Inyamibwa
Image default
Insigamigani

Insigamigani: Inda yasumbye indagu

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu unaniwe kwihangana  maze akemera inyungu z’ako kanya akazirutisha impanuro zifite  inyungu z’igihe kirerekire. Ubwo nibwo bagira bati: “Nimumureke  ni inda yasumbye indagu”! Wakomotse kuri Nyirabiyoro wari  umugabekazi wo mu Mubari ku ngoma ya Kigeri Ndabarasa  ahasaga umwaka wa 1730 (1730–1741). 

Ubwo Kigeri Ndabarasa yari amaze gutsinda Indorwa,  yibonye ateganye na Mazinga (ikirwa) ari cyo gihugu  bakunze kwita u Mubari cyategekwaga n’umwami  Biyoro na nyina Nyirabiyoro. Muri icyo gihe u Mubari  ntacyo wikangaga kuri Ndabarasa kuko Biyoro yari azi  ko abanye neza n’u Rwanda. Ndabarasa yari yararemye  ubucuti bw’agateganyo na Biyoro ndetse anamushyingira umukobwa we Nyabugondo ariko agenda ari umutabazi.  Ibyo byose byakorwaga binyuze ku mutasi wa Ndabarasa  witwa Magenda mwene Cyatwa n’undi witwa Mutarugera  wa Ruguzi.  

Abo batasi ni bo babwiye Ndabarasa ko gutsinda Biyoro  ku ntambara yo ku butaka byoroshye, ko ariko kugera ku  murwa mukuru wa Biyoro uri ku kirwa cyitwa Ishango  bigoye cyane. Igihugu cy’u Mubari cyari kigizwe n’igice  kinini cya Pariki y’Akagera kandi amateka avuga ko hahoze  hatuwe bikaba bitandukanye n’uko bimeze ubu. Byongeye  kandi igishanga cy’urufunzo uruzi rw’Akagera runyuramo  na ho hahoze ari ikiyaga bita Gishamba.

Niyo mpamvu abatasi bagiriye inama Ndabarasa yo gukora  ibishoboka byose bagashukashuka Biyoro na Nyirabiyoro  bakava ku Ishango bakaza ku butaka bwumutse maze  bagafatwa; cyangwa se Ndabarasa agashaka amato manini  ashobora kwambutsa ingabo nyinshi maze bagatera ku  kirwa cy’ Ishango. Ndabarasa yahisemo gukoresha izo nzira  zombi, imwe yo gushuka Biyoro na Nyirabiyoro bakava ku  kirwa cy’Ishango, n’indi yo kugaba ingabo nyinshi zigahita  zitera ku Ishango hakoreshejwe amato manini zikajya  kunyaga Ingoma ngabe y’u Mubari. 

Ubwo barangizaga gutunganya amato manini yo gutera;  Ndabarasa yaje i Rubona rwa Nzoga ahateganye n’inkiko  y’u Mubari. Ubwo rero nibwo Ndabarasa yatumaga  intumwa kuri Biyoro amumenyesha ko yifuza kubonana na  we nk’umukwe we, ndetse na bamwana we Nyirabiyoro.  Nyamara ariko umugambi wari wacuzwe wo kuboha  Biyoro na Nyirabiyoro wuzuye igice! Ubwo Biyoro na nyina  bari berekeje i Rubona aho Ndabarasa ari; ingabo zagiye  kubasanganira ngo zibafate zahuye n’itsinda rya mbere  ririmo Nyirabiyoro ziramuboha! Itsinda ryari risigaye  inyuma riherekeje Biyoro ryo ryaburiwe n’abacitse ku icumu  mu bari baherekeje Nyirabiyoro; bituma Biyoro asubira  inyuma ariko ntiyajya ku murwa mukuru ku Ishango kuko hari  hatewe na za ngabo zari zagiye mu ibanga rikomeye zikurura ya mato manini ku butaka.

Izo ngabo zari zageze ku kiyaga  maze zirambuka zigera ku murwa mukuru. Zikihagera zahise  zitatanya abaharinze zifata Ingoma ngabe nta ngorane. Ibyo  rero ni byo byatumye Biyoro atagaruka ku murwa mukuru we  ahubwo agahungira ku mwami Ndagara w’ i Karagwe. 

Ubwo rero Ndabarasa yamenyaga ko Biyoro yahungiye i  Karagwe; yahise yohereza ubutumwa kuri Ndagara buteye  butya:”urabizi ko kuva ku ngoma ya Ruganzu Ndori kizira  ko u Rwanda rutera Karagwe. None niba utampaye Biyoro  wahungiye aho, wowe ubwawe uraba ukuyeho uwo muziro  ndaza kumwitwarira nkoresheje ingabo”! Bitewe n’uko  umwami w’i Karagwe yari azi uburyo ingabo za Ndabarasa  zikomeye; yahise atanga Biyoro ingabo zimuzana i Rubona  rwa Vugiza aho Ndabarasa yari ari, maze aratangwa arapfa. 

Hagati aho abari bateye n’amato ku Ishango bari bazanye  umugore wa Biyoro Nyabugondo mwene Ndabarasa. Bitewe  n’uko Nyabugondo bari bamushyingiye Biyoro mu buryo  bw’ubutabazi; cyaraziraga ko yongera kubonana n’umwami!  Ni yo mpamvu yatujwe i Cyeza hafi y’umugi wa Muhanga  ari naho yaje gusazira aramye cyane. 

Mbere rero y’uko Nyirabiyoro apfa; yari yanze kugira icyo  arya n’icyo anywa. Ariko ubwo inyota yari imurembeje yatse  icyo kunywa maze Ndabarasa amutumiriza amata y’inshike  (yacitse) by’imitsindo. Maze Nyirabiyoro abaza Ndabarasa  igituma yatse amata bakamuha amata y’inshike. Ndabarasa  aramusubiza ati: “Nawe uri inshike bitewe n’uko maze kwica  umuhungu wawe Biyoro”. Nyirabiyoro ati: “Nawe ni nk’aho  uri inshike ntunkangishe aba wita abana bawe bose ni ibigina bitazagira icyo bimarira Ingoma”. Ubwo yamuhanuriraga ko  mu bana ba Kigeri Ndabarasa nta n’umwe uzaba umwami  wemewe kuko bari kuzarwana bakamarana mu ntambara zo  kurwanira ingoma bityo bakaba ibigina by’amaraso. Ni n’uko byagenze nyuma ya Ndabarasa habonetse abahungu be  barwanira ingoma bagera ku icumi. 

Na none kandi Nyirabiyoro yahanuriye Ndabarasa amakuba akomeye ingoma nyiginya izacamo kugeza ubwo hazaduka  abantu bafite imibiri nk’iy’impinja bazaza bitwaje imyuko  bakayihangura.

Ubwo ngo yahanuraga kuzaza kw’Abazungu  bazaba bitwaje imbunda bagakuraho ubwami bw’Abanyiginya.  Ndabarasa ngo yakomeje gutega na Nyirabiyoro mu  buhanuzi bwabo, bigera aho Ndabarasa abona ko ingoma  nyiginya izasumbirizwa noneho amusaba intsinzi kandi  amusezeranya ko nayimuha ntacyo aza kumutwara. 

Bakivugana Ndabarasa yumva arashonje ahaguruka agiye  kurya abwira Nyirabiyoro ati: “Urampa intsinzi ningaruka”!  Ubwo Ndabarasa yahagurukaga ngo yihanaguye ku kibuno,  maze Nyirabiyoro aramubwira ati: “Ubwo ugiye kurya  ukabanza kwikora ku kibuno uzaniye Abanyarwanda kuzarya  bikoze ku kibuno”! Ubwo ngo Nyiraboyoro yahanuraga ko  igihe kizagera Abanyarwanda bakazarya ari uko bikoze mu  mufuka bagatanga amafaranga uyabuze ntarye!  

Ubwo Ndabarasa yajyaga kurya mbere yo kumva intsinzi  y’amakuba ingoma nyiginya izahura na yo; byatangaje  Nyirabiyoro maze abwira Ndabarasa ati: “Ubwo inda  isumbye indagu nugaruka ntunsanga”! Ubwo yari umubwiye  ko ahisemo kumvira inda aho kumva impanuro, bityo akaba  nta ntsinzi y’amakuba azagwirira ingoma nyiginya! 

Ni muri icyo gihe kiri hagati yo kujya kurya kwa Ndabarasa  no kugaruka kwa Ndabarasa Nyirabiyoro yapfuyemo  yishwe na bene Ndabarasa bamuziza ko yakomeje kubita  Ibigina. Baramukubitaga bati: “Reka kutwita Ibigina,” undi  akarushaho kubavuma agira ati: “Mwa bigina mwe”! Nguko  uko Nyirabiyoro yapfuye adahaye Ndabarasa intsinzi,  maze iby’inda yasumbye indagu bihinduka umugani  baca iyo babonye umuntu wemeye inyungu z’akanya gato  akazigurana impanuro zifite inyungu z’igihe kirerekire; bati  “Nimumureke ni inda yasumbye indagu”! Inda yasumbye  indagu: Inzara n’ipfa by’ako kanya byasumbije agaciro  impanuro zifite akamaro kanini mu gihe kirekire. 

Related posts

Insigamigani: Byagiye mpiru na Nyoni

Rutebezamacumu

Insigamigani: Ingoma iraragwa ntiyibwa

Rutebezamacumu

Insigamigani: Arabica nka Rukoro

Rutebezamacumu

Leave a Comment