Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Izidakwiriye abanyazi nturamura

Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo babonye umuntu ugiye  gucuzwa ibye n’abantu benshi bafite umururumba, maze akabatakambira  abasaba kutabitwara byose: ubwo nibwo wumva bamubwiye bati:  “Izidakwiriye abanyazi nturamura” cyangwa ngo: “Ziba zidakwiye  abanyazi ngo uraramura”! Wakomotse ku mukobwa w’Umwenegitore  witwa Gashonga ka Minyango ku ngoma ya Yuhi Gahindiro ahagana  mu mwaka wa 1800 (1746–1822).  

Ku ngoma ya Gahindiro hari umuryango w’Abenegitore  wari utuye i Kanshiri na Murorerwa ahahoze ari muri  Musambira. Ubusanzwe Abenegitore ni Abanyiginya  bakomoka kuri Gitore cya Kigeli Mukobanya. Rimwe  rero abo Benegitore bagize amakuba abanyagisha kuri  Yuhi Gahindiro biturutse ku mutoni w’akadasohoka wa  Gahindiro witwa Rugaju rwa Mutimbo. Niko kunyagwa  inka zabo zitwaga Indahumana. 

Ni uko ibwami bohereza abantu benshi bo kuzitwara. Ubwo  abanyazi bari bazigezemo batangiye kuzishorera; Minyango  yarabatakambiye ati: “Icyakora bahungu murandokorere”!  Ubwo yari ababwiye ati murandamurire, muramenye  ntimuzitware zose munsigire nkeya nanjye nzakomeze  kubaho. Avuze atyo umukobwa wa Minyango witwa  Gashonga yitegereza uburyo abanyazi ari benshi n’uburyo  bafite umuhati wo kuzihata inkoni bazijyana, yitegereza  se maze azunguza umutwe byo kumugaya ati: “Ziba  zidakwiriye n’abanyazi ngo rokora”? Abanyazi bumvise  iryo jambo rya Gashonga rirababaza maze inka barazireka  barigendera!  

Ubwo bavuye aho berekeza kwa Gahindiro bajyanywe no  kumubwira uko ibyo kunyaga inka za Minyango byabananiye.  Bageze kwa Gahindiro, bavuga uko byagenze byose, bageza  no ku ijambo rya Gashonga, maze Gahindiro n’abatware  baryumvise rirabashimisha baraseka. Ibyo bituma Gahindiro  akomorera Abanegitore izo nka zabo zose.

Nguko uko inka z’abo Benegitore zagarujwe n’umukobwa  wa Gashonga kandi atazirasaniye, ahubwo zigarujwe  n’icyo kera bitaga ”ijambo ryiza”! Ubusanzwe ijambo ryiza  ryabaga ari amagambo arimo ubwenge ariko avuzwe mu  buryo bw’urwenya. Bene iryo jambo ryagiye rirokora benshi  ibwami. Nyuma Abenegitore bamaze kubona ko Gahindiro  abakomoreye inka zabo zose, bajya kumukurira ubwatsi.  Kuva ubwo ijambo rya Gashonga ryamamara ibwami no  muri rubanda kugeza rihindutse umugani baca iyo bashaka  guhebya umuntu utekereza ko yagira icyo arokora, mu gihe  bigaragara ko abamunyaga bafite umururumba utatuma  hari icyo basiga inyuma. Ubwo rero nibwo bamubwira  bati: “Izidakwiye abanyazi nturamura cyangwa ngo: “Ziba  zidakwiriye n’abanyazi ngo uraramura”!  

Related posts

Insigamigani: Incyuro mbi yasubije Nkundiye iwabo

Rutebezamacumu

Insigamigani: Haguma umwami Ingoma Irabazwa

Rutebezamacumu

Insigamigani: Abaye Kimari cya Rurenge

Rutebezamacumu

Leave a Comment