaka akurikiye Gatarabuhura na we watsinzwe akaba ariho ahungira; byatumye umusizi witwa Musare ahimba igisigo kitwa: ”Ingoma iraragwa ntiyibwa”. Ubwo yari agendeye ku mahame yo kwimika avuga ko umwami yibyaraho umwe. Ubwiru buvuga ko uwo Imana yimitse yishibuka umwami akaragwa Ingoma, iyo atabyaye ntiyishibuke igashyikirizwa umuvandimwe akaba umurinzi.
Ayo magambo y’umutwe w’igisigo cya Musare ni yo yahindutse umugani abantu bacira umuntu babonye uhirimbanira ibyo atagenewe hanyuma byamwangira uwabigenewe agakomeza kubibamo bakagira bati: ”Ingoma iraragwa ntiyibwa”! Ubwo baba bamugereranya na Gasenyi na Gatarabuhura bashatse kwiba ingoma batarayirazwe bikanga kubahira. Ingoma iraragwa ntiyibwa: Ntawiha icyo Imana itamuhaye.

