Uyu mugani Abanyarwanda bawuca bagira ngo bumvise abandi ko ijambo ribi umuntu abwiwe rishobora gutuma afata ibyemezo bikomeye abantu batari biteze. Ubwo nibwo wumva umuntu abwiye undi ati”Incyuro mbi yasubije Nkundiye iwabo”. Imvano yawo ni Nkundiye ya Kabego nko mu mwaka wa 1886.
Igihe kimwe u Rwanda rwateye ku Ijwi ritegekwa na Kabego ka Mwendo. Bateye yo inshuro ebyiri Kabego abaca mu myanya y’intoki ariko ku nshuro ya gatatu Kabego arafatwa baramwica. Mbere y’uko igitero cya gatatu gihitana Kabego, umuhungu we Nkundiye yari yaranganye na se Kabego. Nyuma y’igitero cya kabiri nibwo abo ku Ijwi barimo Nkundiye bayobotse Rwabugiri. Ubwo Nkundiye yanganaga na se Kabego agatangira gutura umwami w’u Rwanda; Nkundiye yabwiye Rwabugiri ati: “Ubwo umbonye ubonye Ijwi ntubyijane, ushoboye Kabego birarangiye ariko ngusabye kundinda incyuro! Rwabugiri arabimwemerera ati:” humura ntawe uzagucyurira”. Rwabugiri yihanangiriza abagaragu be ati “muramenye ntihazagire umuntu ucyurira Nkundiye, uzabirengaho azibonera”! Nuko Rwabugiri amwegurira uruhande rumwe rw’Ijwi ryose maze urundi arugabira umugore witwa Nyiragisasirintore nyina wa Murinzi w’Ingangurarugo bitaga “Incyahababisha ya Rwuhirandekwe”.
Kuva ubwo Nkundiye aba umutoni wa Rwabugiri ndetse atangira no kwisihinga agira agasuzuguro gakabije. Ibyo rero umunsi utarengwa, Nkundiye aza gutongana na Giharamagara bigeza ubwo acyuriye Nkundiye ati: “Nkabona uhakanywe n’amabya ya so hano”! Nkundiye acyumva iyo ncyuro ararakara amena ijoro arara asubiye iwabo ku Ijwi. Ageze yo ariyimika asenyera ba batware ba Rwabugiri yari yaragabiye uruhande rumwe rw’Ijwi barahunga, Nkundiye agarura igihugu cya se atyo.
Nyuma ariko Rwabugiri yaje kugaba igitero kuri Nkundiye kiramutsinda ariko ntiyafatwa kuko yari afite ubwihisho bukomeye ku karwa kitwa Ishovu. Nyuma na none aza kugabwaho igitero ari nacyo yaguyemo. Nkundiye yapfuye yiyahuye mu Kivu amaze kubona ko ubwihisho bwe bwo ku Ishovu bwamenyekanye biturutse ku muhungu we witwa Gatebera wamugambaniye nk’uko na we yari yaragambaniye ise Kabego.
Nguwo rero Nkundiye wahoze ari umugaragu wa Rwabugiri uko yasubiye iwabo ku Ijwi abitewe n’incyuro mbi yacyuriwe na Giharamagara ubwo yamubwiraga ati: “Nkabona uhakanywe n’amabya ya so hano”! Ubwo yamucyuriraga ko ari imbwa kuko ahatswe na Karinga, kandi Karinga ikaba yambaye amashahu ya se Kabego, bityo Nkundiye akaba ahakanwe n’amabya ya se. Iyo rero ni yo yabaye Incyuro mbi yatumye Nkundiye asubira iwabo!

